RFL
Kigali

Patrick Nyamitari: Inganzo yanjye, u Rwanda igihugu cy'amata n'ubuki

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/10/2019 11:01
0


Kuwa 02 Gicurasi 2019 umuhanzi Patrick Nyamitari yasohoye amashusho y’indirimbo yise "Inyegamo". Ni indirimbo ifite iminota ine n’amasegonda 24’ yumvikanamo ibicurangisho biryoheye amatwi birangajwe imbere n’umuziki gakondo.



Amashusho y’iyi ndirimbo agaragaza urugendo rw’iterambere rw’u Rwanda; byinshi mu bikorwa by’iterambere byagezweho n’ibindi.

Igaragaramo amafoto n’amashusho ya bamwe mu bantu bazwi mu Rwanda barimo Miss Mutesi Jolly, umunyamakuru Ally Soudy, Valens Ndayisenga, Umunyamabaganga Mukuru w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa (OIF) Louise Mushikiwabo, Hope Azeda Umuyobozi wa Mashirika n’abandi.

Patrick avuga ko n’ubwo agiye kumara umwaka abarizwa mu gihugu cya Kenya, inganzo ye ikura kandi ifite ubuzima buzira umuze. Avuga ko muri Kenya yungukiyeyo byinshi bimufasha kureba u Rwanda arwitaruye ndetse bituma arushaho ku rukunda.

Urukumbuzi rwe k’u Rwanda yaruvuze mu ndirimbo “Inyegamo” mu ijwi ry’umunyarwanda uba i mahanga uhoza u Rwanda ku mutima. Yagize ati “Ugira amahirwe aravuka akisanga ari umunyarwanda. Nanditse "Inyegamo" mu ijwi ry'umunyarwanda uba i mahanga ku mpamvu z'ubuzima ariko arufite kumutima.

“Ahubwo mboneye gusuhuza aba Diaspora benewacu bose by'umwihariko abo muri Bonn (Germany) no mu burayi, baherutse kwakira Perezida Kagame. Mwari muberewe cyane n'inseko yari yose ku maso.”

Avuga ko yandika iyi ndirimbo “Inyegamo” yari akumbuye urwamubyaye kuko abana n’abanyamahanga adashobora kubona mwene wabo n’umwe hafi ye. Uyu muhanzi avuga ko kugaragaza amafoto n’amashusho ya bamwe mu bantu bazwi mu ndirimbo ye, yahishuraga ko u Rwanda rufite abaruhagarariye mu nguni zose.

Ati “Nashakaga kumvikanisha neza igitekerezo cyanjye ko umunyarwanda uri imahanga atakabaye yaribagiwe aho akomoka ko haricyo yakora agahesha ishema urwamubyaye. Iyo witegereje iyi video ubona ko burya u Rwanda rugira benshi baruhagarariye muri iyi si, baruhesha ishema kandi batuma izina ryarwo rikomeza kwamamara mu ruhando.”


Patrick Nyamitari avuga ko inganzo ye yiyongereyeho ‘ishema n’ubukaka byo kurata urwambyaye’.

Ashimangira ko u Rwanda ari indashyikirwa kuko hari ibyiza byose umuntu utuye isi yakwifuza. Ati “Kongeraho n'ibindi bigize umwihariko w'igihugu cyacu birugira urwa mbere mu mihigo.”

Yungamo ati “U Rwanda nk'abantu, dufite umuco mwiza uzira ico. Imibanire yacu n'abandi ni isomo ubwaryo ku isi yose. Isuku, uburanga bw'inyuma. Ubunyangamugayo ni wo mukenyero, umurava mu byo dukora ukaba umwitero.”

Uyu muhanzi avuga ko hari izindi ndirimbo zirata u Rwanda agiye gushyira hanze mu minsi iri imbere. Avuga ko agwije ibisingizo ku Rwanda, umutima wuzuye u Rwanda ‘mpumeka u Rwanda’.

Yasabye abanyarwanda batuye mu muhanga gusubira mu migenzereze yabo, kwibuka ubunyangamugayo n’umurava, 'u Rwanda barwambike umwambaro urukwiye'.

Iyi ndirimbo yayanditse mu gihe cy’umunsi umwe, umunsi wa kabiri ayifatira amashusho; isohoka ikozwe mu gihe cy’iki cyumweru kimwe. Mu buryo bw’amajwi (Audio) iyi ndirimbo “Inyegamo” yatunganyijwe na 72 Records, Terence on the Track. Amashusho yakozwe na Mr Pockah ndetse na Ryan Tenga.

Patrick Nyamitari wakunzwe mu ndirimbo ‘Ni we Mesiya’, kuwa 20 Nzeri 2019 yegukanye igihembo mu irushanwa ry'umuziki wa Karaoke. Yahembwe agera kuri munyarwanda ibihumbi 894, 414.73 Frw.

Patrick Nyamiratari avuga ko indirimbo "Inyegamo" yayihimbye ku bw'urukumbuzi afitiye u Rwanda

Kanda hano wumve indirimbo 'Wasi wasi' ya Rayvanny yasubiwemo na Patrick Nyamitari

KANDA HANO UREBE AMASHSUHO Y'INDIRIMBO "INYEGAMO" YA PATRICK NYAMITARI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND