RFL
Kigali

Uganda: Bosebabireba yataramiye abantu ibihumbi yishimirwa cyane mu ndirimbo ye nshya 'Vunja Nguvu za Giza' iri mu ndimi 3-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:10/10/2019 15:06
0


Theo Bosebabireba yatangiye kuvugurura ubuhanzi bwe aho kuri ubu ari gukora indirimbo ziri mu ndimi z'amahanga. Aherutse gushyira hanze indirimbo yise 'Vunja Nguvu za Giza' iri mu ndimi eshatu ari zo; Ikinyarwanda, Ikigande ndetse n'Igiswahili. Iyi ndirimbo ye nshya yishimiwe cyane mu gitaramo yaririmbyemo.



Ni igiterane cyabereye muri Uganda ahitwa Kyempango B mu nkambi y'impunzi. Theo Bosebabireba uheruka mu Rwanda mu giterane yari yatumiwemo i Boneza muri Rutsiro, yataramiye muri Uganda mu giterane gikomeye yatumiwemo cyabaye tariki 8-9/10/2019 cyiswe "Rwamwanja refugee settlement gospel festival and evening of hope". Iki giterane cyatumiwemo Theo Bosebabireba nk'umuhanzi ukunzwe n'abatari bacye, cyaranzwe n'ubwitabire bwo ku rwego rwo hejuru.


Iki giterane cyitabiriwe cyane

Iki giterane cyateguwe na Light of the world evangelical church, gitumirwamo umukozi w'Imana Marit Louise (Norway) umuyobozi akaba ari nawe watangije umuryango Tabita Go. Abandi bakozi b'Imana bari muri iki giterane ni umuhanzikazi Nice Mapendo (Kampala), Bishop Safari Akili na Pastor Steven Semivumbi. Theo Bosebabireba ni we muhanzi w'imena wari watumiwe muri iki giterane. 


Bosebabireba imbere y'abantu ibihumbi bitabiriye iki giterane

Nk'uko uyu muhanzi yabidutangarije, yishimiwe cyane mu ndirimbo ze zinyuranye, biba akarusho ubwo yari ageze ku ndirimbo ye nshya aherutse gusohora yitwa 'Vunja Nguvu za Giza' yumvikana mu ndimi eshatu. Abaturage ba Uganda bayishimiye cyane dore ko yumvikana no mu rurimi rwabo. 

Ni indirimbo Bosebabireba yakoze ashaka kuzamura ibendera ru'umuziki we mu bihugu bitandukanye ku isi. Aganira na Inyarwanda.com Theo Bosebabireba ku bijyanye n'impamvu yatangiye kuririmba mu ndimi z'amahanga, yagize ati "Ni uko nsigaye mboneka mu bihugu bitandukanye. N’Abenegihugu mba nagiyemo bagire icyo bakuramo." 


Avuga ku butumwa buri muri iyi ndirimbo ye nshya yagize ati "Senya imbaraga z’umwijima. Harimo ijambo rivuga ngo ikigenza satani ni ukuturimbura ni ukumaraho ariko ntituzashirira ku icumu, Imana itanze ihumure. Ntabwo nshigikiye ibikorwa by’umwijima bikorwa na satani, Yesu ni Umwami w’umucyo, satani ni umwami w’umwijima. Intego mfite ni ukurwanya satani mu buryo ubwo ari bwo bwose."

ANDI MAFOTO Y'IGITERANE BOSEBABIREBA YARIRIMBYEMO

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA 'VUNJA NGUVU ZA GIZA' YA THEO BOSEBABIREBA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND