Umuhanzi Muvunyi Jean Bosco Victor [Daddy v] yamaze gushyira ahagaragara amashusho y’indirimbo nshya yise “Mfata”.
Uyu muhanzi avuga ko yaririmbye ku butwari bw’umukobwa/umusore usohokera mu kabari akanywa ariko ntarenze urugero akibuka gutaha.
Mu mashusho y’iyi ndirimbo Daddy V yifashishije umukobwa witwa Chance wanagaragaye mu ndirimbo “Ndacyamukunda” ya Mr Kagame yakoranye na Gisa cy’Inganzo. Mu buryo bw’amajwi (Audio) iyi ndirimbo yakozwe na Evydex. Ni mu gihe amashusho (Video) yayo yakozwe na Mici The Director.
Daddy V yasohoye amashusho y'indirimbo "Mfata"
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "MFATA" YA DADDY V
TANGA IGITECYEREZO