RFL
Kigali

"Mu Rwanda dufite ikipe ikomeye ya CHAN yanagera kure" Medie Kagere

Yanditswe na: Editor
Taliki:15/10/2019 14:50
0


Nyuma y’umukino wa gicuti u Rwanda rwanganyijemo na Tanzania 0-0 kuri uyu wa Mbere, rutahizamu ukinira ikipe ya Simba n’ikipe y’igihugu Amavubi yemeza ko u Rwanda rufite ikipe ya CHAN ikomeye kandi ko igeze kuri muri iri rushanwa bitaba bitunguranye.




Amavubi ya CHAN yiteguye gusezerera Ethiopia akabona itike yo muri Cameroun

Muri uyu mukino wa gicuti u Rwanda rwanganyijemo na Tanzania 0-0, umutoza w’ikipe y’igihugu Mashami Vincent yari yitabaje Medie Kagere na Jacques Tuyisenge nk'abakinnyi bakina hanze y’u Rwanda ngo baze gufasha abakinnyi 25 bakina imbere mu gihugu kwitegura urugamba rukomeye rutegereje Amavubi ku wa Gatandatu Tariki 19 Ukwakira 2019, aho u Rwanda ruzakira Ethiopia mu mukino wo kwishyura mu ijonjora rya nyuma mu gushaka tike y’igikombe cya CHAN kizabera muri Cameroun.


Medie yemeza ko Amavubi ya CHAN akomeye yanagera kure

Nyuma yo kwitegereza uko ikipe ikina n’umwuka uyirimo Medie Kagere yemeje ko ikipe y’u Rwanda ya CHAN ikomeye kandi ko yanagera kure.

Yagize ati” Dufite ikipe ya CHAN nziza, kuko urebye mu bakinnyi bahamagawe ni abakinnyi babiri bavuye hanze y’u Rwanda barimo, ni njye na Jacques gusa, kandi niba warebye uburyo bakina,  bakina neza cyane, twanagera kure”.

U Rwanda  rufite amahirwe menshi yo gukatisha tike ya CHAN 2020, kuko umukino ubanza wabereye muri Ethiopia u Rwanda rwatsinze igitego 1-0, cyatsinzwe na Sugira Erneste. Hakaba hategerejwe umukino wo kwishyura ku wa Gatandatu uzasobanura ikipe izerekeza muri Cameroun gukina imikino ya CHAN 2020.

Medie Kagere na Jacques Tuyisenge barahita basubira mu makipe yabo bazagaruka baje kwitegura umukino u Rwanda rufite mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cya Africa kizaba mu mwaka wa 2021, aho u Rwanda ruzasura igihugu cya Mozambique mu mukino wa mbere uzabimburira imikino  yo mu matsinda.

Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND