RFL
Kigali

Menya byinshi byaranze umunsi wa Gatatu w’imikino muri ‘Rwanda premier League 2019-2020’

Yanditswe na: Editor
Taliki:14/10/2019 14:29
0


Ku Cyumweru Tariki 13 Ukwakira 2019 nibwo hasozwaga imikino y’umunsi wa Gatatu muri Rwanda Premier League, umunsi watsinzwemo ibitego byinshi kuva shampiyona yatangira kuko hatsinzwe ibitego 22 mu mikino umunani, penaliti zakomeje kwiyongera, Mukura vs yabaye ikipe ya mbere itsinze ibitego byinshi mu mukino umwe muri uyu mwaka w'imikino.




Police Fc niyo kipe imaze kwinjiza ibitego byinshi muri uyu mwaka w'imikino

Umukino wabaye ku wa Gatandatu kuri Stade ya Kigali wahuje APR FC na Etincelle ntuzava mu mitwe y’abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda kubera ko warebwe n’igihangange mu mupira w’amaguru ku isi akaba myugariro w’ikipe ya Arsenal ndetse n’ikipe y’igihugu ya Brazil David Luiz, wanagiranye ibihe byiza n’abari ku kibuga bose.


David yihereye amaso shampiyona y'u Rwanda APR FC itsinda Etincelle

Ku munsi wa Gatatu w’imikino muri shampiyona y’u rwanda, niwo munsi wagaragayemo ibitego byinshi ugereranyije n’iminsi ibiri yari imaze gukinwa, kuko ku munsi wa mbere w’iyi mikino hatsinzwe ibitego 18, mu gihe ku munsi wa kabiri ibitego byarumbye hatsindwa 9,ariko ku munsi wa Gatatu amakipe yatsindanye ku buryo bukomeye kuko hatsinzwe ibitego 22.

Mukura Victory sport niyo kipe imaze gutsinda ibitego byinshi mu mukino umwe, kuko ku munsi wa Gatatu wa shampiyona Mukura yanyagiye ikipe ya musanze Fc ibitego 4-0, iyi Musanze ikaba ari nayo kipe yabimburiye izindi muri uyu mwaka gutsindwa ibitego byinshi.

Umukino wabonetsemo ibitego byinshi wabaye ku cyumweru kuri stade ya Kigali aho ikipe ya Police Fc yatsindaga Gicumbi FC ibitego 3-2, ubwo umukino wose watsinzwemo ibitego 5.


APR Fc yambuye Etincelle umwanya wa mbere nyuma yo kuyinyagira 3-0

Nta munsi numwe wa shampiyona utaragaragaramo penaliti muri uyu mwaka w’imikino, ku munsi wa Gatatu imikino itatu niyo yagaragayemo penaliti harimo uwahuje As Kigali na Bugesera, Uwa Espoir Fc na Rayon sports ndetse n’uwahuje Mukura Victory Sport na Musanze Fc.

Mu mikino itatu ya shampiyona yuyu mwaka Rayon sports imaze gukina, kuri buri mukino ibona penaliti ubwo bivuze ko 100% nta minota 90 y’umukino irangira muri uyu mwaka w’imikino Rayon Sports idateye penaliti, muri penaliti 3 bamaze gutera mu mikino 3 itandukanye bamaze gutsinda 2 bahusha imwe.

I Rubavu kuri stade Umuganda ikipe ya Heroes yahandikiye amateka yo kubona inota rimwe rya mbere muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ubwo yanganyaga na Marine FC 1-1, ni nacyo gitego cya mbere Heroes yatsinze mu mwaka w’imikino mu cyiciro cya mbere mu Rwanda.

Ku Cyumweru kuri Stade ya Kigali nubwo ikipe ya Gicumbi Fc itabonye insinzi cyangwa inota rimwe gusa ariko nayo yinjizaga mu izamu rya Police Fc ibitego bibiri bya mbere muri uyu mwaka w’imikino mu Rwanda byatsinzwe na Rutahizamu Dusange Bertin  wakiniraga Gasogi United mu mwaka w’imikino ushize,  mu mukino Gicumbi fc yatsinzwe na Police Fc ibitego 3-2.

Wari umunsi mubi ku ikipe ya Etincelle yambuwe umwanya wa mbere nyuma yo kunyagirwa na APR FC ibitego 3-0, umusaruro utarishimiwe n’abafana ba Etincelle dore ko mu mikino ibiri yaherukaga iyi kipe yari ifite amanota 6/6, inayoboye urutonde rwa shampiyona.

Umukino wabereye ku kibuga cy’i Huye ku wa Gatandatu Espoir Fc yakira Rayon sports wagaragayemo imvururu mu myinjirize y’abafana dore ko bamwe bakubiswe inkoni nyinshi muri uwo mubyigano wo kwinjira, abafana ndetse n’abandi bakunzi b’umupira w’amaguru bavuga ko hakozwe ikosa ku bateguye ryo gufungura umuryango umwe kandi nawo bakawufungura umupira wamaze gutangira.

Mu mikino itatu imaze gukinwa muri uyu mwaka w’imikino,  Gicucumbi Fc ntirabona inota na rimwe bivuze ko imaze gutsindwa imikino yose, Police Fc niyo kipe imaze kwinjiza ibitego byinshi kuko yinjije 6, ariko nayo yinjijwe 2, Gicumbi na Heroes nizo zimaze Kwinjizwa byinshi kuko jinjijwe 6. Amakipe atatu anganya amanota 7 ni APR FC, Rayon Sports na Police FC ariko atandukanywa n’ibitego azigamye, Gicumbi Fc iri ku mwanya wa nyuma wa 16 nta nota na rimwe ifite.

Umukino wahuje Rayon Sports na AS Kigali wabereye kuri stade ya Kigali, niwo mukino mukino umaze kwitabirwa n’abafana benshi muri uyu mwaka w’imikino kurusha indi yose, naho umukino wahuje Gasogi United na Marine FC wabereye kuri stade ya Kigali, niwo mukino umaze kugaragaraho ubwitabire buri hasi mu mikino itatu imaze gukinwa muri uyu  mwaka w’imikino .

Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND