RFL
Kigali

Dream Boys mu ndirimbo “Sinkiri muto” bashimye abafite aho bigejeje nyuma yo kubura abantu b’ingenzi-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/10/2019 19:43
2


Itsinda rya Dream Boys rigizwe na Mujyanama Claude[ TMC] ndetse na Nemeye Platini [Platini], ryasohoye amashusho y’indirimbo nshya bise “Sinkiri muto”, kuri uyu wa 14 Ukwakira 2019.



Iyi ndirimbo ifite iminota itatu n’amasegonda 21’. Amashusho (Video) yayo yatunganyijwe na Ma~Riva. Ni mu gihe amajwi (Audio) yakozwe na Knox Beat uri mu bagezweho muri iki gihe.

Amashusho yafatiwe muri Kiliziya y’i Remera no ku irimbi rya Kicukiro. Mujyanama Claude uzwi nka TMC, yatangarije INYARWANDA, ko yisanze yivuga muri iyi ndirimbo ahuje amateka n’abandi babuze ababyeyi ndetse n’abantu b’ingenzi babareberega mu buzima bwabo.

Yagize ati “Kuba nanjye ndi mu bantu babuze umubyeyi nanjye nishyira mu gikundi cy’abantu bose iyi ndirimbo ireba,”

Avuga ko we na mugenzi we Platini bakoze iyi ndirimbo “Sinkiri muto” kugira ngo bazirikane umuhate w’abantu bose babuze ababyeyi bagakora uko bashoboye ubu bakaba hari intambwe ikomeye biteresheje mu buzima bwabo.

Ati “…Iyi ndirimbo twayikoze kugira ngo dushimire abantu bose babashije kwirwanaho barabuze abantu bagombaga kubaha ‘support’ mu buto bwabo.

“Muri macye ni nko gushimira umwana wese w’impfubyi wanyuze mu buzima bugoye ariko akagera aho yigeze; wabuze umubyeyi, wabuze umuntu wamureraga mbese umuntu wese wari ufite umuntu wamufashaga wibanze ariko uwo muntu ntacike intege akagira aho agera.”

Muri iyi ndirimbo “Sinkiri muto” baririmba bavuga ‘nakubereye aho utari data. Umuryango ufite ishema sinkiri muto. Amarira y’impfubyi n’iyo yangize umugabo kurira nkihanagura nabyo byangize umugabo,”

Indirimbo “Sinkiri muto” ije isanganira indirimbo nka “Uzamvuganire” bakoranye na Naason, “Romeo&Juliet”, “Wagiye kare” n’izindi.

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'SINKIRI MUTO ' YA DREAM BOYS






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • SINDIKUBWABO ERIC11 months ago
    Ndabakunda Cyane Ku Ndirimbo Nz4za Mutugeza Imana Ikomez Kubana Namwe Kd Iborohereze Turabakunda Cyane!
  • Maulidi hilali chapa3 weeks ago
    wawapi lakin





Inyarwanda BACKGROUND