RFL
Kigali

Karongi: Hatangijwe ubukangurambaga ku ruhare rw’umuryango mu kubaka ubushobozi bw’abawugize

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:15/10/2019 9:45
0


Mu murenge wa Mubuga ho mu karere ka Karongi ni ho hatangirijwe icyumweru cy’ubukangurambaga ku ruhare rw’umuryango mu kubaka ubushobozi bw’abawugize mu ntego igira iti "Tuboneze urubyaro kandi twirinde indwara dukaraba intoki".



Ni umuhango wari witabiriwe na Patrick NDIMUBANZI, umunyamabanga wa leta muri Ministeri y’ubuzima aho yagarutse cyane ku gushishikariza abaturage kugira isuku ihagije bakaraba intoki n’amazi meza n’isabune mbere yo gusukura ibiribwa, mbere yo kurya, nyuma yo guhanagura umwana witumye, nyuma yo kuva mu bwiherero.


Avuga kandi ko umwana akwiye kwitabwaho cyane mu minsi igihumbi ya mbere, ni ukuvuga kuva agisamwa kugeza afite imyaka ibiri


Aho umubyeyi agomba kurya indyo yuzuye ndetse akirinda imirimo ivunanye mu gihe atwite, konsa umwana kugeza ku mezi atandatu nta kindi umuvangiye, kumuha imfashabere yuzuye intungamubiri nibura gatatu ku munsi mu gihe yarengeje amezi atandatu. Aha kandi avuga ko impamvu nyamukuru yatumye aka karere kibandwaho ari uko umwaka ushize kari kuri 49% mu kugwingiza abana.


Mu bindi byagarutsweho cyane harimo gushishikariza ababyeyi kuboneza urubyaro, bakabyara abo bashoboye kurera ndetse bakubahiriza guha abana inkingo zose no kubaha ibinini by’inzoka kugira ngo bakure neza.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND