RFL
Kigali

Miss Rosine agiye gukora ubukwe n'umusore bamaranye imyaka ibiri

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/10/2019 21:40
0


Uwababyeyi Rosine wambitswe ikamba rya Miss Congeniality mu irushanwa rya Miss Supranational Rwanda 2019, yashyize ahagaragara integuza y’ubukwe bwe na Hakizimana Prosper bamaranye imyaka ibiri mu munyenga w’urukundo.



Kuri uyu wa 09 Ukwakira 2019 ni bwo Uwababyeyi Rosine yashyize hanze integuza y’ubukwe bwe na Hakizimana, buzaba kuwa 26 Ukuboza 2019. 

Miss Uwababyeyi Rosine yari yambaye nimero 7 mu irushanwa. Umunyana Shanitah ni we wambitswe ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019, agaragirwa n’ibisonga bine.

Rosine yatangarije INYARWANDA, ko yanyuzwe n'imico n’ubwitonzi bwa Hakizimana. Ati “Nkunda imico ye aritonda cyane, aratuje.” Yavuze ko kuwa 26 Ukuboza 2019 hazaba imihango yo gusaba no gukwa banasezerane imbere y’Imana. Bombi bazatura ku Kabeza mu Mujyi wa Kigali.

Uwababyeyi Rosine afite w’imyaka 22 y’amavuko yiga muri Kaminuza mu mwaka wa Gatatu muri ‘Civil Engineering’. Yakuranye inzozi zo gukura ku muhanda abana bazwi nk’aba-marine.

Uwababyeyi Rosine agiye kurushinga na Hakizimana bamaranye imyaka ibiri

Integuza y'ubukwe bwa Rosine na Hakizimana

Uwababyeyi yambitswe ikamba rya Miss Congeniality [Umukobwa wabaniye neza abandi mu irushanwa] muri Miss Supranational Rwanda 2019

Rosine na Prosper bamaze imyaka ibiri mu munyenga w'urukundo

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA ROSINE UBWO YAHATANIRAGA IKAMBA RYA MISS SUPRANATIONAL RWANDA 2019






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND