RFL
Kigali

Umunsi wa 2 wa shampiyona wasize Etincelles FC yicaye ku mwanya wa mbere, Mutebi Rashid ayoboye abandi mu gutsinda ibitego byinshi

Yanditswe na: Editor
Taliki:10/10/2019 15:42
0


Nyuma y’umunsi wa kabiri muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda waranzwe n’udushya twinshi wasize Etincelles FC yicaye ku mwanya wa mbere n’amanota 6/6 mu mikino ibiri naho rutahizamu wayo Mutebi Rashid ni we rutahizamu uyoboye abandi mu gutsinda ibitego byinshi kuko afite 4 mu mikino ibiri.




Intego ya Etincelles ni ukuza mu makipe meza muri uyu mwaka

Etincelles FC yasoje umwaka w’imikino wa 2018-2019 idahagaze nabi kuko yasoje ku mwanya wa 8 n’amanota 37, urangira batsinze imikino 11, banganya 4, batsindwa 15. Nyuma yuko kandi Ruremesha Emmanuel asohotse muri iyi kipe yari amaze kurangiza shampiyona mu makipe ane ya mbere mu mwaka w’imikino wari urangiye akayivamo ajyanye abakinnyi bayifashije, byari bigoye ku mutoza Seninga Innocent wari umusimbuye guhita aza agatera ikirenge mu cye.

Seninga Innocent yubatse ikipe ya Etincelles agura abakinnyi batandukanye abona bazamufasha kugera ku ntego yihaye muri uyu mwaka w’imikino barimo rutahizamu Mutebi Rashid wari uvuye muri Mukura Victory Sports.

Uko bigaragara ikipe ya Etincelles yatangiye neza uyu mwaka w’imikino binatanga icyizere ku bakunzi ndetse n’abafana bayo bari mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, kubera ko kugeza ku munsi wa kabiri w’iyi mikino Etincelles ariyo yicaye ku mwanya w’icyubahiro imbere y’amakipe nka Rayon sports, APR FC, AS Kigali, Police Fc n’ayandi, ikimenyetso kigaragaza isura nziza ku mutoza Seninga Innocent ndetse n’ikipe ye muri rusange, ibintu ikipe ya Etincelles yaherukaga mu myaka myinshi ishize.


Mutebi Rashid wakiniye Mukura ubu ni we umaze gutsinda ibitego byinshi

Etincelles niyo kipe yonyine imaze gutsinda imikino ibiri ya shampiyona yose kuko andi makipe yagerageje yatsinze umukino umwe anganya undi. Umukino wa mbere Etincelles yari yakiriye Kiyovu Sport maze iyitsinda ibitego 2-0 byatsinzwe na rutahizamu Mutebi Rashid naho umunsi wa kabiri Etincelles yatsinze Heroes ibitego 3-0, birimo 2 bya Mutebi Rashid n’ikindi cyatsinzwe na Gikamba Ismael.

Rutahizamu wa Etincelles, Mutebi Rashid ni we uyoboye abandi mu gutsinda ibitego byinshi kuko mu mikino ibiri gusa yujuje ibitego bine. Ku mukino wa mbere yatsinze Kiyovu Sports ibitego 2 wenyine, ku mukino wa kabiri mu bitego bitatu Etincelles yatsinze Heroes afitemo bibiri, ubwo akaba ahise yuzuza ibitego bine. Byumvikane neza ko buri mukino Mutebi agiye atsinda ibitego bibiri, nta kibazo cy’imvune agize agakomereza kuri uru rwego, shampiyona yazarangira afite ibitego 60, bwaba ari bwo bwa mbere bibayeho mu mateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND