Ku Cyumweru Tariki 13 Ukwakira 2019 nibwo hasozwaga imikino y’umunsi wa Gatatu muri Rwanda Premier League, umunsi watsinzwemo ibitego byinshi kuva shampiyona yatangira kuko hatsinzwe ibitego 22 mu mikino umunani, penaliti zakomeje kwiyongera, Mukura vs yabaye ikipe ya mbere itsinze ibitego byinshi mu mukino umwe muri uyu mwaka w'imikino.
Police Fc niyo kipe imaze kwinjiza ibitego byinshi muri uyu mwaka w'imikino
Umukino wabaye ku wa
Gatandatu kuri Stade ya Kigali wahuje APR FC na Etincelle ntuzava mu mitwe y’abakunzi
b’umupira w’amaguru mu Rwanda kubera ko warebwe n’igihangange mu mupira w’amaguru
ku isi akaba myugariro w’ikipe ya Arsenal ndetse n’ikipe y’igihugu ya Brazil
David Luiz, wanagiranye ibihe byiza n’abari ku kibuga bose.
David yihereye amaso shampiyona y'u Rwanda APR FC itsinda Etincelle
Ku munsi wa Gatatu
w’imikino muri shampiyona y’u rwanda, niwo munsi wagaragayemo ibitego byinshi
ugereranyije n’iminsi ibiri yari imaze gukinwa, kuko ku munsi wa mbere w’iyi
mikino hatsinzwe ibitego 18, mu gihe ku munsi wa kabiri ibitego byarumbye
hatsindwa 9,ariko ku munsi wa Gatatu amakipe yatsindanye ku buryo bukomeye kuko
hatsinzwe ibitego 22.
Mukura Victory sport niyo
kipe imaze gutsinda ibitego byinshi mu mukino umwe, kuko ku munsi wa Gatatu wa
shampiyona Mukura yanyagiye ikipe ya musanze Fc ibitego 4-0, iyi Musanze ikaba
ari nayo kipe yabimburiye izindi muri uyu mwaka gutsindwa ibitego byinshi.
Umukino wabonetsemo
ibitego byinshi wabaye ku cyumweru kuri stade ya Kigali aho ikipe ya Police Fc
yatsindaga Gicumbi FC ibitego 3-2, ubwo umukino wose watsinzwemo ibitego 5.
Nta munsi numwe wa
shampiyona utaragaragaramo penaliti muri uyu mwaka w’imikino, ku munsi wa Gatatu
imikino itatu niyo yagaragayemo penaliti harimo uwahuje As Kigali na Bugesera,
Uwa Espoir Fc na Rayon sports ndetse n’uwahuje Mukura Victory Sport na Musanze
Fc.
Mu mikino itatu ya
shampiyona yuyu mwaka Rayon sports imaze gukina, kuri buri mukino ibona
penaliti ubwo bivuze ko 100% nta minota 90 y’umukino irangira muri uyu mwaka w’imikino
Rayon Sports idateye penaliti, muri penaliti 3 bamaze gutera mu mikino 3
itandukanye bamaze gutsinda 2 bahusha imwe.
I Rubavu kuri stade
Umuganda ikipe ya Heroes yahandikiye amateka yo kubona inota rimwe rya mbere
muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ubwo yanganyaga na Marine FC
1-1, ni nacyo gitego cya mbere Heroes yatsinze mu mwaka w’imikino mu cyiciro
cya mbere mu Rwanda.
Ku Cyumweru kuri Stade ya
Kigali nubwo ikipe ya Gicumbi Fc itabonye insinzi cyangwa inota rimwe gusa
ariko nayo yinjizaga mu izamu rya Police Fc ibitego bibiri bya mbere muri uyu
mwaka w’imikino mu Rwanda byatsinzwe na Rutahizamu Dusange Bertin wakiniraga Gasogi United mu mwaka w’imikino
ushize, mu mukino Gicumbi fc yatsinzwe
na Police Fc ibitego 3-2.
Wari umunsi mubi ku ikipe
ya Etincelle yambuwe umwanya wa mbere nyuma yo kunyagirwa na APR FC ibitego
3-0, umusaruro utarishimiwe n’abafana ba Etincelle dore ko mu mikino ibiri
yaherukaga iyi kipe yari ifite amanota 6/6, inayoboye urutonde rwa shampiyona.
Umukino wabereye ku kibuga
cy’i Huye ku wa Gatandatu Espoir Fc yakira Rayon sports wagaragayemo imvururu
mu myinjirize y’abafana dore ko bamwe bakubiswe inkoni nyinshi muri uwo
mubyigano wo kwinjira, abafana ndetse n’abandi bakunzi b’umupira w’amaguru bavuga
ko hakozwe ikosa ku bateguye ryo gufungura umuryango umwe kandi nawo
bakawufungura umupira wamaze gutangira.
Mu mikino itatu imaze
gukinwa muri uyu mwaka w’imikino, Gicucumbi
Fc ntirabona inota na rimwe bivuze ko imaze gutsindwa imikino yose, Police Fc
niyo kipe imaze kwinjiza ibitego byinshi kuko yinjije 6, ariko nayo yinjijwe 2,
Gicumbi na Heroes nizo zimaze Kwinjizwa byinshi kuko jinjijwe 6. Amakipe atatu
anganya amanota 7 ni APR FC, Rayon Sports na Police FC ariko atandukanywa n’ibitego
azigamye, Gicumbi Fc iri ku mwanya wa nyuma wa 16 nta nota na rimwe ifite.
Umukino wahuje Rayon
Sports na AS Kigali wabereye kuri stade ya Kigali, niwo mukino mukino umaze
kwitabirwa n’abafana benshi muri uyu mwaka w’imikino kurusha indi yose, naho
umukino wahuje Gasogi United na Marine FC wabereye kuri stade ya Kigali, niwo
mukino umaze kugaragaraho ubwitabire buri hasi mu mikino itatu imaze gukinwa
muri uyu mwaka w’imikino .
Umwanditsi – SAFARI Garcon
– inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO