Mu buzima hari ibikorwa dukora, tuvuga cyangwa dutekereza akenshi bikunze kuba imbogamizi y’iterambere ry’ubuzima bwacu. Uzabona benshi bavuga ko kuba badatera imbere hari abantu babigiramo uruhare cyangwa ngo nuko Uwiteka yabigennye. Menya ibintu ugomba kugendera kure mu giye ushaka kugera ku nzozi zawe.
Gutera imbere mu buzima si impanuka ni ibintu biharanirwa
kandi bisaba no kwigomwa byinshi kugira ngo bigerweho. Ese iyo urebye
iterambere ryawe kuba ritagenda neza haba hari uwo ubishinza cyangwa ubona ari
wowe ubigiramo uruhare? Nonese niba ari Imana ibigena haba hari abantu
ikundwakaza abandi igahitamo ko babaho nabi cyangwa byose ni twe tubiramo
uruhare?
Inzobere zitandukanye zagiye zikora kuri iki kintu kijyanye
n’iterambere rya muntu zigenda zikora ibintu byinshi bishobora kuba inzitizi
y’iterambere ryacu gusa benshi bahurira ku bintu byinshi mu buzima tugenda ducamo.
Benshi muri bo bahurira ku kuvuga ko abo turi bo uyu munsi bigenwa n'ibyo twakoze
ejo hashize kandi ko abo dushaka kuzaba bo mu gihe kizaza bizaterwa n'ibyo turi
gukora uyu munsi.
Ni kenshi tujya twibeshya ko amahirwe azizana ndetse abandi tukumva ko icyo uzaba ntaho kijya, gusa ibi birashoboka ariko amahirwe araharanirwa kuko ntabwo waba utagize igitekerezo cyo kujya mu murima ngo wa murima uzihinge ndetse unitere. Byose biza kuko twagize ibyo dukora. Ku bemera Bibiliya, bavuga ko Imana idusaba gutera intambwe imwe izindi 99 tukaziharira Imana. Ibi birajya gusa n'ibyagiye bitangazwa n'inzobere nyinshi kuko batubwira ko amahirwe cyangwa imibereho yacu ari twe tuyigena dushingiye ku bikorwa dukora.
Ingaruka zo kubaho udafite intego ni uko buri giye uhora ureba hafi cyane, urugero: Ubuzima reka tubufate nk'irushanwa ryo gusimbuka. Ni ukuvuga ushobora kuba urimo kwitegura irushanwa ryo gusimbuka metero 8 noneho ugasanga ukora imyitozo kuri metero 4, iki gihe nujya mu irushanwa gutsinda bizagorana kuko uzaba utaritoje neza kuko wakoraga imyitozo idahwanye n’irushanwa urimo kwitegura.
Mu buzima rero benshi tubamo duhura n'ikibazo cyo kutamenya aho
dushaka kugera ndetse rimwe na rimwe twanahamenya ntitumenye uko twahagera, gusa
nanone bijya bibaho ko wakora byose ukanigomwa byinshi ariko ntugere ku byo
ushaka ariko bibaho gacye kandi n'iyo bibayeho ntiducike intege bigera aho
bikagenda uko twabipanze n'ubwo biba byatinze.
Ibintu 10 ugomba kwirinda mu gihe ushaka kugera mu nzira y’iterambere
1. Hagarika kugira inzitwazo (excuses) mu
buzima
Mu muzima ni kenshi duhora duta umwanya ku bitagenda neza kuruta gushyigikira ibigenda neza ngo bikomeze. Muri uku kugira iki kibazo niho duhora dushaka impamvu zituma tudatera imbere ndetse bikaza kurangira hari abantu tubishyizeho ko ari bo ba nyirabayazana kandi twakagombye guhora twishakamo ibisubizo by'ibibazo byacu kurusha kubitwerera abandi.
2. Baho
wemera impinduka mu buzima
Ubuzima butemera impinduka buba bumeze nk'inzu yubatse
ku musenyi kuko iyo imvura iguye cyangwa ikindi cyintu icyo ari cyo cyose kije
kirayitwara ntaho twagera mu buzima mu gihe tutemera impinduka haba mu byo dukora
ndetse n'abo tubana, kuko niba umuntu adakunze kwemera guhinduka uzasanga ahora
ashwana n'abo bakorana ndetse rimwe na rimwe usange ntiyumvikana n'abamukoresha.
Intwaro y’ubuzima ni uguhora wemera guhinduka kandi ukabikora wabanje
gutecyereza cyane. Ibi bizakugirira umumaro!
3. Tandukana no kumva ko hari ibidashoboka,
hora ukora kabone n'iyo waba ukora utuntu duto cyane ariko duhoraho
Intwaro inesha byose ni ukubaho udacika intege, kubaka ikintu
kinini bisaba igihe kinini ndetse no guhozaho. Abantu benshi uzasanga iyo bari kuganira batebya bavuga ngo ubwami bwa rome ntabwo byubatswe umunsi umwe. Nyamara ibi ni byo
ndetse cyane kuko mu buzima niwiha intege y'uko buri munsi uzajya ugira ikintu
ukora ukwezi kuzajya gushira hari impinduka watangiye kubona. Ariko nushaka
gukorera ibintu umunsi umwe uzasanga bikugoye ndetse cyane kurusha uko wajya
ukora akantu gato buri munsi kuko twa tundi ukora gahoro nitwihuza tuzabyara
ibintu byinshi kandi byiza kandi ikindi ni ukumva ko nta kidashoboka, ibi bikunze
guhurirwaho na benshi.
4. Irinde gukora ibintu byinshi cyane mu gihe
kimwe
Umunyarwanda ati ”Isuri isambira byinshi ikagezayo bicye”. Mu buzima
akenshi dukunze gukora ibintu byinshi icyarimwe, gusa ibi si bibi gusa iyo bikabije
birangira muri bya bintu byinshi wakozeho nta na kimwe kigeze ku rwego rwo
kubyara umusarura. Icyo bivuze ni uko ugomba kujya ukora ibintu wabanje
gushishoza kandi ukirinda kuba ba nyamujya iyo bigiye ukabaho ufite intego.
5. Hagarika guta umwanya ku bintu udashobora
guhindura
Benshi dukunze guta umwanya twakabaye dukoresha tuvuga ngo
iyo ibi biza kugenda uku cyangwa uku byari kuba bimeze neza kandi akenshi
ugasanga nta kintu twabikoraho ahubwo turi guta umwanya w'ubusa twakagombye kuba
dukoresha twiteza imbere. Urugero aha ni kenshi twinubira ahantu twavukiye cyangwa
umuco twasanze. Ibi kubitecyerezaho cyane bisa no gukora ubusa ahubwo
twakagombye gukora ndetse tunatecyereza icyabihindura ndetse n'uburyo twabibamo
tukagira aho tugera kandi heza.
6. Irinde kugendana n’abantu mudahuje intego (Ikigare)
Umuntu aza ku isi ari mwiza ariko isi ni yo igenda imuhindura. Ibi bigerwaho biturutse ku bo tubana ndetse n'abo dukorana. Umunyarwanda yavuze
neza ati”Ihene mbi ntawuyizirikaho iyayo” cyangwa ati “Nyereka abo mugendana
ndahita menya uwo uri we. Ibi ni nako bibaho mu buzima bwacu bwa buri munsi kuko
iyo ugendana n'abantu badafite gahunda yo gutera imbere biba bigoye kuko baba baguca intege ndetse kenshi na kenshi ugasanga
barakuyobya.
7. Wikumva ko uzakundwa n’abantu bose
Ni kenshi mu buzima twumva ko tugomba guhuza n’abantu bose, gusa ibi
ntabwo bishoboka kuko hari n’abantu babaho ari abanzi b'iterambere ryawe cyangwa
bazakwangire ko uhora ubahoza ku nkeke ubereka ibyiza noneho kubera bo bamaze
kwangirika nujya ujya kubahindura bakwange cyangwa bakurwanye. Ikiza mu buzima
ni ukugerageza ukareba niba nta muntu wowe ubangamiye ndetse ugahora uterwa ishema
no gukora ibyiza.
8. Irinde kuba imbata y’imbuga nkoranyambaga,
filime ndetse na television
Benshi mu rubyiruko rwo muri iyi minsi cyane cyane abari hasi
y’imyaka 23 ushobora kureba ugasanga igihe cyabo kinini bakimara ku mbuga
nkoranyambaga. Iki kibazo ndetse kiri no mu biraje inshinga isi muri rusange
ndetse hari ibihugu byatangiye kujya bifata imyanzuro ikomeye ku bangavu ku bw'iki
kibazo cyo guta umwanya munini ku mbuga nkoranyamba. Aha twavuga nk'igihugu cy’ Butaliyane aho mu kwezi kwa karindwi hashyizweho itegeko rishimangira ko bazajya bajyana mu bigo ngororamuco urubyiruko rwabatswe n'imbuga nkoranyambaga. Izi mbuga
benshi zikunze kuba intandaro yo kwiyambura ubuzima cyangwa intandaro y'agahinda gakabije.
9. Irinde kubeshya ndetse n'amanyanga, ba
umunyakuri
Kubeshya ndetse n'ubucakura ni umuco umaze kujya mu mitwe ya benshi
ndetse hari n’abantu bigera ku rwego rw'aho babeshya nta mpamvu kandi ibi ni byo
biba intandaro yo gutakarizwa icyizere na sosiyeti ikabafata nk'abantu badafite icyerecyezo cy’ubuzima. Iki ni nacyo kiba imbogamizi yo kugera ku nzozi.
10. Hagarika amakimbirane ya hato na hato
Umunyarwanda ati ”Intambara irasenya ntiyubaka” Ibi ntabwo
ari ku bubatse ingo bibaho gusa cyangwa abantu baturanye, gusa aba nibo kenshi bakunze
kugaragara muri iki ibazo cyo kugirana utubazo twa hato na hato. Ikindi ni uko
umuntu ufite intumbero yo kugera kure gukimbirana n'abantu bya hato na hato
bishobora kumubera imbogamizi dore ko iyo afite iki kibazo bitajya byoroha
gutekereza neza kuko usanga umwanya munini atawumara arimo gutekereza ikintu cy'ingirakamaro ahubwo aba atekereza kuri cya kibazo afitanye na runaka.
Nta kiza nko kubaho mu buzima bufite intego kandi iyi ntego nayo iba icyeneye inkingi z'ifatizo zizava mu kwirinda ibi bikorwa 10 usabwa guhagarika. Mu gutegura iyi nkuru twifashishije ibitabo ndetse n'ubushakashatsi butandukanye. Bimwe mu bitabo twakoresheje harimo; The magic of Thinking cyanditwe na David J. Schwartz, Rich dad and poor dad cyanditswe na Robert Kiyosaki afatanije na Sharon Lechter ndetse n’ibinyamakuru nka entrepreneur.com, inc.com na cnbc.com.
TANGA IGITECYEREZO