RFL
Kigali

Rehoboth Ministries igiye gukora ibirori bikomeye byo kwizihiza isabukuru y'imyaka 25

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:12/10/2019 23:52
0


Rehoboth Ministries yamamaye mu ndirimbo zitandukanye zo kuramya no guhimbaza Imana, igiye gukora ibirori bikomeye byo kwizihiza isabukuru y'imyaka 25 imaze mu murimo w'Imana.



Rehoboth Ministries ni umuryango w'ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Yatangiye uyu murimo w'ivugabutumwa mu 1994 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Rehoboth Ministries yamamaye mu ndirimbo zitandukanye nka; Turagushima Mana, Ku musaraba, Uri uw'igitangaza, Tuzahimbaza, Intimba, Nari mu mwijima, Uri mwiza Mana n'izindi nyinshi.

Bamaze gutangira uyu murimo Imana yabakoreshe imirimo ikomeye kandi y'ubutwari aho bagize uruhare rukomeye mu gusana imitima y'abanyarwanda no komora ibisebe binyuze mu butumwa bwiza bukubiye mu ndirimbo zabo. Yatanze umusanzu ukomeye mu kongera kubaka ubumwe n'ubwiyunge bw'abanyarwanda. Yagize uruhare rukomeye mu guteza imbere umurimo w'uburirimbyi mu Rwanda no mu karere by'umwihariko. 


Rehoboth Ministries

Patrick Munini Perezida wa Rehoboth Ministries yabwiye Inyarwanda.com ko ubu bari mu myiteguro yo kwizihiza isabukuru y'imyaka 25. Yagize ati "Ubu turimo turategura ibirori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka 25 tumaze dutangiye uyu murimo, bizaba kuwa 22/12/2019, kandi tuzaba turimo gushima Imana kubera imirimo ikomeye yadukoresheje."

Ibijyanye n'aho ibirori bizabera ndetse n'indi murimo izakorwa yose muri uwo muhango, yavuze ko bazabitangaza mu gihe kiri imbere. Yavuze ko bifuza gutumira inshuti zose za Rehoboth Ministries, abaririmbyi bose ba Gospel bakoranye umurimo w'Imana icyo gihe cyose. Yunzemo ati "Turi mu rugamba rwo gufasha imitima y'abanyarwanda kongera kwiyuba."


Rehoboth Ministries

REBA HANO 'KU MUSARABA' YA REHOBOTH MINISTRIES







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND