RFL
Kigali

Rudi Garcia yamaze kugirwa umutoza mukuru w’ikipe ya Lyon asimbuye Sylvinho wirukanwe

Yanditswe na: Editor
Taliki:14/10/2019 19:09
0


Mu masaha y’umugoroba yo kuri uyu wa Mbere tariki 14 Ukwakira 2019 ni bwo ikipe ya Olympique Lyonnais yo mu Bufaransa yatangaje ko umufaransa Rudi Garcia w’imyaka 55 ari we ugiye gutoza Lyon mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere, akaba asimbuye umunya Brazil Sylvinho wirukanwe mu minsi 7 ishize.




Rudi Garcia afite akazi katoroshye ko gusubiza Lyon mu myanya myiza

Nyuma y'uko umunya Brazil watozaga Lyon Sylvinho Mendes campos atangiye shampiyona yo mu Bufaransa nabi mu mikino 9 agatsindamo umukino umwe gusa, byatumye ubuyobozi bw’ikipe ya Lyon bufata umwanzuro wo kumusezerera bagashaka undi mutoza wo kumusimbura, havugwaga amazina menshi atandukanye arimo na Arsene Wenger ariko nyuma yo kwicara hamwe bagahuza ibitekerezo abayobozi ba Lyon basanze umufaransa Rudi Garcia ari we ukwiye gutoza iyi kipe bigendanye nibyo bamukeneyeho ko ageza kuri Lyon.

Rudi Garcia wasezerewe mu ikipe ya Olympique de Marseille mu kwezi kwa Gatanu muri uyu mwaka kubera umusaruro udashimishije yatangaga, niwe wasinye muri Lyon nk’umutoza mukuru amasezerano azageza mu kwezi kwa Gatandatu mu mwaka wa 2021. Garcia akaba yahise anizanira umutoza wungirije ariwe Claude Fichaux bakoranye ari muri Marseille, Lille ndetse no muri Roma yo mu Butaliyani.


Rudi Garcia yasimbuye Sylvinho wirukanwe atsinze umukino umwe gusa

Rudi Garcia akaba yahigitse uwahoze ari umutoza wa Paris Saint Germain Laurent Blanc bari bahanganiye umwanya. Rudi Garcia akaba afite amateka akomeye mu gihugu cy’u Bufaransa nk’umutoza kuko  mu mwaka w’imikino wa 2010-2011 atoza Lille yayihesheje igikombe cya shampiyona ndetse n’igikombe cy’igihugu mu Bufaransa. 

Mu mwaka w’imikino wa  2017-2018 yagejeje Marseille ku mukino wa nyuma w’igikombe cya Europa League, yahembwe nk’umutoza mwiza w’umwaka mu myaka itatu itandukanye, 2011, 2013 na 2014.


Rudi Garcia yari amaze amezi atanu atandukanye na Olympique de Marseille

Rudi Garcia akaba afite akazi katoroshye ko kuvana Lyon ku mwanya wa 14 iriho ubu ku rutonde rwa shampiyona  Bigeze ku munsi wa 9 w’imikino aho ifite amanota 9 gusa, akayigarura ku murongo w’amakipe ahatanira igikombe cya shampiyona mu Bufaransa.

Akazi nyirizina ka Rudi Garcia karatangira yakira ikipe ya Dijon muri shampiyona y’u Bufaransa tariki 19 Ukwakira 2019.

Umwanditsi - SAFARI Garcon - inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND