Nyuma y’umusaruro mubi ikipe ya Gicumbi Fc yagaragaje mu mikino ibiri ya mbere ya shampiyona, ikindi kandi ikipe ikaba nta nicyizere iha abakunzi bayo, amakuru ari imbere mu buyobozi bwa Gicumbi Fc ni uko hagiye kurebwa umusaruro uzava mu mikino itatu iri imbere hagafatwa umwanzuro wo gusezerera Nduwantare cyangwa Camarade.
Nduwantare Ismail bivugwa ko atumvikana na Camarade umwungirije
Nyuma y’imikino ibiri ya
mbere ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda mu mwaka w’imikino wa
2019-2020, ikipe ya Gicumbi FC iri ku mwanya wa nyuma wa 16 nta nota na rimwe ifite,
nta gitego irinjiza mu izamu ahubwo irimo umwenda w’ibitego 3, kuko umukino wa
mbere muri shampiyona yuyu mwaka Gicumbi yakinnye yatsinzwe na Marine FC
ibitego 2-0, mu mukino wa kabiri Gicumbi itsindwa na AS Muhanga igitego kimwe
ku busa.
Abakurikira imikino y’ikipe
ya Gicumbi ikina bavuga ko ifite ikibazo kitari ku bakinnyi kuko ubwabo atari
babi, ahubwo yifitemo ikindi kibazo.
Amakuru ubuyobozi bwa
Gicumbi Fc budashaka kugira icyo bubitangazaho ni uko ubwabo bamaze kuvumbura
ikibazo kiri mu ikipe yabo, ngo kuko basanze ikibazo cy’ingutu kiri hagati y’abatoza
babiri, umutoza mukuru ukomoka mu gihugu cy'u Burundi Nduwantare Ismail ndetse n’umutoza w’ungirije Banamwana
Camarade.
Ubuhanga bwaba batoza
bombi ngo bushyizwe hamwe bombi bagasenyera umugozi umwe ngo ntabwo Gicumbi Fc
yatanga umusaruro nk’uwo iri gutanga, ni nayo mpamvu aba batoza bivugwa ko bahawe imikino
itatu yo kwishyira ku murongo bagaha Gicumbi FC umusaruro mwiza bitaba ibyo
umwe muri bo akerekwa umuryango. Imikino bivugwa ko bahawe harimo umukino w’uyu
munsi basura ikipe ya Police Fc, umukino bazakira Mukura Victory Sport ku munsi
wa Kane wa shampiyona ndetse n’umukino wo ku munsi wa Gatanu wa shampiyona
Gicumbi Fc izasura Kiyovu Sports.
Havuzwe byinshi kuri aba
batoza ko badahuza ku myanzuro ifatwa mu ikipe, rimwe na rimwe ugasanga bashaka
gusa naho bapingana kandi kugira ngo umusaruro mwiza uboneke mu ikipe ari uko
impande zose zumvikana zigasenyera umugozi umwe.
Nduwantare Ismail ni
umutoza mushya mu ikipe ya Gicumbi Fc ukomoka mu gihugu cy’u Burundi waje muri
uyu mwaka w’imikino gufasha ikipe ya Gicumbi kwitwara neza, akaba yarahasanze
Banamwana Camarade wafashije Gicumbi Fc kuguma mu cyiciro cya mbere umwaka w’imikino
ushize.
Umwanditsi – SAFARI Garcon
– inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO