RFL
Kigali

Uwase wahataniye ikamba rya Miss Supranational mu banyamideli bazakorana na Rwanda Modesty Fashion-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/10/2019 15:30
1


Umukobwa witwa Aisha Uwase wahataniye ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019, yabonetse mu banyamideli 20 muri 40 bahatanira gukorana na Rwanda Modesty Fashion ishyize imbere ubwiza bw’uwikwije.



Kuri iki cyumweru tariki 13 Ukwakira 2019 kuri Scheba Hotel iherereye mu Kiyovu mu Mujyi wa Kigali habereye amajonjora y’abanyamideli bazifashishwa mu bikorwa bitandukanye na Rwanda Modesty Fashion.

Uwiyandikishaga yatangaga amafaranga 2,000 Frw; ku bakobwa bari bitwaje inkweto ndende (High Heels), abasore bitwaje inkweto izo ari zo zose. Uwiyandikishaga kandi yatangaga amafoto abiri meza.

Ibi birori bifite umwihariko kuko bidaheza icyiciro na kimwe ku myaka aho bakoresha abari hagati y’imyaka 15 y’amavuko na 60 y’amavuko.

Rwanda Modesty Fashion ifite intego yo kwigisha abanyarwanda uburyo bwo kwambara neza buboneye, guteza imbere uruganda rw’imideli mu Rwanda ndetse no guteza imbere imbere gahunda ya ‘Made in Rwanda’.

Mu 40 bahataniraga gukorana na Rwanda Modesty Fashion 20 nibo bemerewe gukomeza; bane muri bo bahita batangazwa abandi 16 bazatangazwa.

Muri abo bane batangajwe harimo Uwase Aisha wahataniye ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019. Yabwiye INYARWANDA ko atari ubwa mbere amuritse imideli avuga ko kuba agiye gukorana na Rwanda Modesty Fashion bizamufasha mu kwiyungura ubumenyi.

Ati “Gukorana na Rwanda modesty bizakomeza kumfasha kuzamura ubumenyi mu bijyanye no kumurika imideli binkure ku rwego rumwe binshyire ku rundi.” Uyu mukobwa yanamuritse imideli mu birori ‘Caliente verani’ byabereye muri Olympic Hotel.

Akanama Nkemurampaka kari kagizwe na Harerimana Gamariel wakoranye na sosiyete ya MTN mu kwamamaza ibikorwa byayo ndetse na Tumukunde Josephine watozaga intambuko abakobwa bari bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2019.

Uwase Aisha yabonetse muri bane bitwaye neza bazakorana na Rwanda Modesty Fashion

Umukinnyi wa filime Irunga na Mama Nick bitabiriye ibi birori baniyerekana mu ntambuko binyura benshi


Harerimana na Tumukunde bari bagize Akanama Nkemurampaka

Ngabitsinze Abdul Wahab Umuyobozi Mukuru wa Berwa Platinum Ltd

KANDA HANO UREBE UKO ABAKOBWA BIYEREKANYE BAHATANIRA GUKORANA NA RWANDA MODESTY FASHION

AMAFOTO: Eric Ruzindana-INYARWANDA.COM

VIDEO: Ivan Eric Murindabigwi-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ntegereje Emmanuel4 years ago
    Nukuri Muri Abagabo ndabakunda Kuko Mutubera Aho tutari😘😘





Inyarwanda BACKGROUND