RFL
Kigali

Hitezwe ibihano bikomeye bigomba gufatirwa Bulgaria nyuma y’irondaruhu yagiriye Abongereza

Yanditswe na: Editor
Taliki:15/10/2019 13:20
0


Mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cya EURO 2020 wabaye ku wa mbere ubera ku kibuga Vasil Levski, Bulgaria yari yakiriye u Bwongereza. Ni umukino wahagaze inshuro ebyiri kubera indirimbo z’irondaruhu zaririmbirwaga Abongereza ndetse n’ibimenyetso by’abanazi byakorwaga n’abanya Bulgaria mu mukino u Bwonereza bwatsinzemo ibitego 6-0.




Umukino wahagaze inshuro ebyiri Gareth Southgate abanza kuganira n'umusifuzi

Ibyabereye ku kibuga Vasil Levski mu gihugu cya Bulgaria byakanze isi yose by'umwihariko abakinnyi ndetse n’abafana b’Abongereza bari ku kibuga. Wari umukino wo mu itsinda rya mbere mu gushaka itike y’igikombe cya EURO 2020, ni umukino watangiye ku kibuga hari abafana benshi b’abanya Bulgaria bari baje gushyigikira ikipe y’igihugu yabo ariko hari n’Abongereza bari baherekeje ikipe yabo izwi ku izina rya ‘Three Lions’.

Mu kibuga hagati amakipe ubwayo ntiyari ku rwego rumwe, gusa ariko ibyo sibyo byavugishije isi yose kuko ahubwo abafana b’abanya Bulgaria batangiye kuririmbira Abongereza indirimbo zuzuyemo irondaruhu ryinshi cyane, bakanakora bimwe mu bimenyetso by’ishyaka ryahoze riyobowe na Hitler mu Budage ry’aba Nazi, harimo nko gutera amasari yaterwaga n’ingabo z’aba Nazi.


Abanya Bulgaria baririmbaga indirimbo z'irondaruhu banatera amasari y'aba Nazi

Bimaze kurenza urugero byafashe indi ntera umunya Croatia Ivan Bebek wari uyoboye umukino yafashe umwanzuro wo kuwuhagarika ku munota wa 23 w’umukino abanza kuganira n’umutoza w’u Bwongereza Gareth Southgate, nyuma yo kwihanangiriza abafana kureka indirimbo barimo baririmba, hafashwe umwanzuro ko umukino ukomeza.

Abanya Bulgaria ntibaretse kuririmba kuko babikomeje ahubwo bashishikaye byongera gufata intera ndende. Ivan Bebek yongeye gufata umwanzuro wo guhagarika umukino ku munota wa 43 byanashobokaga ko umukino ushobora gusubikwa ariko abakinnyi b’u Bwongereza bajya hamwe bafata umwanzuro wo gukomeza umukino batitaye ku ndirimbo z’abanya Bulgaria.


Abongereza bafashe umwanzuro wo gukina birengagiza ibyo baririmbirwaga

Tyrone Mings akinira u Bwongereza arasobanura uko umwuka wari umeze umukino uhagarikwa ku nshuro ya kabiri, Yagize ati” Mbere y'uko igice cya mbere kirangira twese twagiye inama twemeza ko tugiye gukina iminota micye yari isigaye ubundi tukabiganiraho neza igice cya mbere kirangiye. Mu karuhuko twicaye hamwe nk’abakinnyi, abatoza ndetse n’abayobozi bazanye n’ikipe twemeza ko tugiye gukina tutitaye ku biri kuvugwa no gukorwa mu kibuga. Nishimiye uburyo twabyitwayemo”.

Umukino wakomeje mu gice cya kabiri maze iminota 90 y’umukino irangira ubwongereza butsinze Bulgaria ibitego 6-0, harimo ibitego 2 bya Raheem Sterling, 2 bya Ross Barkly, 1 cya Harry Kane ndetse n’igitego cya Markus Rashford cyafunguye amazamu ku munota wa 4 w’umukino.

Umukino urangiye abakinnyi b’u Bwongereza bashimiye abafana bababaye inyuma n’uburyo bitwaye ku kibuga ariko bavuga ko bababajwe cyane n’ibyabereye ku kibuga cyo muri Bulgaria bavuga ko ari ubwa mbere babibonye mu mateka yabo.

Greg Cklarke uyobora FA yavuze ko UEFA igomba gukora akazi kayo igafatira ibihano bikakaye igihugu cya Bulgaria kikabera urugero ibindi bihugu byatekerezaga igikorwa nk’iki kigayitse.

Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND