RFL
Kigali

Twasuye Daymakers mu myiteguro ya nyuma y’igitaramo cy’urwenya ‘Bigomba Guhinduka’-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/10/2019 17:54
0


Itsinda ry’abanyerwenya bo muri Daymakers bageze kure imyiteguro y’igitaramo cy’urwenya bise ‘Bigomba Guhinduka’ kigiye ku nshuro ya kabiri.



Iki gitaramo kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Vilage ahazwi nka Camp Kigali. ‘Bigomba Guhinduka’ ni ubwoko bw’urwenya rwazanywe n’abasore babiri bo muri Daymakers ari bo Japhet na 5K Etienne, aho bagaragaza ibintu bikwiye gukosoka ariko mu buryo busekeje.

Muri Mata 2019 aba basore bakoze igitaramo gikomeye cyaranzwe n’ubwitabire bwo hejuru ndetse bamwe basubirayo. Ku bufatanye na sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda iki gitaramo kigiye kongera kuba aho kizaba kirimo abanyarwenya batandukanye nka Michael Sengazi, Joshua, Kepha, Bishop Gafaranga, Nimu Roger, Patrick na Divine.

Munyana Divine Ishimwe ni umunyarwenya mushya muri Daymakers yamenyekanye cyane mu rwenya yise ‘Mabuja’ anyuza ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi. Ni umwe mu banyarwenya bashya batanga icyizere we na bagenzi be bamaze iminsi mu myiteguro ya nyuma y’iki gitaramo.

Uyu mukobwa yatangiye gutera urwenya yiga mu mashuri yisumbuye ndetse yari umuyobozi wa ‘club’ y’abanyarwenya. Yaharaniye kumenyana na bamwe mu banyarwenya basanzwe bazwi mu Rwanda bamufasha kwaguka mu mwuga we.

Yatangarije INYARWANDA ko abo mu muryango we n’abo ari abanyarwenya ariko bo ‘nta n’umwe wari ufite gahunda yo kuvuga ngo nzaba umunyarwenya’. Ngo yagiye ahura n’abamuca intege ariko barutwa n’umubare munini umubwira ko umushyigikiye.

Urwenya yanyujije muri ‘Mabuja’ rwamufunguriye amarembo bituma Daymakers imubenguka. Ati “Ni ikintu cyanshimishije (kwinjira muri Daymakers). Ni ibintu byanyeretse ko bazirikanye ibyo nkora kandi bakaba bifuza kumfasha byaranshimishije cyane.”

5K Etienne avuga ko Bigomba Guhinduka ya mbere yagenze neza ndetse ko yasize ishusho ryiza ryatumye bifuza no gutegura ikindi gitaramo. Avuga ko gushyigikirwa umunsi ku munsi ari byo bituma bakomeza gukora.

Uyu munyarwenya avuga ko ubwitabire bwabonetse ku nshuro ya mbere byabatanguye ndetse birabashimisha. Ati “…Ni ukuri kw’Imana ntabwo nakubeshya byaradutunguye pe kandi biranadushimisha ariko tunasaba imbabazi…ku rundi ruhande iyo tubimenya tuba twaratse sitade bakaba ari ho baza.”

Avuga ko kuri iyi nshuro bagerageje gutegura ‘salle’ ku buryo biteze ko nta muntu uzabura aho yicara. Kwinjira muri iki gitaramo ni ukwishyura amafaranga ibihumbi 10 mu myanya y’icyubahiro, ibihumbi bitanu ahasanzwe n’ibihumbi bibiri ku rubyiruko rukoresha MTN Yolo.

Kwishyura bikorerwa muri MTN Mobile Money aho ukanda *182*8*1*900444# ubundi ukishyura bitewe n’icyiciro ushaka. Kwinjira ni ukwerekana ubutumwa bugufi bwemeza ko waguze itike ukoresheje MTN Mobile Money.

5K Etienne avuga ko biteguye gutanga ibyishimo ku bazitabira Bigomba Guhinduka igiye kuba ku nshuro ya kabiri

Divine umunyarwenya mushya muri Daymakers

Umunyarwenya Patrick

Clapton Kibonke Umuyobozi wa Daymakers


KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA DAYMAKERS






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND