RFL
Kigali

Didier Drogba na Patoranking basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/10/2019 19:13
0


Didier Drogba wabaye umukinnyi w’ikipe ya Chelsea n’umuhanzi w’umunya-Nigeria, Patoranking kuri uyu wa kane tariki 10 Ukwakira basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruherereye ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali.



Drogba na Patoranking basobanuriwe uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa. Bashyize indabo ku mva bunamira inzirakarengane zishinguye mu rwibutso rwa Gisozi.

Ibi byamamare kandi byanditse ubutumwa mu gitabo cy’abasuye uru rwibutso rushyinguyemo abasaga ibihumbi 250.

Didier Drogba ari i Kigali kuva ku mugoroba w’uyu wa 09 Ukwakira 2019 aho yitabiriye inama y’ihuriro ry’urubyiruko nyafurika Youth Connekt Africa Summit 2019.

Patoranking we ari i Kigali kuva ku mugoroba wo kuwa 08 Ukwakira 2019. Mu ijoro ry’uyu wa 09 Ukwakira 2019 yaririmbiye muri Kigali Arena mu gitaramo gikomeye yahuriyemo n’abahanzi nyarwanda nka Bruce Melodie, Queen Cha na Meddy.

Patoranking yandika mu gitabo cy'abasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali

Didier Drogba wakiniye ikipe ya Chelsea yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

AMAFOTO: Evode Mugunga-INYARWANDA ART STUDIO





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND