RFL
Kigali

Abiy Ahmed wo muri Ethiopia yahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:11/10/2019 13:05
0


Minisitiri w'intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed ni we umaze gutangazwa ko ahawe igihembo cy'amahoro cyitiriwe Nobel gitangwa na komite yo muri Norvege itanga ibi bihembo.



Ibi byatangajwe na madamu Berit Reiss-Andersen umuyobozi w'iyi komite, saa sita ku isaha y'i Addis Ababa. Igihembo cy'amahoro cya Nobel ni cyo gikuriye ibindi bitangwa n'iyi komite yo muri Norvege. Gihabwa umuntu umwe, itsinda ry'abantu cyangwa umuryango runaka, buri mwaka.

Ibyishimo byagaragajwe ku mbuga nkoranyambaga abaturage ba Ethiopia bishimira iki gihembo bavuga ko ari ishema ku gihugu cyabo n'umutegetsi wabo. Bwana Ahmed ahawe iki gihembo kuko kuva yagera ku butegetsi yaharaniye gushaka ibisubizo by'amakimbirane mu gihugu cye biciye mu nzira z'amahoro.

Yashyize umuhate kandi mu kunga igihugu cye no kongera kubana neza na Eritrea nyuma y'imyaka irenga 50 ubutegetsi bw'ibi bihugu buzirana, ababituye bagatandukanywa.

Bwana Abiy ateye ikirenge mu cy'abandi banyafurika nka Denis Mukwege wo muri DR Congo, Ellen Johnson Sirleaf na Leymah Gbowee bo muri Liberia, Wangari Maathai wo muri Kenya.

Mu bandi bagihawe harimo; Barrack Obama, Kofi Annan, Nelson Mandela, Desmond Tutu na Albert Lutuli ari nawe munyafurika wa mbere wagitwaye kuva byatangira gutangwa mu 1901.

Src: BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND