Nyuma y’umunsi wa kabiri muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda waranzwe n’udushya twinshi wasize Etincelles FC yicaye ku mwanya wa mbere n’amanota 6/6 mu mikino ibiri naho rutahizamu wayo Mutebi Rashid ni we rutahizamu uyoboye abandi mu gutsinda ibitego byinshi kuko afite 4 mu mikino ibiri.
Etincelles FC yasoje umwaka
w’imikino wa 2018-2019 idahagaze nabi kuko yasoje ku mwanya wa 8 n’amanota 37,
urangira batsinze imikino 11, banganya 4, batsindwa 15. Nyuma yuko kandi
Ruremesha Emmanuel asohotse muri iyi kipe yari amaze kurangiza shampiyona mu
makipe ane ya mbere mu mwaka w’imikino wari urangiye akayivamo ajyanye
abakinnyi bayifashije, byari bigoye ku mutoza Seninga Innocent wari umusimbuye
guhita aza agatera ikirenge mu cye.
Seninga Innocent yubatse
ikipe ya Etincelles agura abakinnyi batandukanye abona bazamufasha kugera ku
ntego yihaye muri uyu mwaka w’imikino barimo rutahizamu Mutebi Rashid wari
uvuye muri Mukura Victory Sports.
Uko bigaragara ikipe ya
Etincelles yatangiye neza uyu mwaka w’imikino binatanga icyizere ku bakunzi
ndetse n’abafana bayo bari mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, kubera ko kugeza ku
munsi wa kabiri w’iyi mikino Etincelles ariyo yicaye ku mwanya w’icyubahiro
imbere y’amakipe nka Rayon sports, APR FC, AS Kigali, Police Fc n’ayandi,
ikimenyetso kigaragaza isura nziza ku mutoza Seninga Innocent ndetse n’ikipe ye
muri rusange, ibintu ikipe ya Etincelles yaherukaga mu myaka myinshi ishize.
Mutebi Rashid wakiniye Mukura ubu ni we umaze gutsinda ibitego byinshi
Etincelles niyo kipe
yonyine imaze gutsinda imikino ibiri ya shampiyona yose kuko andi makipe
yagerageje yatsinze umukino umwe anganya undi. Umukino wa mbere Etincelles yari
yakiriye Kiyovu Sport maze iyitsinda ibitego 2-0 byatsinzwe na rutahizamu
Mutebi Rashid naho umunsi wa kabiri Etincelles yatsinze Heroes ibitego 3-0,
birimo 2 bya Mutebi Rashid n’ikindi cyatsinzwe na Gikamba Ismael.
Rutahizamu wa Etincelles, Mutebi Rashid ni we uyoboye abandi mu gutsinda ibitego byinshi kuko mu mikino
ibiri gusa yujuje ibitego bine. Ku mukino wa mbere yatsinze Kiyovu Sports
ibitego 2 wenyine, ku mukino wa kabiri mu bitego bitatu Etincelles yatsinze
Heroes afitemo bibiri, ubwo akaba ahise yuzuza ibitego bine. Byumvikane neza ko
buri mukino Mutebi agiye atsinda ibitego bibiri, nta kibazo cy’imvune agize
agakomereza kuri uru rwego, shampiyona yazarangira afite ibitego
60, bwaba ari bwo bwa mbere bibayeho mu mateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda.
Umwanditsi – SAFARI Garcon
– inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO