RFL
Kigali

Gicumbi FC ishobora gusezerera umwe mu batoza bayo nihataboneka umusaruro mwiza mu mikino itatu iri imbere

Yanditswe na: Editor
Taliki:13/10/2019 14:07
0


Nyuma y’umusaruro mubi ikipe ya Gicumbi Fc yagaragaje mu mikino ibiri ya mbere ya shampiyona, ikindi kandi ikipe ikaba nta nicyizere iha abakunzi bayo, amakuru ari imbere mu buyobozi bwa Gicumbi Fc ni uko hagiye kurebwa umusaruro uzava mu mikino itatu iri imbere hagafatwa umwanzuro wo gusezerera Nduwantare cyangwa Camarade.




Nduwantare Ismail bivugwa ko atumvikana na Camarade umwungirije

Nyuma y’imikino ibiri ya mbere ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda mu mwaka w’imikino wa 2019-2020, ikipe ya Gicumbi FC iri ku mwanya wa nyuma wa 16 nta nota na rimwe ifite, nta gitego irinjiza mu izamu ahubwo irimo umwenda w’ibitego 3, kuko umukino wa mbere muri shampiyona yuyu mwaka Gicumbi yakinnye yatsinzwe na Marine FC ibitego 2-0, mu mukino wa kabiri Gicumbi itsindwa na AS Muhanga igitego kimwe ku busa.

Abakurikira imikino y’ikipe ya Gicumbi ikina bavuga ko ifite ikibazo kitari ku bakinnyi kuko ubwabo atari babi, ahubwo yifitemo ikindi kibazo.


Banamwana Camarade ashobora kwirukanwa n'ikipe ya Gicumbi FC

Amakuru ubuyobozi bwa Gicumbi Fc budashaka kugira icyo bubitangazaho ni uko ubwabo bamaze kuvumbura ikibazo kiri mu ikipe yabo, ngo kuko basanze ikibazo cy’ingutu kiri hagati y’abatoza babiri, umutoza mukuru ukomoka mu gihugu cy'u Burundi Nduwantare Ismail ndetse n’umutoza w’ungirije Banamwana Camarade.

Ubuhanga bwaba batoza bombi ngo bushyizwe hamwe bombi bagasenyera umugozi umwe ngo ntabwo Gicumbi Fc yatanga umusaruro nk’uwo iri gutanga, ni nayo mpamvu aba batoza bivugwa ko bahawe imikino itatu yo kwishyira ku murongo bagaha Gicumbi FC umusaruro mwiza bitaba ibyo umwe muri bo akerekwa umuryango. Imikino bivugwa ko bahawe harimo umukino w’uyu munsi basura ikipe ya Police Fc, umukino bazakira Mukura Victory Sport ku munsi wa Kane wa shampiyona ndetse n’umukino wo ku munsi wa Gatanu wa shampiyona Gicumbi Fc  izasura Kiyovu Sports.

Havuzwe byinshi kuri aba batoza ko badahuza ku myanzuro ifatwa mu ikipe, rimwe na rimwe ugasanga bashaka gusa naho bapingana kandi kugira ngo umusaruro mwiza uboneke mu ikipe ari uko impande zose zumvikana zigasenyera umugozi umwe.

Nduwantare Ismail ni umutoza mushya mu ikipe ya Gicumbi Fc ukomoka mu gihugu cy’u Burundi waje muri uyu mwaka w’imikino gufasha ikipe ya Gicumbi kwitwara neza, akaba yarahasanze Banamwana Camarade wafashije Gicumbi Fc kuguma mu cyiciro cya mbere umwaka w’imikino ushize.

Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND