RFL
Kigali

Amateka ya Joseph-Désiré Mobutu Sese Seko Kuku Ngbendu Wa Za Banga

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:15/10/2019 9:53
1


Ku itariki Julius Nyerere yapfuyeho ni yo tariki Mobutu yavutseho. Ni itariki ya 14 y'ukwezi kw'Ukwakira. Tugiye kubagezaho impine y'amateka ya Joseph-Désiré Mobutu Sese Seko Kuku Ngbendu Wa Za Banga.



Mobutu Sese Seko yibukwa nk’uwagambaniye uwo yari abereye umwunganizi Patrice Lumumba mu 1960 ndetse agashyiraho leta yahise itegura uko yicwa mu 1961, icyo gihe yakomeje kuyobora ingabo maze mu 1965 afata ubutegetsi ku yindi coup d’etat aba Perezida.

Abanditsi banyuranye na bamwe mu banyekongo bavuga ko ubutegetsi bwe bwaranzwe no kwigwizaho umutungo, ruswa n’icyenewabo. Mu 1971 yahinduye izina ry’igihugu cyitwaga Congo akita Zaire, ategeka abaturage bose kureka amazina y’abazungu ndetse ko umupadiri uzafatwa abatiza umwana izina ry’abazungu azafungwa imyaka itanu.

Yaretse amazina ye ya Joseph-Désiré afata Sese Seko Kuku Ngbendu Wa Za Banga bisobanuye: “Umurwanyi w’imbaraga, w’umuhate n’ubushake bwo gutsinda wigaruriye impugu aciye mu muriro ukomeye”. Yigwijeho ubutegetsi bwose abicishije mu ishyaka rimwe rukumbi (MPR), yiyitaga amazina menshi nka; “Umubyeyi w’igihugu”, "Mesiya", "Umugaba w’impinduramatwa",   "Fondateur", "Umucunguzi wa Rubanda", n’ "Impirimbanyi y’ikirenga".

Yategetse kandi ko nta wundi muntu ugomba kwitwa Mobutu uretse we gusa. Ku butegetsi bwe ifaranga ryataye agaciro ku kigero kidasanzwe, imyenda minini cyane, no guhenda kw’ibicuruzwa guhambaye. Mobutu yari inshuti ikomeye ya Amerika, Ubufaransa n’Ububiligi kuko yabafashaga kurwanya ‘communisme’ y’Abarusiya.

Yari azwiho kubaho ubuzima buhenze bw’igitangaza, yari afite ubwato bwite bwitwa Kamanyola yatemberagamo mu mugezi wa Congo, yakodeshaga indege ya Concorde ya Air France akajya guhahira i Paris cyangwa akajya mu nama i New York.

Iyi ndege ikagwa kandi igahagurukira iwe, iwabo ku ivuko i Gbadolite aho yari yarubatse ikibuga cy’indege n’inzu nziza ze zo kubamo nk’urugo rwe. Mobutu yubatse icyenewabo, abo mu bwoko bwe bw’aba Ngbandi abakwiza mu myanya ikomeye mu ngabo, muri guverinoma ndetse ategura umuhungu we mukuru Nyiwa ngo azamusimbure, ariko SIDA iramuhitana mu 1994.

Ahagana mu 1991 abamurwanya batangiye kugira imbaraga kubera ubukungu bwari bugeze habi mu gihugu, kugeza mu 1997 ahiritswe ku butegetsi na Laurent-Désiré Kabila inyeshyamba ze zifashijwe n’ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda.

Mobutu wari urembejwe na Cancer, kuko yariho yivuriza mu Busuwisi ubwo inyeshyamba zari zigeramiye ubutegetsi bwe, yahise ahungira muri Maroc, mu 1997 niho yaguye azize cancer ya ‘prostate’ ni naho yahambwe. Yabyaye abana 21 ku bagore babiri yashakanye nabo n’abandi b’inshoreke.

Umuryango wa Transparency International uvuga ko Mobutu yanyereje miliyari $5 z’amadorari y’umutungo w’igihugu cye, akaba umutegetsi wa gatatu wamunzwe na ruswa ku isi, n’uwa mbere muri Afurika kuva mu 1984.

Mobutu yateje imbere ingendo z’indege muri Zaire, yubatse ibibuga by’indege, ateza imbere uburezi n’umuco. Kimwe mu bintu yateje imbere cyane yibukirwaho ni muzika n’imyidagaduro byageze ku rwego rwiza ku butegetsi bwe. Abakundaga ubutegetsi bwe bavuga ko nyuma ye ibintu byabaye bibi kurushaho. Iyo aba akiriho uyu munsi yari kuzuza imyaka 89.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ahishakiye costantin1 year ago
    ivya désire ndumva nurudubi ubu abna biwe naba gaga





Inyarwanda BACKGROUND