Umuhanga umwe yaragize ati "Nubona umuntu akwiraseho, uzamenye ko afite ikibazo, atari wowe ufite ikibazo kuko nta muntu muzima wishyira hejuru ubaho".
Ijambo ubwibone rituruka ku nshinga yitwa kureba, iyo rero umuntu yatangiye kujya yireba ho ku giti cye cyane, akumva ari hejuru y’abandi, akikunda cyane biba byabaye indwara, ariyo twita mu ndimi z’amahanga 'Narcissim'.
Amateka atugaragariza ko ijambo “Narcissim” ryakomotse ku mugabo w’umugereki witwaga Narcissus. Akaba yarirebye mu mazi akabona ishusho ye kuko atari azi ko ari we uri kwireba yumvaga ko yabonye umuntu mwiza cyane uzaba inshuti ye ndetse anamugirira urukundo rutagira ingano.
Nyuma yaje kumenya ko uwo muntu yarebaga mu mazi atabaho ahubwo ari ishusho ye yarebaga mu mazi byamuteye umubabaro udasanzwe biza no kumuviramo gupfa yishwe n’agahinda. Aho ni ho ijambo Narcissim ryakomotse.
Ubusanzwe ijambo ubwibone ni ijambo rikunzwe gukoreshwa cyane bagaragaza umuntu ukunda kwirebaho ku giti cye kurusha abandi cyangwa se umuntu ukunda kwibonekeza imbere y’abantu.
Ni byiza ko umuntu amenya gutandukanya umuntu
ufite indwara y’ubwibone (Narcissim) ndetse n’umuntu ushobora kuba arangwa
n’iyo myitwarire twavuze haruguru bitewe n’ikigero agezemo cyangwa se imico y’ahantu
uwo muntu yakuriye. Urugero:umwana cyangwa se umwangavu ashobora kurangwa n’iyo
myitwarire kubera ko atarakura mu mitekerereze ye, ibyo rero ntiwahita uvuga ngo
ararwaye.
Ushobora kwibaza uti
se ni ibiki bitera iy’indwara y’ubwibone (Narcissim)?
Ubushakashatsi bugaragaza ko nta kintu kizwi gitera iyi ndwara gusa hari bimwe bishobora kuba intandaro yo kuba wayirwara. Urugero: Kuba umuntu abikomora mu muryango we (inherited characteristics), Kuba hari ikibazo hagati y’ubwonko n’imitekerereze ye (Neurobiology), ikintu cyaba cyarakoze ku marangamutima ye kikaba ari cyo kimutera guhora akora ibyo bintu.
Urugero:umwana wakuze ashimwa cyane ashobora guhora yumva ko ibyo akora byose
yashimwa byaba byiza cyangwa bibi. Ikindi gishobra gutera iyi ndwara harimo
imyitwarire iterwa n’aho umuntu yakuriye cyangwa se abo bagendana (Social
causes).
Ese ni ibihe
bimenyetso biranga umuntu urwaye indwara y’ubwibone (Narcissim)?
Iyi ndwara itangira kugaragara umuntu amaze gukura guhera nko
ku myaka 20 kuzamura. Nkuko tubikesha urubuga verywellmind.com ibi ni bimwe mu bimenyetso biranga umuntu
urwaye iyi ndwara.
-Kwigirira
urukundo rudasanzwe kuko aba abona ko nta wundi muntu ukwiriye kwitabwaho, kugirirwa
icyizere n’imbabazi (An exaggerated sense of
self-importance).
-Abantu baba bakeneye ko abantu
babafata nk’ibigirwamana.
-Abantu bakunda gukina
n’amarangamutima y’abantu cyane.
-Abantu bakunda gutera inkuru
ziberekeyeho kugira ngo abantu babemere cyane.
-Abantu bakunda gukoresha abandi
ku nyungu zabo gusa.
-Abantu batajya bemera ko ikintu cyabananiye
ahubwo bagahitamo kubeshya kugira ngo bakomeze gushimagizwa.
-Abantu bakunda kwisumbukuruza
bagashaka kuringanira nabo batari ku rwego rumwe.
-Abantu bakunda guhabwa icyubahiro
cyane.
-Abantu bagira ishyari cyane.
Ese indwara y’ubwibone iravurwa
igakira?
Nk'uko tubikesha urubuga verywellmind.com rugaragaza ko kuvura iyi ndwara bitoroshye kubera ko abantu barwaye iyi ndwara bakunda kwishyira hejuru, bakumva ko ari abanyabwenge, bakaba badapfa kumvira ababavura. Gusa abahanga mu mitekerereze y’amuntu bagaragaza ko kugira ngo iyi ndwara ivurwe, urwaye iy’indwara y’ubwibone (Narcissim) umwereka ko afite ubushobozi buri hejuru y’abandi kandi ko akunzwe kubera ko bamubonamo ubushobozi.
Mu byo akora byose uko agerageza
gufasha abandi bamwe bakamushima abandi ntibamushime agenda abimenyera kuko
azi ko ari hejuru noneho bwa bwibone bugatanga umusaruro mu kubana n’abandi aho
kugira ngo bibe ikibazo.
Ese ni gute
wakwirinda indwara y’ubwibone?
Nk'uko twabibonye hejuru ibitera iyi ndwara y’ubwibone
(Narcissim) ntabwo bizwi neza. Niyo mpamvu nta n’uburyo umuntu yavuga bwagufasha
kuyirinda gusa hari bimwe wakora bikaba byakongera amahirwe yo kutayirwara
birimo:
-Ababyeyi bakaganiriza abana birinda kubashimagiza cyane
muri buri kimwe, bakabashimira ibyiza bakoze bakanabagayira amakosa bakoze.
-Kuba umuntu yajya kwa muganga mu gihe yumva hari bimwe mu
bimenyetso byayo afite hakiri kare akegera abahanga mu mitekerereze ya muntu
(Psychotherapy).
Birashoboka ko hari umuntu waba warabonye ufite bimwe mu
bimenyetso twavuze haruguru biranga umuntu urwaye iy’indwara. Ntabwo ari byiza
guhita wanzura ko uwo muntu koko arwaye kuko birashoboka ko ashobora kuba aho
yakuriye cyangwa yavukiye ari byo bintu bibaranga mu muco wabo.
Umwanditsi:Niyibizi
Honoré Déogratias
TANGA IGITECYEREZO