RFL
Kigali

U Rwanda rwanganyije na Tanzania 0-0 mu mukino wa gicuti rwuzuza imikino 5 mpuzamahanga yikurikiranya rudatsindwa

Yanditswe na: Editor
Taliki:15/10/2019 7:38
1


Mu mukino wo kwitegura amarushanwa atandukanye u Rwanda na Tanzaniye bitegura gukina mu minsi iri imbere, ibihugu byombi byakinaga umukino wa gicuti kuri uyu wa mbere kuri stade ya Kigali, ni umukino waranzwe no guhusha uburyo bwinshi bwari kuvamo ibitego ariko iminota 90 y’umukino irangira nta kipe yinjije igitego mu izamu ry’indi.






Abatoza b'ikipe y'igihugu Amavubi baririmba "Rwanda Nziza".

Usubije amaso inyuma ugahera mu myaka yo hambere usanga yari inshuro ya 18 ibihugu bya kinaga, muri izo nshuro 18 nta gihugu kiri hejuru y’ikindi mu gutsinda imikino myinshi kuko ibi bihugu byombi binganya imikino byatsinze n’iyo byatsinzwe yewe n’iyo binganya. Mu mikino 18 u Rwanda rwatsinze imikino 6, runganya imikino 6,runatsindwa indi mikino 6, uyu musaruro n’ubundi ukaba usa n’uwa Tanzania.


Abatoza ba Taifa Stars bafite akazi katoroshye muri Sudani bagiye gukina

Mu mukino wo kuri uyu wa mbere, umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Mashami Vincent yari yabanje mu kibuga Kagere Medie na Jacques Tuyisenge bari baje gufasha abakinnyi bakina mu gihugu imbere kwitegura Ethiopia bazakina ku wa Gatandatu mu gushaka tike ya CHAN, ari nako n’ubundi bitegura imikino yo gushaka tike ya CAN izabera muri Cameroun 2021.


Rutanga Eric na Sugira Ernest ntibatangiye mu bakinnyi 11

Ni umukino Tanzania yageragezaga guhererekanya umupira cyane mu kibuga hagati ariko bagera imbere y’izamu ntibabyaze umusaruro amahirwe babonye, mu gice cya mbere cy’umukino cyatangiye Tanzania irusha u Rwanda kubonana neza mu kibuga mu minota 20 ya mbere, ariko iminota yakurikiyeho u Rwanda rwinjiye mu mukino meza runatangira gusatira izamu rya Tanzania. Amakipe yombi yagerageje gukina umupira mwiza ariko wabonaga ukinirwa hagati mu kibuga ariko u Rwanda rukagera imbere y’izamu cyane kurusha Tanzania.


Jacques Tuyisenge yakinnye neza nubwo atarangije umukino

Mu gice cya kabiri cy’umukino nacyo cyatangiye Tanzaniya irusha u Rwanda guhererekanya umupira mu kibuga hagati, wabonaga u Rwanda nta byinshi rukina ahubwo babyazaga umusaruro imipira bamburaga Tanzania cyangwa iyitakaje bagahita bayigeza kuri Kagere na Jacques basatiraga ku ruhande rw’ikipe y’igihugu y’u Rwanda.


Kaoiteni Haruna Niyonzima yakinnye neza iminota yose 90


Kagere Medie aganira n'abakinnyi bo muri Tanzania akina

Nyuma yuko Jacques Tuyisenge agize akabazo kadakanganye, Mashami Vincent yamukuye mu Kibuga ashyiramo Imanishimwe Djabel, aza no gukuramo Kagere Meddie yinjiza mu kibuga Sugira Ernest ku munota wa 90 yinjije mu Kibuga Savio Nshuti Dominique avanamo kapiteni Haruna Niyonzima.


Sugira Ernest winjiye mu kibuga asimbura akina neza iminota yahawe

Sugira Ernest amaze kwinjira mu kibuga yagoye cyane ubwugarizi bwa Tanzania arema uburyo butandukanye bwari kuvamo ibitego ariko biranga, nkaho yazamukanye umupira ageze mu rubuga rw’amahina aracenga arahindukira awutanga kwa Haruna Niyonzima awuteye ufata igiti cy’izamu.


Kagere Medie aganira na Ndayiragije Etienne utoza Taifa Stars ya Tanzania

Mu gihe ku ruhande rw’ikipe y’igihugu ya Tanzania Umutoza Ndayiragije Etienne yakuyemo amakinnyi 5 icyarimwe yinjiza abandi batanu kugira ngo ategure imikino iri imbere afite abakinnyi bari ku rwego rumwe nkuko yabyitangarije.

Yagize ati” Nakuyemo abakinnyi 5 nshyiramo abandi kugira ngo nabo bakine kubera ko dufite amarushanwa menshi ari imbere adutegereje”.

Iminota 90 isanzwe y’umukino yarangiye amakipe aguye miswi 0-0, bituma u Rwanda rwuzuza imikino 5 mpuzamahanga yikurikiranyije rudatsindwa.


Ni umukino wari witabiriwe ku rwego rushimishije

Uyu mukino wabaye uwagatanu w’ikurikiranya ikipe y’igihugu idatsindwa, uhereye ku mikino ibiri rwatsinze ibirwa bya Seychelle ibitego 10, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yatsinze 3-2 mu rugo, Ethiopia yatsindiwe mu rugo 1-0, na Tanzania banganije 0-0.


Mashami Vincent yemeza ko Amavubi yiteguye Ethiopia neza

Nyuma y’umukino umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Mashami Vincent yavuze ko ikipe yakinnye neza n’umusaruro ntacyo utwaye, aho gutsindwa na Ethiopia, banganya na Tanzaniya ubundi bakazatsinda Ethiopia ku wa Gatandatu.

Yagize ati” Wari umukino mwiza nubwo twari dukeneye insinzi ariko nti tunatsinzwe, ntekereza ko umusaruro ntacyo utwaye kuko twiteguye Ethiopia neza, ntekereza ko aho kugira ngo dutsinde Tanzania ubundi tuzatsindwe na Ethiopia, Twanganya na Tanzaniya ubundi tugatsinda Ethiopia.

Rwanda XI:Kimenyi Yves, Omborenga Fitina, Rugwiro Herve, Manzi Thierry, Imanishimwe Emmanuel, Niyonzima Olivier Sefu, Nshimiyimana Imran, Nsabimana Eric, Niyonzima Haruna, Kagere Medie na Tuyisenge Jacques


11 babanje mu kibuga ku ruhande rw'Amavubi y'u Rwanda

Tanzania XI: Boniface Metacha, Kimenya Salum Mashaka, Kamadi Gadiel Michael, Nondo Bakari Mwamneyeto, Erasto Nyoni, Abdoul Aziz Makame Makame, Mukami Himd Mao, Domayo Frank Raymond, Msuva Simon HappyGod, Yussuf Abdilahie Abdallah na Shah Farid Mousa


11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa Taifa Stars ya Tanzania

Ikipe y'u Rwanda izagaruka mu kibuga ku wa Gatandatu yakira Ethiopia mu mukino wo kwishyura w'ijonjora rya nyuma ryo gushaka tike ya CHAN 2020 izabera muri Cameroun, umukino ubanza wabereye muri Ethiopia, warangiye u Rwanda rutsinze igitego 1-0 mu kwezi gushize.

Tanzania yari yatsindiwe mu rugo na Sudani igitego 1-0, na yo izajya mu Barabu gukina umukino wo kwishyura.

Reba ikiganiro twagiranye n'abatoza

Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jean bercmas4 years ago
    Muraho neza bakunzi b'ikipe y'Igihugu Amavubi? mbifurij'ineza n'amahoro bikomoka ku Mana. njye mbona Urwanda nirukomeza kwitara neza ruzatsinda Ethiopia ibitego bibiri 2goals kubusa.





Inyarwanda BACKGROUND