RFL
Kigali

Aba DJs 10 bazahurira muri White Club Silent Disco ya kabiri

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:10/10/2019 19:12
0


Aba-DJs 10 bakunzwe mu Mujyi wa Kigali bazahurira mu gitaramo ngarukakwezi cya Silent Disco kizaba kibaye ku nshuro ya kabiri muri White Club tariki 25 Ukwakira 2019.



White Club yiyemeje gushimisha abakiriya bayo aho buri wa Gatanu wa nyuma w’ukwezi habera igitaramo cya Silent Disco, uburyo bugezweho bwo kuryoherwa n’umuziki. Igitaramo cya mbere cyabaye mu kwezi gushize kitabirwa n’abantu benshi cyane batashye bishimye cyane kubera umuziki bahaswe n’aba Djs barimo Anita Pendo, Phil Peter, Lenzo, Miller n’abandi.

Mu rwego rwo guherekeza ukwezi, tariki 25 Ukwakira 2019 hazaba igitaramo cya Silent Disco aho hazaba hari aba Djs 10 bazaba bavangavanga imiziki. Abi ni Dj Miller, DJ Fabiola, DJ Sisquo, Selecta Copain, DJ Ira, DJ FYO, DJ Warrior, DJ Fla na DJ Fidelo.

Kwinjira nk’ibisanzwe ni amafaranga ibihumbi bitanu (5,000Frw) mu myanya isanzwe n’ibihumbi 10 mu myanya y’icyubahiro.

White club ni Bar-Resto y'icyitegererezo itanga servise nziza kandi yihuse. Bafite amafunguro y'ubwoko bwose ateguranywe ubuhanga. Ibyo kunywa byose niho ubisanga kandi ku giciro cyiza.

Buri wa Gatatu w’icyumweru haba Karaoke y’ababigize umwuga. Ku wa Kane hari aba-Dj’s bakomeye mu Rwanda barangajwe imbere na Anitha Pendo ndetse n’aba star banyuranye mu ngeri zose.

Ku wa Gatanu wa buri cyumweru hacuranga band ya Barundi ya Mbere mu karere batarama kugeza bucyeye. Ku wa Gatandatu iyi Band icuranga indirimbo zakunzwe mu buto bwa benshi ndetse ibiciro biba byagabanyijweho kabiri.

Abakunzi b'umupira w'amaguru match bazirebera kuri ‘projector’. White Club iherereye ku Kimironko iruhande rwa Simba super market. White club irangwa no gutanga service nziza utasanga ahandi.

Aba DJs 10 bazacuranga muri White Club Silent Disco






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND