RFL
Kigali

Sina Gerard yavuze ku bworozi bw'imbwa bumwinjiriza agatubutse anakangurira abashoramari guteza imbere impano ziri mu rubyiruko

Yanditswe na: Editor
Taliki:14/10/2019 12:51
0


Ahereye ku ngero z’urubyiruko afasha rwishyize hamwe rugashinga itorero ku buryo ubu ribafasha kubona amafaranga yo kwikemurira ibibazo, Sina Gerard asanga abashoramari bashyigikiye impano ziri mu rubyiruko zabateza imbere.



Sina Gerard ni umushoramari ukomoka mu ntara y’Amajyaruguru mu karere ka Rulindo ubu ashobora guhemba abakozi basaga 1500 buri kwezi. Se na nyina bari abahinzi bifashije. Gukurira muri uyu muryango byamuteye inyota yo kunoza ubuhinzi bakoraga akiharika agamije kwiteza imbere. Yahingaga imboga zigezweho akazigurisha agaha ababyeyi amafaranga ngo bayamubikire mu rwego rwo kwizigama.


Sina Gerard

Gukora amandazi benshi bazi ku izina ry’Urwibutso, ni byo byamubereye urufunguzo rwamugejeje ku butunzi ku buryo ubu amaze kubona ibikombe yahawe nk’ishimwe yavanye mu bihugu bitandukanye birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ubudage, Ubufarasa, Ubusuwisi n’ahandi.

Mu myidagaduro akunda umuziki, yiyumvamo cyane indirimbo z'abahanzi bo hambere cyane cyane umuziki utamubuza gukomeza gukora akazi neza. Afite itorero ribyina imbyino gakondo akanagira urubyiruko rukora siporo ngorora mubiri (acrobatie)

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Sina Gerard yavuze ko umuntu yubatswemo byinshi ku buryo urubyiruko rw'ubu rwifitemo impano zitagira uko zingana ariko na none zipfa ubusa kubera kutagira abazishyigikira ngo baziteze imbere. Yasabye abashoramari kwibuka ko igihe kizagera bagataha, bityo bakaba badakwiriye kwita ku bana n’imiryango yabo gusa.

Yagize ati "N'iyo waba warabyaye ntiwakwironda ngo njye n’abana banjye gusa. Abana bawe bakeneye kuzagira abo babana nabo kandi nawe ishoramari urishora mu bantu’’. Akomeza avuga ko impano ziri mu rubyiruko nko gutera umupira, kwiruka, kuririmba biri mu byarwinjiriza amafaranga atari macye haramutse habonetse abashoramari biyemeza kubishoramo imari. 

Hanze y’impano asanga abashoramari hari ubundi buryo bwinshi bagagwiriye kwifashisha bagateza imbere urubyiruko cyane cyane abafite imishinga mito mito. Urubyiruko arusaba kutagira inyota yo kugera ku butunzi vuba vuba ahubwo rugakura amaboko mu mifuka rugakora cyane kandi rwibanda mu guhanga udushya tw’ibikorerwa mu Rwanda.

Asanga urubyiruko rufite byinshi rushobora gukora rukiteza imbere, atanga urugero rw’ukuntu hari abamuseka iyo avuze ko afite ifamu y’imbwa bakavuga ko ntagishobora kuvamo kandi nyamara akuramo agatubutse.

Ati”Uvuga ko ufite ifamu y’imbwa bagaseka bakagirango ntakivamo, nyamara iyo ubonye Belge allemand yarazamutse neza ntabwo kuyishyura uzuyaza ahubwo uravuga uti mbonye uburinzi”.


Mu ifamu imbwa ziba ziri kumwe n'umutoza wazo

Ubu bwoko bwa Belge allemand imwe uko yaba ingana kose ayigurisha ibihumbi magana atatu (300,000Frw). Ni bwo bwoko bw'imbwa buhenze mu moko atatu y’imbwa afite. Sina Gerard ngo abyuka saa kumi n'imwe za mu gitondo buri gihe kugira ngo yitabire umurimo. Ku meza anezezwa no kuhabona amafunguro ya kinyarwanda.

REBA HANO IKIGANIRO KIRAMBUYE TWAGIRANYE NA SINA GERARD

UMWANDITSI: Neza Valens-inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND