RFL
Kigali

Nigeria: Bateguye ubukwe ariko ku butumire bwabo handitseho ko nta 'Reception' izaba

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:11/10/2019 16:30
1


Mu buzima busanzwe ubukwe ni ikintu gikundwa na benshi na cyane ko na Bibiliya ivuga ngo ubukwe bwubahwe na bose. Uwakoze ubukwe ahora yifuza kubureba nanone, utarabukoze ababazwa na byo cyane, naho utarabukora akabwifuza.



Ubukwe ni kimwe mu birori bitatu bikomeye umuntu agira mu buzima bwe ndetse akabasha kubwitegurira uko yumva abishaka. Aha rero mu kubutegura usanga hari abakabya cyane kugira ngo bemeze abandi cyangwa se kugira ngo bagire ubukwe bw’igitangaza ariko ntibite ku ngaruka bashobora guhura nazo nyuma y’ubukwe zirimo ubukene bukabije burimo n'amadeni atandukanye.

Ibi ariko siko bimeze kuri iyi couple ya Ijeoma Blessing na Adewale Olalekan yo muri Nigeria yakoze ubukwe ariko ku butumire bwabo bakaba bari banditseho ko nta reception izaba, ibintu bitamenyerewe cyane mu Rwanda n'ahandi hatandukanye. Ubukwe bwabo bwabaye tariki 17/08/2019. Abageni bamaze gusezerana mu rusengero bahita bajya mu rushya rwabo rushya nk'uko tubikesha rachwed.com

Aha twakwibaza impamvu babikoze gutya. Birashoboka ko nta mikoro ahagije bari bafite cyangwa se bakaba batarashakaga gupfusha ubusa amafaranga yabo. Nyuma yo kubazwa ibibazo nyinshi ku mbuga nkoranyambaga, umusore yanditse kuri Instagram ko nyuma yo gusezerana mu rusengero, nta bindi birenze biba bikenewe mu bukwe. 

Icyakora yavuze ko hari inshuti ze zamukoreye agashya zimukorera Reception mu buryo bwa 'surprise'. Ati "Umugore wanjye na njye twemeje ko nta reception tuzakora mu bukwe bwacu. Nyuma yo kuva mu rusengero nta kindi gikomeye cyagombaga kuba. Ariko ku munsi w'ibirori twarifotoje. Ku munsi w'ubukwe naje gushukwa njya ku kazi nsanga baduteguriye Reception badutunguye, ntabwo mu buzima nari nagakorewe surprise,...."

Ese wowe ubyumva ute? Watanga byose ufite ubukwe bukagenda neza nyuma ukazahura n’ubukene? Wakoresha macye se ariko ubukwe bugataha kandi nta madeni ufite?

Aba bageni batangaje ko mu bukwe bwabo nta Reception bakeneye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ernest4 years ago
    Barakoze kutwigisha natwe tuzobikora gutyo





Inyarwanda BACKGROUND