RFL
Kigali

Bigoranye Police Fc yatsinze Gicumbi Fc ibitego 3-2, Nduwantare Ismail avuga ko bagiye kuva ku gitutu bariho

Yanditswe na: Editor
Taliki:13/10/2019 20:48
0


Mu mukino wasozaga umunsi wa Gatatu muri Rwanda Premier League Police Fc yatsinze Gicumbi Fc ibitego 3-2, byatsinzwe na Mico Justin, Nsabimana Aimable na Iyabivuze Osee ku ruhande rwa Police Fc naho Dusange Bertin atsindira Gicumbi ibitego bibiri, intsinzi yafashije Police FC kurara ku mwanya wa gatatu.




Ni umukino utari woroshye warangiye ubonetsemo ibitego 5

Ni umukino ikipe ya Gicumbi yinjiyemo idafite amahirwe yo vgutsinda Police Fc kubera umusaruro mubi iyi kipe yari ifite mu mikino ibiri iheruka gukina, gusa ariko nubwo yatsinzwe Gicumbi Fc yagaragaje umupira mwiza utandukanye nuwo yakinnye mu mikino ibiri iheruka kuko yaninjije ibitego bibiri bya mbere muri uyu mwaka w’imikino, uretse kurunguruka mu izamu rya Police Fc, ikipe ya Gicumbi yagerageje guhererekanya umupira mu kibuga hagati, igora Police Fc bigaragara byumwihariko mu gice cya kabiri cy’umukino.


Ndayishimiye Celestin wagize umukino mwiza cyane

Ni umukino watangiye Police Fc iri hejuru, kuko yarushaga Gicumbi Fc gutembereza umupira mu kibuga ndetse ikarema amahirwe menshi yo gutsinda ibitego, igice cya mbere cy’umukino cyihariwe cyane n’ikipe ya Police Fc ariko kigana ku musozo Gicumbi yatangiye kwinjira mu mukino kuko cyarangiye yabonye igitego cya mbere muri shampiyona yuyu mwaka, nubwo police Fc yari imbere n’ibitego 2-1, icya mbere cyabonetse ku munota wa 23 w’umukino gitsinzwe na Mico Justin naho icya kabiri kiboneka ku munota wa 36 gitsinzwe na kapiteni Nsabimana Aimable ku ruhande rwa Police Fc mu gihe Dusange Bertin yatsindiye Gicumbi ku munota wa 43 w’umukino.


Mico Justin watsinze igitego cya mbere cya Police Fc


Ndayisaba Olivier yahindukiye inshuro eshatu muri uyu mukino


Nsabimana Aimable watsinze igitego cya kabiri cya Police FC

Mu gice cya kabiri cy’umukino Gicumbi Fc yagaragaje umupira unogeye ijisho kuko yawinjiyemo yakosoye byinshi, maze itangira gusatira izamu rya police Fc, ihusha uburyo bwinshi bwari kuvamo ibitego.


Habarurema Gahungu yahindukijwe inshuro ebyiri muri uyu mukino


Police Fc yabonye amahirwe menshi yo gutsinda muri uyu mukino

Nyuma yo kubona ko Haringingo ari kurushwa n’ikipe ya Gicumbi byatumye akora impinduka,  ku munota wa 50’ yakuyemo Ndayishimiye Antoine Dominique ashyiramo Songa Isaie, naho
ku munota wa 66’ yakuyemo Ntirushwa Aimée ashyiramo Eric Ngendahimana wafatanyaga na  Munyakazi Yussuf Lule. Nduwantare Ismail wa Gicumbi yakuyemo Ssekabembe Shahat hinjira Gasongo Jean Pierre, Bati Alain Bruno avamo hinjira Magumba Farouk na Uwamungu Moussa winjiye mu kibuga habura iminota itanu ngo umukino urangire asimbuye  Muhumure Omar.

Muri uko gusatira cyane ba myugariro ba Police Fc bagendaga bakora amakosa bituma Gicumbi Fc iva inyuma ikuramo umwenda w’igitego kimwe yari isigayemo ubwo Dusange Bertin ku nshuro ya Kabiri yatsindaga igitego cya Gicumbi ku munota wa 67, maze police Fc yari mu rugo iza kubona igitego cy’agashinguracumu ku munota wa 83 gitsinzwe na Iyabivuze Osee wuzuzaga ibitego bibiri muri uyu mwaka w’imikino.

Iminota 90 y’umukino yarangiye Police Fc yegukanye amanota atatu n’insinzi y’ibitego 3-2, byayifashije kugira amanota 7 ihita yicara ku mwanya wa 3 nyuma y’umunsi wa gatatu w’imikino ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda mu mwaka w’imikino wa 2019-2020.


Nduwantare Ismail na Camarade bivugwa ko batumvikana muri Gicumbi Fc

Umukino urangiye Nduwantare Ismail yavuze ko ari ubwambere Gicumbi Fc ikinnye umupira mwiza kuva uyu mwaka w’imikino watangira anavuga ko igitutu bariho bagiye kukivaho.

Yagize ati” umukino wari mwiza nubwo urangiye dutsinzwe burya ababurana ari babiri umwe aba yigiza nkana, gusa ariko ni ubwambere Gicumbi ikinnye umupira mwiza ugereranyije n’imikino ibiri duheruka gukina muri shampiyona bigaragara ko turimo kuzamuka mu mikinire, naho iby’igitutu kituriho ndabizi neza ko kigiye kutuvaho”.


Abatoza ba Police Fc bamaze kwitwara neza mu mikino itatu yambere

Haringingo Francis utoza Police Fc yavuze ko nubwo ikipe itsinda ariko igomba gukosora mu bwugarizi bwayo.

Yagize ati” Wari umukino mwiza utari woroshye ariko turawutsinze, dutsinda bitatu tukinjizwa bibiri, bigaragara ko hari ikibazo mu bwugarizi bwacu kuko si ubwa mbere bibaye, tugomba kubikosora vuba”.

Police FC XI: Habarurema Gahungu Emmanuel (GK.1), Mpozembizi Mohammed 21, Ndayishimiye Celestin 3, Nsabimana Aimable (C.13), Nduwayo Valeur 5, Munyakazi Yussuf Lule 20, Ntirushwa Aimée 8, Mico Justin 10, Nshuti Dominique Savio 27, Iyabivuze Osée 22, Ndayishimiye Antoine Dominique 14


11 babanje mu kibuga ku ruhande rw'ikipe ya Police Fc

Gicumbi FC XI: Ndayisaba Olivier (GK.21), Eric Nzitonda(C. 10), Mutabazi Isaie 15, Bizimana Djuma 12, Yves Rwigema 13, Dusange Bertin 8, Ssekabembe Shahat 25, Mfitumukiza Nzungu 6, Muhumure Omar 17, Uwiringiyimana Christophe 7, Bati Alain Bruno 5.


11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa Gicumbi Fc

UKO IMIKINO Y’UMUNSI WA GATATU MURI RWANDA PREMIER LEAGUE YAGENZE

Ku wa Gatanu Tariki 11 Ukwakira 2019
AS Kigali 2-2 Bugesera FC

Ku wa Gatandatu Tariki 12 Ukwakira 2019
APR FC 3-0 Etincelles FC
Espoir FC 1-2 Rayon Sports FC
Marines FC 1-1 Heroes FC
AS Muhanga 0-0 Gasogi United

Ku Cyumweru Tariki 13 Ukwakira 2019
Police FC 3-2 Gicumbi FC
Mukura VS 4-0 Musanze FC
SC Kiyovu 1-0 Sunrise FC

Umwanditsi - SAFARI Garcon - inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND