RFL
Kigali

Mu gutsirika umunabi n'icyaka Skol Lager hamwe na Comedy Knight basanze abakunzi babo mu mujyi rwa gati

Yanditswe na: Editor
Taliki:13/10/2019 12:35
0


Nk’uko bimaze kumenyerwa buri wa gatanu w’icyumweru haba hitezwe igitaramo cy’uruganda rwa Skol Brewery ikorera muri kamwe mu tubari two mu Mujyi wa Kigali katoranyijwe.



Ni ibitaramo bihuriza hamwe abanyarwenya ba hano mu Rwanda bahuriye mu itsinda rya Comedy Knight aho bataramana n’ababa baje kwica icyaka binywera kuri Skol Lager iri mu birango bishya batsirika umunabi ndetse n’umunaniro binjira muri weekend.

Ibi bitaramo bikaba bimaze kuba ubugira gatanu aho byabimburiwe n’igitaramo cyabereye i Nyarutarama bikomereza mu marembo ya Stade Amahoro nyuma y’aho bigana i Kanombe no ku Gisozi.

Kuri iyi nshuro ahari hatahiwe ni mu Mujyi rwagati mu runywero rwa Mummy’s Cuisine aho byari byahurije hamwe abanyarwenya barimo Babu, George, Joshua, Bruce, Micheal Sengazi hamwe na Zaba Missed Call akaba ari bo basusurukije abari babukereye mu kugorora imbavu.

Umunyarwenya George yagarutse ku myitwarire ya bamwe mu bakobwa batazira nka ‘Slay Queen’ uburyo ari abahanga mu gutunganya amafoto yabo ku buryo bageza n'aho batambuka kumwimerere w’ubwiza basanganwe.

Uyu munyarwenya yavuze ko ‘Slay queen’ bashobora kwifotoza amafoto arenga 100 ayo gushyira kuri instagram akaba mbarwa. Ibi ngo babikora bagira ngo bagaragare neza ku mafoto no ku mashusho bakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga.

Yagize ati: “Nakunze amafoto atatu y’umukobwa kuri instagram, ako kanya nahise nkomereza muri inbox, ibiganiro bikomereza aho tuza no gupanga uburyo tugomba guhura, mu guhura umukobwa nari nzi kuri Instagram n’uwari umpagaze imbere bari babiri batandukanye.”

Umunyarwenya Babu na mugenzi we Bruce bo bagarutse ku rwenya rw’abakora akazi ko gutwara abantu kuri moto bazwi nk’abamotari.

Yagize ati: “Hari abamotari bagenda bagutera inkuru kandi nawe wibereye mu zawe ukibaza impamvu wasize ekuteri mu rugo cyangwa se bigahurirarana n’umuyaga uri mu muhanda akakubwira inkuru ukajya uyumva ibice kubera umuyaga mu muhanda kumusubirishamo ukabona utabifitiye umwanya yakubaza ati ese uranyumva uti cyane rwose rimwe na rimwe ukemera utazi n'ibyo akubwiye.” 

Munyakaragwe Emmanuel ushinzwe iyamamaza bikorwa (Marketing Manager) muri Mummy’s Cuisine asanga kuva batangira gukorana na Skol uru ruganda ari mutanguha bakorana neza dore ko atari ni ubwa mbere bakoranye ari umufatanyabikorwa wabo ukomeye.

Ati: “ Skol nanjye yantunguye, si ubwa mbere nkoranye nayo no muri expo njya nkorana nayo bangejejeho igitekerezo cyo gukorana nabo mu gitaramo cy’urwenya turabitegura uko byagenze ntakibazo mbibonamo mu by’ukuri Skol rwose ntacyo nayishinja.”

Mu ntangiriro z’icyumweru gitaha ni bwo hazatangazwa aho ibi bitaramo by’urwenya bya Live- Laugh-Lager bya SKOL Lager bizakomereza.


Zaba missed call yanyuze benshi muri iki gitaramo

Abafite impano mu gutera urwenya bahawe umwanya

Umunyarwenya Babou yasigiye ibyishimo abasohokeye muri Mummy's Cuisine

Michael Sengazi umunyarwenya mpuzamahanga


SKOL Lager santilitiro 33 igura amafaranga 500 Frw naho santilitiro 50 igura amafaranga 700 Frw

Inkuru n’amafoto Eric RUZINDANA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND