RFL
Kigali

Patoranking yashimye uko yakiriwe mu Rwanda acyeza Youth Connekt Africa

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/10/2019 9:05
0


Umuhanzi w’umunya-Nigeria Patoranking yanditse ashima uburyo yakiriwe n’abanyarwanda asabira umugisha u Rwanda n’umugabane wa Afurika muri rusange.



Uyu muhanzi yanditse kuri konti ya Twitter, ku mugoroba w’uyu wa 10 Ukwakira 2019, agira ati “Nshimiye u Rwanda. Imana ihe umugisha u Rwanda. Imana ihe umugisha Afurika. Ihuriro ry’urubyiruko nyafurika Youth Connekt Africa Summit 2019 yari intsinzi ikomeye.” Uyu muhanzi yakoresheje utumenyetso tugaragaza ishimwe afite ku Rwanda n’Afurika.

Mbere y’uko ataramira abitabiriye ihuriro ry’urubyiruko Patoranking yavuze ko kwitabira Youth Connekt Africa ari iby’agaciro kanini kuri we. Yavuze ko yaririmbiye mu bihugu bitandukanye byo ku isi ariko ko atigeze aririmbira ahantu hateraniye abantu hafi buri gihugu gihagarariwe. Ibitekerezo bya benshi bashimiye Patoranking wazirikanye agashima.

Uyu muhanzi kandi yashimye abo yise abavandimwe be Joseph Kusaga na Lee bagize uruhare mu migendekere y'irushanwa rya East Africa's Got Talent ryegukanwe na Esther&Ezekiel.

Patorankinga yageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuwa 08 Ukwakira 2019 akorera igitaramo gikomeye muri Kigali Arena kuwa 09 Ukwakira 2019. Ni igitaramo yahuriyemo n’abahanzi nyarwanda Bruce Melodie, Queen Cha na Meddy.

Uyu muhanzi ku mugoroba w’uyu wa 10 Ukwakira 2019 yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali asobanurirwa amateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Mu butumwa yanditse mu gitabo cy’abasuye Urwibutso, Patoranking yavuze ko yandikanye agahinda n’amarira menshi ashima Imana ko urukundo rwongeye kuganza anasaba ko rwakomeza kuganza, arenzaho ati ‘u Rwanda ni urukundo’.

Uyu muhanzi yamenyekanye birushijeho mu ndirimbo nka ‘My woman My Everything’, ‘Garlie O’, ‘God Over Everything’, ‘Heal D world’ n’izindi. Muri Gicurasi 2019 yashyize ku mugaragaro album yise ‘Wilmer’ yifashishijeho abahanzi batandatu barimo Bera, Nyashinski, Busiswa, Dadju, Donae’o na Davido.

Ni album ya kane uyu muhanzi yashyize hanze kuva yatangira umuziki. Iyi Album yayikoze ayishyizeho umutima na ‘roho’ ayitezeho kuzafasha benshi bacitse intege mu buzima bakeneye uwabwira amagambo yabafasha kwongera guhaguruka bagakomeza urugendo.

Patoranking yashimye abanyarwanda

Uyu muhanzi yasabiye umugisha u Rwanda n'Afurika

Yavuze ko kwitabira inama ya Youth Connekt Africa Summit 2019 yari intsinzi kuri we







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND