Minisitiri w'intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed ni we umaze gutangazwa ko ahawe igihembo cy'amahoro cyitiriwe Nobel gitangwa na komite yo muri Norvege itanga ibi bihembo.
Ibyishimo byagaragajwe ku mbuga nkoranyambaga abaturage ba Ethiopia bishimira iki gihembo bavuga ko ari ishema ku gihugu cyabo n'umutegetsi wabo. Bwana Ahmed ahawe iki gihembo kuko kuva yagera ku butegetsi yaharaniye gushaka ibisubizo by'amakimbirane mu gihugu cye biciye mu nzira z'amahoro.
Yashyize
umuhate kandi mu kunga igihugu cye no kongera kubana neza na Eritrea nyuma
y'imyaka irenga 50 ubutegetsi bw'ibi bihugu buzirana, ababituye
bagatandukanywa.
Bwana Abiy ateye ikirenge mu cy'abandi banyafurika nka Denis
Mukwege wo muri DR Congo, Ellen Johnson Sirleaf na Leymah Gbowee bo muri
Liberia, Wangari Maathai wo muri Kenya.
Mu bandi bagihawe harimo; Barrack Obama, Kofi Annan, Nelson
Mandela, Desmond Tutu na Albert Lutuli ari nawe munyafurika wa mbere wagitwaye
kuva byatangira gutangwa mu 1901.
TANGA IGITECYEREZO