RFL
Kigali

Nelly Kelba yifashishije MC Tino basubiramo "Uzaperereze"-VIDEO

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:10/10/2019 18:02
0


Umuhanzi ukizamuka Nelly Kelba yisunze MC Tino basubiranamo indirimbo yise “Uzaperereze” ihumuriza umukobwa ukundana n’umusore w’icyamamare.



Nelly Kelba yinjiye mu muziki mu mwaka ushize wa 2018 nyuma y’igihe kinini yari amaze aririmba indirimbo z’abandi mu kabari ibizwi nka Karaoke. Kuri ubu amaze gushyira hanze indirimbo enye zirimo iyitwa “Ijana ku Ijana”, “Ndatuje”, “Uzaperereze” yakoze kera akaza kuyisubiranamo na MC Tino umenyerewe mu njyana ya Dance Hall.

 Muri iyi ndirimbo Nelly Kelba aririmbamo amagambo ahumuriza umukobwa uba utewe ubwoba n’uko umukunzi we ari icyamamare kandi akaba akundwa n’abakobwa benshi, akamubwira ati “Uzaperereze ni wowe wenyine nkunda.”

 Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Nelly Kelba yavuze ko yahisemo gukorana na MC Tino kuko hari ibyo yashakaga kumwigiraho no kugira ngo amufashe kumenyekanisha umuziki we.

Ati “Impamvu nakoranye n’umuhanzi Mc Tino ni uko injyana ndirimba numvaga byaba byiza kurushaho tuyikoranye kandi akaba hari byinshi mwigiraho nk’uburyo yitwara ku rubyiniro, Ikindi nabonaga hari byinshi yamfasha mu kumenyekanisha umuziki wanjye.”

Avuga ko iyi ndirimbo ayitezeho kuzamura urwego rwe muri muzika kandi ko afite intego yo gukomeza gukorana umuhate akerekana ko ashoboye.

Nelly Kelba yisunze MC Tino ngo amufashe kumenyekana

REBA INDIRIMBO YA NELLY KELBA NA MC TINO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND