RFL
Kigali

Just Family yasohoye amashusho y’indirimbo ‘Pole pole’ bakoranye na Mr 2Pac Love-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/10/2019 11:43
0


Itsinda rya Just Family ryamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo nshya ‘Pole pole’ bakoranye n’umuhanzi Mr 2Pac Love bavuga ko babonyeho impano yihariye mu muziki bakiyemeza kumufasha mu rugendo rwe rw’umuziki.



Amezi abiri yari ashize itsinda rya Just Family rishyize hanze indirimbo bise “Nyemerera”. Kuri ubu bashyize hanze indirimbo ‘Pole pole’ yasohotse kuri uyu wa 13 Ukwakira 2019 ifite iminota itatu n’amasegonda 08’.

Jimmy uri bagize itsinda rya Just Family yatangarije INYARWANDA ko bahisemo gukorana indirimbo na Mr 2Pac Love kuko bamubonyemo impano yihariye mu muziki. Avuga ko mu bihe bitandukanye bumvise indirimbo z’uyu muhanzi banzura gukorana nawe indirimbo.

Yagize ati “Uwo musore yadusabye ko twakorana indirimbo. Ni umuntu wari usanzwe uririmba tukabona afite impano yarabuze umuntu umufasha. Twabikoze mu rwego rwo kumufasha nta kindi. Yari asanzwe akora indirimbo tubona arabizi twiyemeza kumufasha.”

Yavuze ko bahurije hamwe ibitekerezo bandika indirimbo ‘Pole Pole’ biteze ko izakundwa bitewe n’ubutumwa buyigize. Baririmbye ku rukundo rw’umusore/umukobwa ubwirwa ko uwo bakundana bataberanye ariko agakomeza gushyiramo ingufu mu kwerekana ko yahisemo neza.

Jimmy avuga ko nta nkuru yihariye yatumye bandika iyi ndirimbo ‘Pole pole’ ahubwo ngo ni ibintu bisanzwe bibaho mu buzima.

Bahati Makaca ari kwitegura kumurika filime mbarankuru yise ‘Ziro 2 Life’ kuwa 19 Ukwakira 2019. Jimmy avuga ko mu buryo butandukanye bamutera inkunga kugira ngo igikorwa kizagenda neza.

Mr 2PAC Love wakoranye indirimbo na Just Family

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'POLE POLE' JUST FAMILY YAKORANYE NA MR 2PAC LOVE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND