RFL
Kigali

Nabongo, umugore wa mbere wirabura wageze mu bihugu 195 byo ku Isi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/10/2019 11:12
1


Isi irimo abantu baciye uduhigo baba kimenyabose; ifite n’abantu babana n’inzozi zo gushaka gukora ibitarakozwe na buri wese ngo isi izahore ibibuka. Aba tuvuga batuye mu bihugu 195 byemewe n'ubwo hari indi mibare ijya igaragaza ko ibihugu bigize isi byaba birengaho kuri byo ho gato.



Jessica Nabongo afite ababyeyi b’abanya-Uganda bakaba abimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, avukira mu Mujyi wa Detroit muri Leta ya Michigan; akoresha pasiporo ya Uganda ndetse n’iya Amerika.

Yatangiye urugendo rwo kugera muri buri gihugu kigize isi afite imyaka 6 y’amavuko, ubu agejeje imyaka 34 y’amavuko. Ku cyumweru ni bwo yageze mu gihugu cya nyuma ari cyo Seychelles.

Kuri ubu Jessica Nabongo yabaye umwiraburakazi wa mbere ukandangije ikirenge cye muri buri gihugu cyose cyo ku isi. 

Aganira na CNN, yagize ati "Byari isomo ryiza ry'ubuzima, ubu muri Visa yanjye mfitemo kashe ya buri gihugu. Uru rugendo narukoze ngira ngo menye byimbitse iby’iy’isi dutuye kandi ubu ndabizi"

Nabongo iyo abajijwe igihugu yabonye cyiza kurusha ibindi ntiyerura ngo avuge icyo ari cyo gusa ngo hari ibihugu yabonye bitangaje atazibagirwa. Ati "Senegal bakwakira uko uri batitaye ku ruhu cyangwa igitsina…ni igihugu gifite umwihariko utangaje."

Akomeza avuga ko yahuye n'imbogamizi atazibagirwa kuko hari aho byabaga ngombwa ko atanga ruswa ngo yinjire mu gihugu runaka kandi nyamara afite ibyangobwa byuzuye; muri ibi bihugu avugamo Pakistan.

Iyo abajijwe igihugu atakwifuza gusubiramo, Nabongo adaciye ku ruhande avuga u Buhinde n’ubwo adasobanura neza impamvu. Uyu mukobwa kandi ngo igihe yari muri Afrika y'Epfo, iby'ivangura n’urwango ku bari abenegihugu baho nawe byamubayeho.

Nabongo yatangiye urugendo rwo kugera muri buri gihugu cyo ku isi mu 2017, icyo gihe yageze mu bigugu 60. Mu gihe cy’imyaka ibiri n’igice ishize agera mu bihugu 135; byose hamwe bihanywe na 195 bigize isi.


Nabongo yageze mu bihugu 195 byo ku Isi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ivubi4 years ago
    Njye ndabona umugabo nta mugore mbonye!!🙈..anyway yabonye icyamumara irungu kuko ndabona....





Inyarwanda BACKGROUND