RFL
Kigali

Dusubize amaso inyuma: Allioni umwe mu bakobwa bamaze igihe mu muziki yaraguye ntiyarambarara

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/10/2019 14:41
0


Uko imyaka ishira ni ko uruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda rwiyubaka. Kimwe n’izindi nzego z’ubuzima ab’igitsinagore bakora umuziki ni bacye mu bukangurambaga butandukanye basabwa kwitinyuka kugira ngo nabo bagaragaze ko bashoboye.



Hari igihe cyageze umuziki w’u Rwanda ugira umubare w’ab’igitsinagore usatira uwa basaza babo. Ntawushobora kwirengagiza ikuzo Miss Jojo, Queen Ali n’abandi bahesheje umuziki nyarwanda n’ubwo baje kuwucumbika.

Bamwe baraguye ntibeguka abandi bizirika ku muziki kugeza n’ubu barimo umuhanzikazi Allioni. Umwana wavutse mu 2011 ubu yujuje imyaka 8 y’amavuko ntiba nibeshye yakoze n’ibirori byo kwizihiza uyu munsi udasanzwe w’amavuko, na Allioni ni uko!

Imyaka umunani si micye Allioni akotanira mu kibuga kimwe na basaza be bamurusha urutugu. Allioni Buzindi w’imyaka 24 ni umukobwa w’inzobe itomoye; intangiriro z’umuziki we zisa nk’izitaramugoye kuko yakuriye mu biganza by’umugabo wo muri Uganda wakanyujijeho mu gutunganya indirimbo z’abahanzi.

Producer Washington yamaze hafi imyaka itatu yihariye isoko ry’umuziki w’u Rwanda. Benshi mu bahanzi nyarwanda basimburanaga muri Uganda kugira ngo uyu mugabo ahe umugisha indirimbo zabo. Izina rye si rimwe si kabiri ryagarutse mu itangazamakuru ryo mu Rwanda no mu ndirimbo yakoze icyo gihe.

Allioni ntiyarishije ahereye ku rugo ahubwo yahereye iw’abandi. Yavugwaga nk’umukobwa w’ikimero ukorana bya hafi na Producer Washington wo muri Uganda bigera n’aho bakora indirimbo. Uyu mugabo yiyambajwe na Urban Boys, Kamichi, Dream Boys, Kitoko n’abandi kandi ko indirimbo yabakoreye zatanze umusaruro.

Ibihe bya Allioni akorana na Producer Washington:

Imikoranire ya Allioni na Producer Washington yagiye ivugwaho byinshi bamwe bakabikura mu isura y’akazi borosaho umwenda w’urukundo. Mu bihe bitandukanye ibinyamakuru byo mu Rwanda no muri Uganda byavugaga kuri uyu mubano, banyirubwite bakabihakana.

Allioni mu biganiro bitandukanye yagiye agirana n’itangazamakuru, yavugaga ko inkuru z’urukundo rwe na Washington ari kimwe mu byakomeye mu nkokora iterambere ry’umuziki we.

Byanavuzwe ko Allioni atwite inda ya Producer David Ebangiti [Washington] n’ubwo itigeze ivuka. Mu 2014 urukundo rwabo rwarashimangiwe! Mu gusubiza Washington yavugaga ko itangazamakuru ryo mu Rwanda rihora rivuga ko akundana na Allioni kandi we afite umugore.

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "UMUSUMARI" YA ALLIONI NA WASHINGTON


Akarenzaho ko ari inkuru z’urucantege ku muryango we ndetse n’urugendo rwe rwo gutunganyiriza indirimbo abahanzi. Allioni nawe yungaga mu rye akavuga ntacyo inkuru nk’izi zongera ku rugendo rwe mu muziki.

Abacyekaga ko urukundo rw’aba bombi banashingiraga ku bihe byiza bagiranaga mu mashusho y’indirimbo. Kwa Producer Washington, Allioni yahakoreye indirimbo nka “Impinduka”, “Umusumari” bakoranye n’izindi.


Yahataniye Guma Guma anagarukwaho ku bw’amafoto ye:

Mu bihe byose Allioni yagiye agaragaza kudacika intege. Mu 2016 yabaye umwe mu bahanzi beza itangazamakuru ryatoye ngo yitabire irushanwa ryarutaga ayandi yose rya Bralirwa na East Africa’s Promoters (EAP).

Uyu mukobwa yakoze uko ashoboye ahatana na Bruce Melodie, Jules Sentore, Urban Boys [Yatwaye irushanwa], Christopher, Danny Vumbi, Umutare Gaby [Ntagikora umuziki], Teta Diana n’itsinda rya TBB ryasenyutse.

Ubwiza bwe bwakuruye abasore yaririmbiye mu karere ka Ngoma mu Ntara y’Uburasirazuba mu bitaramo bya Guma Guma, icyo gihe hanavugiwe isengesho risabira abasore bakuruwe n’ubwiza bwe.

Nyuma yo kuva mu irushanwa rya Primus Guma Guma, Allioni ni umuziki basa nk’abaciye ukubiri. Nk’icyamamare cyose yakomereje ubuzima ku mbuga nkoranyambanga asangiza isi yose amafoto meza yo ku mucanga w’i Dubai n’utwambaro tugaragaza ikimero cye.

Ari i Dubai byavuzwe ko yasanzeyo umukunzi we agasubiza ko yagiye mu biruhuko’. Yakomeje gushyira hanze indirimbo nka “Ni uwanjye”, “Amahirwe”, “Pole pole”, “Sinzakureka” n’izindi.

-Igihe cye na Muyoboke Alexis:

Allioni ni umunyamuziki w'impano itangaje bishobora kuba ari bimwe mu byatumye abengukwa n’umujyanama mu bya muziki Alex Muyoboke wifashishijwe na benshi mu bahanzi barimo Tom Close, Urban Boys, Dream Boys, itsinda rya Charly&Nina n’abandi.

Kuri ubu ari gukorana bya hafi na Social Mula witegura kumurika album yise ‘Ma vie’. Imikoranire ya Allioni na Muyoboke ntabwo yari inzira iharuye. Igikorwa cya mbere bakoranye n'indirimbo ''Tuza" yumvikanamo ijwi rya Bruce Melodie.

Iyi ndirimbo yamaze gusibwa kuri shene ya YouTube ya Decent ya Muyoboke kuko mu buryo bwo guhanga iyi ndirimbo si iyabo yari inyiganano cyangwa se ibizwi nko gushishura.

Birumvikana neza ko ibi byari igihombo gikomeye kuri Allioni na Muyoboke ariko ntacyo byari bitwaye kuri Bruce Melodie wayirimbyemo. Nta n’icyo byari bitwaye kuri Dj Zizou wayanditse akanayikora unashinjwa amakosa yose y’iyi ndirimbo.

Yaraguye ararambarara! Allioni yabaye nk’ucika intege amara hafi amezi icyenda nta ndirimbo ashyira hanze aho abyukiye yashyize hanze indirimbo “Tuku Tuku” indirimbo nayo utavuga ko yakiriwe neza ufatiye ku mpamvu nyinshi.

Iyi ndirimbo yasohotse kuwa 18 Nyakanga 2019 kugeza kuwa 15 Ukwakira 2019 mu gihe cy’amezi arenga ane imaze ku rubuga rwa Youtube imaze kurebwa n’abantu 14,025 gusa.

Mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo (Audio) yatunganyijwe na Madebeat naho amashusho yakozwe na Sasha Vybz. Iyi ndirimbo yatanzweho ibitekerezo 16.  Ubuhanga bw’abayitunganyije n’uburyo amashusho agaragara byabakaye ari kimwe mu bituma iyi ndirimbo hari aho igejeje Allioni.


-Umwuga we wo kuririmba uhagaze he?

Kuya 26 Nyakanga 2019 Allioni yabonetse ku rutonde rw’abahanzi baririmbye mu gitaramo gitegurwa n’Umujyi wa Kigali kikaba ngarukakwezi. Ni igitaramo yahuriyemo na Bruce Melodie, Bushali, Nsengiyumva [Igisupusupu] n’abandi.

Uyu muhanzikazi kandi yaririmbye mu gutangiza ku mugaragaro iserukiramuco rya muzika ryatangirijwe i Musanze kuwa 22 Kamena 2019. Yanaririmbye no mu gitaramo New Year Count Down cyabaye kuwa 31 Ukuboza kuri Kigali Convention Center.

Mu rwego rwo kumenyekanisha indirimbo ze yagiye aririmbira ahantu hatandukanye anatumirwa mu birori no mu bitaramo bitandukanye. Shene ya Youtube ye iriho indirimbo nka “Ni uwanjye”, “Tuza”, “Hahandi”, “Impinduka”, “Pole pole”, “Karacyarimo” na “Tuku tuku” n’izindi.

Ntibivuze ko ari zo ndirimbo gusa uyu muhanzikazi afite ahubwo izindi zishobora kuba zarashyizwe kuri shene zitandukanye za Youtube.

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'TUKU TUKU' YA ALLIONI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND