Bisabye umunsi wa kabiri wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda kugira ngo Gasogi United ibone amanota atatu ya mbere nyuma yo gutsinda Marine FC igitego 1-0, cyatsinzwe na Ndekwe Felix wahoze akinira Marine ku munota wa 49 w’umukino, mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali kuri uyu wa kabiri.
Ndekwe Felix yatsinze igitego Marine yahoze akinira
Ni umukino Gasogi United yinjiyemo ifite morali yo hejuru nyuma yo
gukura inota rimwe ku kigugu Rayon Sports ku munsi wa mbere wa shampiyona
byanatumye bakina batizigamye dore ko bari banakiriye uyu mukino. Ni umukino utarebwe n’abantu benshi ugereranyije n’abarebye umukino wa mbere
Gasogi United yakinnye.
Manasse wa Gasogi United wagoye cyane Marine FC
Umukino wa Gasogi United na Marine Fc ntiwari witabiriwe cyane
Mu gice cya mbere cy’umukino
amakipe yakiniraga hagati mu kibuga ariko Marine FC ikanyuzamo igasatira izamu
rya Gasogi iza no guhusha ibitego byinshi. Gasogi United yagiye yinjira mu
mukino buhoro buhoro nayo inyuzamo isatira izamu rya Marine Fc. Iminota 45 y’igice
cya mbere cy’umukino yarangiye ubona amakipe yombi anganya imbaraga.
Tidiane Kone ugihiga igitego muri Gasogi United
Gasogi United yagerageje uburyo bwinshi mu gice cya kabiri
Mu ntangiriro z’igice cya
kabiri cy’umukino byagaragaye ko Gasogi United itandukanye n'iyo twabonye mu
gice cya mbere, kuko yatangiye isatira cyane bigaragara ko irusha Marine FC mu
kibuga hagati byanatumye hashize iminota ine gusa igice cya kabiri gitangiye, Ndekwe
Felix yatsinze igitego cya mbere Gasogi itsinze muri shampiyona y’icyiciro cya
mbere. Ndekwe Felix akaba ari umukinnyi mushya muri Gasogi watsindaga ikipe
yahozemo.
Wari umukino impande zombi zari zakaniye ku buryo bugaragara
Umukino wakomeje gukinirwa
mu kibuga hagati ariko Gasogi United ikiharira umupira kurusha Marine.
Nshimiyimana Maurice utoza Gasogi United yakoze impinduka Yamini Salumu yinjira mu kibuga asimbuye Kayitaba
Bosco, Cyuzuzo Ally asimbura Herron Scarla mu gihe Habimana Yves yasimbuye Tidiane
Kone.
Yves Rwasamanzi utoza Marine
FC nawe yakoze impinduka mu bakinnyi, Niyonkuru Sadjati yasimbuwe na Bizimungu
Omar, Dusingizemungu Ramadhan asimbura Bizimana Iptihadji.
Impinduka amakipe yombi
yakoze nta kidasanzwe zatanze kuko iminota 90 y’umukino yarangiye Gasogi United
yegukanye amanota atatu bwa mbere mu cyiciro cya mbere itsinze Marine FC igitego
1-0.
Yves Rwasamanzi avuga ko ikipe ye ikina neza kandi itanga icyizere
Yves Rwasamanzi ni umutoza
wa Marine FC. Avuga ko kuba ikipe ye itabyaje umusaruro amahirwe babonye mu
gice cya mbere byabagizeho ingaruka mu gice cya kabiri.
Yagize ati” Muri rusange
wari umukino mwiza twari dufite mu biganza byacu, ariko mu gice cya mbere
ntitwabyaje umusaruro amahirwe yose twabonye, twakagombye kuba twatsinze
ibitego bibiri, ariko mu mupira w’amaguru niko bimera byatugizeho ingaruka mu
gice cya kabiri turatsindwa, ariko twakinnye umupira mwiza”.
Nshimiyimana Maurice avuga ko bifuza amanota 10 mu mikino ine ya mbere
Nshimiyimana Maurice ni
umutoza wa Gasogi United avuga ko kuba batangiye igice cya mbere nabi bagombaga
kwiga Marine kugira ngo bayitsinde.
Yagize ati”Wari umukino
ukomeye cyane kubera ko Marine ni ikipe yubakitse inguni zose, twatangiye nabi
igice cya mbere ntitwinjizwa igitego mu gice cya kabiri twaganiriye uburyo
tugomba guhindura tugakina kigabo, tugakinira mu rubuga rwabo cyane tuza kubona
igitego turakirinda kugeza umukino urangiye”.
Umukino urangiye abakinnyi n'abatoza ba Gasogi bapfukamye bashima Imana
Gasogi United ihise igira
amanota ane mu mikino ibiri kuko yanganyije umwe itsinda undi, ikaba iri ku
mwanya wa gatandatu, ikipe ya Etincelles niyo yonyine ifite amanota atandatu mu
mikino ibiri.
Gasogi
United XI: Cyuzuzo Gael (GK.99), Kaneza Augustin 9, Dusabe Claude 3,
Kwizera Aimable 15, Kazindu Bahati Guy (C.6), Byumvuhore Tresor 8, Kayitaba
Bosco 7, Ndekwe Felix 10, Tidiane Kone 19, Herron Scarla Berian 5 na Manasse
Mutatu Mbedi 20
Marines FC XI: Nduwayo Danny Barthez (GK.1), Bizimana Iputihadji
20, Hakizimana Felicien 3, Thierry Ndayishimiye 2, Niyigena Clement 13, Ishimwe
Blaise 15, Samba Cedric 7, Ishimwe Fiston 10, Niyonkuru Sadjati 8, Muzerwa Amin
(C.17), Mugenzi Bienvenue 14
UKO
IMIKINO Y’UMUNSI WA KABIRI YAGENZE
Ku wa kabiri
tariki 08 Ukwakira 2019
Rayon Sports FC 2-0 AS Kigali
Bugesera FC 0-1 APR FC
Ku wa Gatatu 09
Ukwakira 2019
Gasogi United 1-0 Marines FC
Gicumbi FC 0-1 AS Muhanga
Musanze FC 0-0 Police FC
Sunrise FC 0-0 Mukura VS
Espoir FC 0-1 SC Kiyovu
Heroes FC 0-3 Etincelles FC
Umwanditsi
– SAFARI Garcon – inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO