RFL
Kigali

Fally Ipupa mu Ukuboza afite ibitaramo 11 harimo n’icyo mu Rwanda

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/10/2019 15:11
0


Umuhanzi ukomoka muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo, Fally Ipupa kuri uyu wa kane tariki 10 Ukwakira 2019, yasohoye urutonde rugaragaraza ibitaramo afite mu Ukuboza 2019 harimo n’icyo azakora yinjiza abanyarwanda mu mwaka mushya wa 2020.



Fally Ipupa azaririmba mu gitaramo ‘Kigali New Year Countdown’ giherekeza umwaka wa 2019 azahuriramo n’abahanzi nyarwanda kugeza ubu bataratangazwa. Agiye gutaramira i Kigali mu gihe indirimbo ye ‘Inama’ yakoranye na Diamond, yagejeje Miliyoni 30 z’abayirebye.

Uruhererekane rw’ibitaramo afite mu mezi asigaye ngo umwaka urangire ni rurerure! Mu Ukuboza 2019 ari nabwo azataramira mu Rwanda ahafite ibitaramo 11, bizabimburirwa n’icyo azakora ku wa 06-07 Ukuboza mu Mujyi wa Moanda muri Gabon.

Kuwa 13 Ukuboza azakorera igitaramo mu Mujyi wa Kampala muri Uganda naho kuwa 15 Ukuboza azaririmbira mu Mujyi wa Arua muri Uganda. Tariki18 Ukuboza azaririmbira mu Mujyi wa Arusha muri Tanzania.

Kuwa 20 Ukuboza azaririmbira mu Mujyi wa Dar Es Salaam muri Tanzania, kuwa 21 Ukuboza aririmbire mu Mujyi wa Mwanza muri Tanzania. Kuwa 24 Ukuboza 2019 azakorera igitaramo mu Mujyi wa Conakry muri Guinee.

Kuwa 25 Ukuboza 2019 azakorera igitaramo mu Mujyi wa Bamako muri Mali, kuwa 27 Ukuboza azaririmbire i Douala muri Cameroun naho kuwa 28-29 Ukuboza 2019 akorere igitaramo mu Mujyi wa Abidjan muri Cote D’Ivoire.

Fally Ipupa yateguje gutanga ibyishimo mu gitaramo azakorera i Kigali

Kuwa 31 Ukuboza 2019 azataramira i Kigali. Uyu muhanzi uri mu bakomeye ku mugabane wa Afurika, azatangira umwaka wa 2020 ataramira mu Mujyi wa Bujumbura mu Burundi, kuwa 01 Mutarama 2020.

Faustin Ipupa Nsimba [Fally Ipupa] Dicap la Merveil, El Marani umuhanzi w’umunyabigwi ku mugabane wa Afurika.

Kuwa 13 Nzeri 2019, yanditse kuri konti ya Twitter ateguza igitaramo azakorera muri Kigali Convention Center, ati “Kigali gahunda ni tariki 31 Ukuboza 2019 muri Kigali Convention Center mu gitaramo ‘New Year Count Down’. Yarengejeho akamenyetso kagaragaza ko igitaramo kizarangwa n’ubushyuye.

Ni ku nshuro ya mbere Fally Ipupa agiye gutaramira i Kigali. Ni umuhanzi mpuzamahanga wakoranye n’amazina akomeye mu muziki. Izina afite mu muziki yisunze kuririmba muri ‘Lingala’ byamuhesheje gukorana n’abandi bo muri Afurika n’ababarizwa kuyindi migabane.

Fally Ipupa wakuriye mu idini Gatolika yakoranye na Snoop Dog, Olivia [Wahoze mu itsinda rya G-unit] na Diamond Platnumz bahuriye mu ndirimbo ‘Inama’. Ni umwe mu bahanzi banigaragaraje muri Coke Studio yanyuzemo ibihangange mu muziki

Ikinyamakuru Tuko.co.ke mu mezi ane ashize cyanditse ko Fally Ipupa yakunzwe by’ikirenga mu ndirimbo ‘Original’ inifashishwa kenshi mu kwamamaza, imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 35 ku rubuga rwa Youtube. Amashusho y’iyi ndirimbo yafatiwe mu bice bitandukanye byo muri Afurika.

‘Bad Boy’ yakoranye n’Umufaransa Aya Nakamura, ‘Eloko Oya’ yasohotse mu 2017, ‘Mannequin’ yakoranye na KeBlack ndetse na Naza, ‘Service’ iri kuri album yise ‘Kosa Leka’, ‘Juste une dance’, ‘Ecole’, ‘Nidja’ yakoranye na R. Kelly, ‘Anissa’, ‘Hustler is Back’, ‘Ndoki’, ‘Nourisson’, ‘La vie est belle’, ‘Posa’ na ‘Cadenas’.

Mbere yo gutaramira i Kigali afite abitaramo icumi azakorera mu bihugu bitandukanye

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'INAMA' DIAMOND YAKORANYE NA FALLY IPUPA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND