RFL
Kigali

Tariki 15 Ukwakira buri mwaka muri Nigeria ni itariki ifatwa nk’iyahariwe umunyabigwi Fela Kuti wahimbye injyana ya 'Afrobeat'

Yanditswe na: Editor
Taliki:15/10/2019 10:04
0


Tariki 15 Ukwakira buri mwaka uba umunsi udasanzwe muri Nigeria aho abakunzi ba muzika by’umwihariko ba Fela Kuti bongera kumuha icyubahiro nk’umunyamuziki ukomeye wahimbye injyana ya Afrobeat akanaharanira uburengenzira bwa muntu binyuze mu butumwa bukubiye mu bihangano bye.




Kuri iyi tariki buri mwaka abakunzi ba muzika bamukorera ibirori bikomeye

Fela Anikulapo Kuti waryubatse mu muziki nka Fela Kuti ni umunya Nigeria wabonye izuba tariki 15 Ukwakira 1938, yavukiye ahitwa Abeokuta. Yavukiye mu muryango wishoboye kuko se Israel Oludotun Ransome-Kuti yari umurezi ukomeye muri Nigeria ndetse yabaye n’umuyobozi w’ihuriro ryabarezi.

Nyina Funmilayo Ransome –Kuti, yabaye umwe mu mpirimbanyi za politike zaharaniye guhuza ibitekerezo bya rubanda no mu mashyaka ya politike hagamijwe gushaka igisubizo cyaba inyungu rusange. Yize mu ishuri rya Grammar nyuma yaho 1958 bamwohereza gukomereza amashuri ye mu Bwongereza ngo aminuze mu bijyanye n’ubuganga, agezeyo yihitiramo kwiga umuziki mu ishuri ryitwa Trinity College of Music.

Icyo gihe mu bikoresho bya muzika ngo yakundanga cyane trumpet. Yashinze band ayita Brand koola lobitos, bibandaga cyane ku njyana ya Jazz. Mu 1963 yasubiye iwabo muri Nigeria naho ahashinga ya Band aza no kubona akazi kuri Radio yitwaga Voice of Nigeria nka producer utunganya ibiganiro mu buryo bw’amajwi. Mu 1976 yerekeje muri Ghana ni nabwo yahimbye injyana ikunzwe kuri uyu mu gabane w’Africa, 'Afrobeat'.


Umunyabigwi Fela Kuti wahimbye injyana ya 'Afrobeat'

Mu kuyihimba yahuje injyana ya Funk, Jazz, Salsa, Calypso n’injyana gakondo y’iwabo muri Nigeria bita Yoruba. Guhimba iyi njyana, guharanira uburenganzira bwa muntu no kurwanya ivangura ruhu ni byo byamugize ikirangirire ku buryo tariki 15 Ukwakira buri mwaka muri Nigeria ari umunsi yibukwaho agahabwa agaciro akwiye k'ibyo yakoze.

Mu 1969 we n’itsinda rye berekeje muri Amerika bahamara amezi 10 byatumye ahura na Sandra Smith nawe wabaye impirimbanyi muri politike agamije kurengera ikiremwa muntu cyane uburenganzira bw’abirabura barahuza ndetse bajya mu mujyo umwe amubera inzira imwinjiza muri politike.

Yakoze Album zigera kuri 50, indirimbo ze nka colonial Mentality, Shakara, Confusion Break Bones n'izindi zarakunzwe bikomeye. Kugaragaza ukuri ku bitagenda neza binyuze mu bihangano bye ntibyamuguye neza kuko mu buzima bwe yafunzwe inshuro zisaga 200 zose.

Mu 1990 ni bwo hatangiye kumvikana amakuru avuga ko Fela Kuti ashobora kuba arwaye SIDA nyuma y’imkaya 7 gusa. Tariki 2 Kanama 1997 ni bwo yitabye Imana ku myaka 58. Mukuru we wari waraminuje mu by'ubuganga Dr Olikoye Ransome-Kuti mu kiganiro n’itangazamakuru yavuze ko uyu muvandimwe we yishwe n’indwara y’umutima.


Urupfu rwe rwababaje benshi

Ibi ntibyahawe agaciro kuko kugeza ubu nta kuri gufatika guhari abenshi bavuga ko yishwe na SIDA. Abana be barindwi bose babaye abanyamuziki hari Femi Kuti, Yeni Kuti, Sola Kuti, Omosaleo Kuti, Anikulapo Kuti, Kunle Kuti na Motunrayo Anikulapo Kuti. Uyu munsi hari ibirori bikomeye biza kwitabirwa n’ibyamamare bitandukanye biri buturuke hirya no hino ku isi ndetse n'abakunzi b'uyu munyabigwi watwaye ibihembo bitari bicye mu muziki.

Bob Wine umuhanzi akaba n’umudepite mu Nteko Nshinga mategeko ya Uganda ni umwe mu bitabiriye ibi birori aho yasesekaye muri Nigeria ku Cyumweru aherekejwe n’umufasha we Barbie Itungo Kyaguranyi n’uwitwa Nubian.

Umuhungu wa Kuti yakiriye Bobi Wine

REBA IBIHUMBI N'IBIHUMBI BYASHYINGUYE FELA KUTI

UMWANDITSI:Neza Valens-inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND