RFL
Kigali

Imyitwarire ya Paulette Ndekwe uhagarariye u Rwanda muri Miss Earth 2019

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:14/10/2019 11:11
0


Guhera mu mpera z’ukwezi kwa Nzeri, mu mujyi wa Manila muri Philippines hari kubera irushanwa rya Miss Earth 2019 riri kuba ku nshuro ya 19, rikaba ryarahuje abakobwa bahagarariye ibihugu 85 byo ku migabane itandukanye.



U Rwanda rwitabiriye iri rushanwa ku nshuro ya gatatu ruhagarariwe na Igiraneza Paulette Ndekwe, mu gihe mu 2018 hari hagiye Umutoniwase Anastasie akurikiye Uwase Hirwa Honorine wabimburiye abandi bose mu 2017.

Paulette Ndekwe yahagurutse mu Rwanda tariki 28 Nzeli 2019, afite intego yo gukora ibishoboka byose akaba yanakwegukana ikamba.

Ibyumweru bibiri nibyo uyu mukobwa amaze muri Philippines, aho we bagenzi be basura ahantu nyaburanga hatandukanye, bagakora ibikorwa by’isuku no gutera ibiti mu rwego rwo kurengera ibidukikije nk’intego y’irushanwa.

Si ibi gusa kuko bagenda barushanwa mu bice bitandukanye bitewe n’itsinda buri umwe abarizwamo. Paulette Ndekwe ari mu ryitiriwe amazi [Water Group].

Water Group bamaze guhatana mu cyiciro cyo kwiyerekana mu mwenda wo kogana uzwi nka bikini, umunyarwandakazi akaba atarabashije kwitwara neza kuko Diana Shabas wo muri Ukraine yegukanye umudali wa Zahabu, Nellys Pimentel wo muri Puerto Rico abona umudali w’umuringa mu gihe Antonela Paz wo muri Ecuador yegukanye umudali wa Bronze

Muri Fire Group hatsinze Krystyna Sokolowska wo muri Poland yatahanye umudali wa Zahabu, Modupe Susan Garland wo muri Nigeria abona umudali w’umuringa mu gihe  Nikki Prein wo mu Buholandi yegukanye Bronze.

Air Group Bruna Silva wo muri Protugal ni we watwaye umudali wa Zahabu, Janelle Tee abona umudali w’umuringa mu gihe Klara Vavruskova wo muri Czech Republic yabonye Bronze.

Aba bakobwa bakandi barushanijwe mu kwerekana ikimero, imiterere n’ubwiza bwo mu maso ariko byo ntabwo uwatsinze ahita atangazwa. 

Biteganyijwe ko kuri uyu wa mbere abakobwa bose uko ari 85 baza kurushanwa mu kwiyerekana mu myambaro igaragaza umuco wabo gakondo.

Biteganyijwe ko irushanwa rya Miss Earth 2019 rizasozwa tariki 26 Ukwakira 2019 ahitwa Okada Manila mu mujyi wa Parañaq.

Paulette Ndekwe mu mwambaro wa Bikini 

 Yatambutse amwenyura ariko ntiyasha kubona umudari

Abakobwa begukanye imidali mu kwiyerekana muri Bikini

Abakobwa bo muri Water Group ubwo biyerekanaga muri Bikini 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND