Igor Mabano umuhanzi wo muri Kina Music mu masaha y’umugoroba wo kuri iki cyumweru tariki 13 Ukwakira 2019, yakoze impanuka akomereka ku kuboko, imodoka irangirika mu buryo bukomeye.
Impanuka yabereye ahitwa kuri ‘Arrete’ i Huye. Uyu muhanzi avuga ko uwamugonze yahise abura ariko ko imodoka (igikamyo) yari atwaye yo yahasigaye. Ati “Umuntu watumye ibi byose biba yagiye igikamyo cyo kirahari.”
Igor Mabano yavuganye n’umunyamakuru wa INYARWANDA ahagana saa kumi n’ebyiri n’iminota 20’ z’umugoroba ko Polisi yatangiye gufata ibimenyetso by'ahabereye impanuka. Yavuze ko yavuye kwa muganga.
Avuga ko yakoze impanuka ava gusura mushiki we ku ishuri wari wabatijwe ndetse wanahawe isakaramentu ryo gukomezwa. Imodoka yari atwaye yibaranguye inshuro zirenze eshatu.
Avuga ko atakomeretse mu buryo bukomeye. Ati “Ntabwo nababaye cyane! N’abantu twari turi kumwe bose bakomeretse ariko ntawagize ikibazo gikomeye cyane ku buryo yajya mu bitaro.”
Igor Mabano akunzwe mu ndirimbo nka “Iyo utegereza”, “Dear Mashuka”, “Too Late” n’izindi. Aherutse kuririmbira mu birori bya Rwanda Day byabereye mu Budage.
Umuhanzi Igor Mabano yakoze impanuka
Imodoka yangiritse mu buryo bukomeye
TANGA IGITECYEREZO