RFL
Kigali

Waba uzi impamvu ituma uhora mu gihombo mu bucuruzi bwawe? Menya uburyo watana n’iki cyago

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:12/10/2019 14:29
0


Benshi tugira amazu yuzuyemo ibicuruzwa kandi byiza ariko tugategereza abaguzi tukababura cyangwa tukababona ariko twagera igihe cyo kubara inyungu tukabona ntibyifashe neza. Ese impamvu ni uko ducuruza nabi? Ni uko ducururiza ahantu abantu batazi?.



Nonese niba umukiriya ari we dukorera ni we dufata nkingi y'ifatizo y'ubucuruzi bwacu? Niba ariko tubikora se kuki kenshi tugwa mu bihombo bya hato na hato? none niba utita ku bakiriya bacu intego y'ubucuruzi bwacu yaba ituganisha kuki? Baho ukora ubucuruzi bufite intego kandi burangamiye kwita ku cyo umukiriya ashaka kandi umufate nk'umwami w'ubucuruzi bwawe. 

Ese kumenyesha abaguzi ibyo ducuruza byaba ari ngombwa? Cyangwa turatuza bakadusanga? Kwamamaza ni gikorwa kimaze gufata intera cyane cyane mu bihugu byateye imbere, iyi ni inzira ikoreshwa n'abantu basonakiwe icyo umukiriya ari cyo ndetse n'icyo ibyo bacuruza bisobanuye mu gushaka inyugu kuri byo muri iki kinyejana cya 21.

Benshi muri iyi minsi ya none tugira ibitecyerezo byo gutangira gukora ubucuruzi ndetse benshi tukabishyira mu ngiro ariko hadaciye kabiri ugasanga icyizere cyo kubona inyungu kiragenda kiyoyoka gahoro gahoro. Ese yaba ari impamvu yo kutamenya uko ubucuruzi bukorwa cyangwa hari ibanga rihishe? 

Nyuma yo kwibaza ibi bibazo bitandukanye uzasanga twibaza icyo ababikora kandi bakagera ku ntego zabo baturusha. Ese ni aho bakorera hazwi cyangwa ni uko bagira ibicuruzwa byiza kurusha ibyawe cyangwa ni uko bakora ibyo bazi? Gusa ibi bibazo byose igisubizo kirasa naho ari kimwe ni ugufata neza umukiriya ndetse no kumenyekanisha ibicuruzwa byawe ndetse no guhora urajwe inshinga no kwita ku byashimisha abakiriya b'ibikorwa byawe wabona bizambye ugashaka abajyanama (consultants).

Kwamamaza usibye kuba bifasha ba nyiri ibigo by’ubucuruzi, binafasha na banyiri ibigo bicuruza iyi service yo kwamamaza babibonamo amafaranga menshi cyane. Ibigo bikura amafaranga menshi ku isi mu kwamamaza kurusha ibindi ni ibigo byo mu bwami bw’ikoranabuhanga mu si “ San Fracisco” biyobowe na google, Facebook na Amazon.

Ese ni gute wamenya ubucuruzi ugomba gukora? 

Iki kibazo ni cyo benshi dukunze guhura nacyo kuko hari benshi tujya mu bucuruzi kuko tubona n'abandi babikora gusa ibi ntabwo aribyo mu bucuruzi. Abahanga mu bucuruzi ingingo bahuriraho ni uko umuntu wese agomba gutecyereza gukora ubucuruzi agamije gusubiza ikibazo runaka yabonye muri sosiyeti abamo kuko iyo bitagenze uko uzasanga uzafata umwanzuro wo kujya gucuruza igicuruzwa ahantu hatari abakiriya bityo biguture mu gihombo utazikuramo. Urugero nufata icyemezo cyo kujya gucururiza imodoka mu gace runaka katagira imihanda aha uzaba urimo kubara nabi ndetse cyane. Ikiza ni uko mbere y'uko winjira mu bucuruzi wakagombye kureba niba ahantu ugiye kubukorera uzabona abakiriya ndetse ukareba niba hari abandi bakora nk'ibyo ufite ku buryo nuhaza uzaba uzi icyo badakora neza wowe ukazaza umeze nk’igisubizo.  

Ese Impamvu nyamukuru ishobora gutuma ibicuruzwa bihera mu iduka ni iyi he?

Akenshi abantu turi kwinjira mu bucuruzi hari ikintu tutari kwitaho muri iyi minsi kuko benshi tuzi ko kuba dufite ibicuruzwa byiza ndetse n’amazu dukoreramo asa neza ari byo bizatuma tugira abatugana benshi. Oya ibi ni ingezi ariko ntabwo ariyo nkingi ya mwamba twagakwiye kwitaho cyane ahubwo uburyo dufata abakiriya ndetse n'uburyo tubamenyesha ibyo dukora ibi ni byo mbarutso y’intsinzi mu bucuruzi burambye kandi bufite intego.

Impamvu nyamukuru irimo gutuma abantu babura abaguzi harimo gukora ubucuruzi tutabaje kumenya isoko dushaka gucururizaho (abakiriya) gufata abakiriya nabi ndetse n'abakozi dukoresha. Umuherwe akaba nyiri ikigo cya Alibaba kimaze kuba ubukombe mu gucururiza kuri murandasi “Jack Ma” ni we ukunze kuvuga ati “customer is number one” bishatse kuvuga ko umukiriya ari uwa mbere. Aha icyo bisobanuye ni uko ibyo ukora ndetse unafite byose ni iby'abakiriya ari nayo mpamvu wakagombye kububaha cyane bishoboka kuko nuzana za mvugo z’abantu batazi icyo ubucuruzi buvuze usanga umukiriya aza ubone aramurakariye ndetse ntanatinye kumubwira ngo jyenda ntabwo ari wowe ugura wenyine cyangwa ngo ayawe ntayo nshaka kandi burya iyo witwaye nabi ku mukiriya umwe abwira abandi 10 ko utanga serivise mbi noneho aba 10 nabo buri wese akagenda akabwira abandi 10 ni ukuvuga kuri iyi ntera bamaze kuba abantu 111 bazi ko utanga serivise mbi noneho na ba bandi nabo buri wese agende abwire abandi usange abantu bagushizeho ugurirwa ari uko abo muhanganye byashize. Umucuruzi nyawe ni ufata umukiriya nk’umwami. 

Impamvu z'ingenzi zishobora gutuma ushaka ibigo by’itangazamakuru cyangwa abantu bagufasha mu kumenyekanisha ibikorwa byawe?

·         Kwigarurira abakiriya benshi

·         Kumenyekanisha ibyo ukora n'aho ukorera ku bantu benshi mu gihe gito

·         Guhangana ku isoko n’abandi bakora nk'ibyo ukora

·         Iyi ni inzira yo kubaka ubucuruzi burambye

Ibintu ugomba kwitondera mu gihe uri mu bucuruzi ugamije kububyaza umusaruro ufatika:

Kubaha abakiriya binyuze mu gukora igishoboka cyose ngo uhaze ibyifuzo byabo.

- Kubaha abakozi ukoresha mu bucuruzi bwawe kuko nuramuka ubafashe nabi ibi bizatuma nabo akababaro bafite bagatura ababagana bityo ubucuruzi bube buradindiye.

- Kwiha intego mu byo ukora byose ndetse ugashyiraho n'igihe usabwa kuzaba wayigezeho.

- Gushaka amakuru ajyanye nuko abakiriya bafata ibyo ucuruza kuko ibi bizagufasha kumenya ikitagenda neza bigufashe kugikosora.

- Guhora urajwe ishinga no kumenya amafaranga ukoresha ndetse n'ayo winjiza, ibi icyo bizagufasha ni uko uzamenya niba uhomba cyangwa wunguka. Akenshi ibi bikorwa buri kwezi ariko abahanga babikora buri munsi bityo bikabafasha kwirinda ibihombo bya hato na hato.

Src: Igitabo “The Business of the 21st Century cyanditswe na Robert T.Kiyosak”, smallbiztrends.com, effortlessoutdoormedia.com, medium.com 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND