RFL
Kigali

Ibikubiye mu rugendo rwa David Luiz mu Rwanda

Yanditswe na: Editor
Taliki:10/10/2019 8:46
2


Ku wa Kane w'iki cyumweru tariki 10 Ukwakira 2019 ni bwo biteganyijwe ko umukinnyi ukomeye ukinira ikipe ya Arsenal David Luiz agera mu Rwanda aje muri gahunda ya Visit Rwanda, mu ruzinduko ruzamara iminsi ibiri.




David Luiz azamara mu Rwanda iminsi biri arutembera

Mu masezerano u Rwanda rubinyujije muri RDB rufitanye n’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza harimo ko iyi kipe izajya yohereza abayikinnyemo cyangwa bayiyoboye mu myaka yashize ndetse n’abayikinamo  utibagiwe n’abayiyobora muri iki gihe bose bakaza muri gahunda y’ubukerarugendo, bagasura u Rwanda bakareba byinshi birutatse, ni gahunda  yiswe ‘Visit Rwanda’.

David Luiz azaba abaye umukinnyi wa mbere mu bakinira Arsenal muri iki gihe usuye u Rwanda muri gahunda ya Visit Rwanda. Azaba kandi akurikiye abakiniye Arsenal mu myaka yo hambere barimo: Alex Scott, Tony Adams na  Lauren bo baheruka mu Rwanda mu muhango wo kwita izina abana b’ingagi.


David Luiz araza ari kumwe na nyina umubyara

David Luiz araza atari wenyine kuko ari bube ari kumwe na nyina umubyara ndetse n’inshuti ye y’umukobwa, bakazatembera muri Pariki y’ibirunga kureba ingagi ndetse n’ibindi byiza nyaburanga bihari. David Luiz kandi azahura n’abakinnyi bakiri bato b’abanyarwanda ndetse n’abakunzi be mu mujyi wa Kigali kugira ngo baganire bagire na byinshi bamwungukiraho.

Ibi bizabafasha kubakira ku ntambwe yatewe n’ikipe ya Arsenal, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ndetse na Minisiteri y’umuco na siporo mu kurera ndetse no guteza imbere impano z'abakiri bato.

David Luiz n’umuryango we bakaba bazanasura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, mu kunamira inzirakarengane zihashyinguwe zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

David Luiz yavutse tariki 22 Mata 1987, avukira mu gace ka Diadema mu mujyi wa Sao Paulo akaba yambara nimero 23 mu ikipe ya Arsenal akinira. 

Yatangiye umwuga wo gukina umupira w’amaguru mu ikipe y’iwabo muri Brazil yitwa Victoria mbere yuko yerekeza mu gihugu cya Portugal mu ikipe ya Benifica. Mbere yuko agera mu ikipe ya Arsenal mu mpeshyi y’umwaka wa 2019, Luiz yakiniye ikipe ya Paris Saint Germain yo mu Bufaransa  na Chelsea yo mu Bwongereza. 

Muri rusange amaze gukina imikino 475 akinira ama club. Yatsinze ibitego 33, igitego cya vuba aheruka gutsinda ni icyo yatsinze ku cyumweru ubwo Arsenal yatsindaga Bournemouth igitego 1-0. Luiz akaba amaze guhamagarwa mu ikipe y’igihugu ya Brazil inshuro 57.

Hakusanyijwe miliyoni 52 z’abantu bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga za Twitter, Facebook na Instagram, David Luiz ni umukinnyi wa gatatu ukirikirwa n’abantu benshi muri shampiyona y’u Bwongereza.

David Luiz yagize ati” Numvise ibintu by'ingenzi ku bwiza bw’u Rwanda n’abaturage barwo, aya ni amahirwe mbonye ntakwitesha yo kubyirebera ubwange. Umupira w’amaguru ufite imbaraga zitangaje zo guhuriza hamwe imbaraga kandi ikazana impinduka mu mibereho. Umwambaro wa Arsenal wo ufite umwihariko wo kugera ku bafana ku isi hose. Nishimiye guhagararira ikipe ya Arsenal mbwira isi yose iterambere ry’u Rwanda mu bukerarugendo ndetse n’umuhate uri gushyirwa mu iterambere ry’umupira w’amaguru”.

Clare Akamanzi uhagarariye RDB yagize ati” Twishimiye kwakira David Luiz mu munyenga n’ubwiza bw’igihugu cyacu. U Rwanda ni igihugu gishishikajwe n’ubukorikori no guhanga udushya. Dufite byinshi byo kuvumbura yaba kujya muri pariki y’ibirunga ukareba ingagi, kujya ku mahumbezi n’umucanga w'ikiyaga cya Kivu cyangwa gutembera muri pariki y’akagera. Duhaye ikaze umuryango mugari wa Arsenal bazaze basure u Rwanda bamenye impamvu tuvuga ko u Rwanda ari igihugu cy’ubudasa”.

Uru ruzinduko rukaba ruje nyuma yuko umwaka wa mbere w’amasezerano y’ubufatanye mu by’ubukerarugendo hagati ya Arsenal n’u Rwanda ugenze neza. Mu mezi 12 gusa u Rwanda rwari rumaze kugaragara nk’ahantu ho kujya kuruhukira ku bakunzi b’umupira w’amaguru ndetse n’ahantu nyaburanga ho gusurwa.

Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Tariza4 years ago
    Twishimiye David Luiz , Arsenal oyee! Rwanda yacu oyeee!!
  • Nsengiyumva jean de Dieu4 years ago
    Twishimiye David Luiz





Inyarwanda BACKGROUND