RFL
Kigali

Ndekwe Felix yatsinze Marine yahozemo, Gasogi United ibona intsinzi ya mbere mu cyiciro cya mbere-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:9/10/2019 20:29
0


Bisabye umunsi wa kabiri wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda kugira ngo Gasogi United ibone amanota atatu ya mbere nyuma yo gutsinda Marine FC igitego 1-0, cyatsinzwe na Ndekwe Felix wahoze akinira Marine ku munota wa 49 w’umukino, mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali kuri uyu wa kabiri.




Ndekwe Felix yatsinze igitego Marine yahoze akinira

Ni umukino Gasogi United  yinjiyemo ifite morali yo hejuru nyuma yo gukura inota rimwe ku kigugu Rayon Sports ku munsi wa mbere wa shampiyona byanatumye bakina batizigamye dore ko bari banakiriye uyu mukino. Ni umukino utarebwe n’abantu benshi ugereranyije n’abarebye umukino wa mbere Gasogi United yakinnye.


Manasse wa Gasogi United wagoye cyane Marine FC


Umukino wa Gasogi United na Marine Fc ntiwari witabiriwe cyane

Mu gice cya mbere cy’umukino amakipe yakiniraga hagati mu kibuga ariko Marine FC ikanyuzamo igasatira izamu rya Gasogi iza no guhusha ibitego byinshi. Gasogi United yagiye yinjira mu mukino buhoro buhoro nayo inyuzamo isatira izamu rya Marine Fc. Iminota 45 y’igice cya mbere cy’umukino yarangiye ubona amakipe yombi anganya imbaraga.


Tidiane Kone ugihiga igitego muri Gasogi United


Gasogi United yagerageje uburyo bwinshi mu gice cya kabiri

Mu ntangiriro z’igice cya kabiri cy’umukino byagaragaye ko Gasogi United itandukanye n'iyo twabonye mu gice cya mbere, kuko yatangiye isatira cyane bigaragara ko irusha Marine FC mu kibuga hagati byanatumye hashize iminota ine gusa igice cya kabiri gitangiye, Ndekwe Felix yatsinze igitego cya mbere Gasogi itsinze muri shampiyona y’icyiciro cya mbere. Ndekwe Felix akaba ari umukinnyi mushya muri Gasogi watsindaga ikipe yahozemo.


Wari umukino impande zombi zari zakaniye ku buryo bugaragara

Umukino wakomeje gukinirwa mu kibuga hagati ariko Gasogi United ikiharira umupira kurusha Marine. Nshimiyimana Maurice utoza Gasogi United yakoze impinduka Yamini Salumu yinjira mu kibuga asimbuye Kayitaba Bosco, Cyuzuzo Ally asimbura Herron Scarla mu gihe Habimana Yves yasimbuye Tidiane Kone.

Yves Rwasamanzi utoza Marine FC nawe yakoze impinduka mu bakinnyi, Niyonkuru Sadjati yasimbuwe na Bizimungu Omar, Dusingizemungu Ramadhan asimbura Bizimana Iptihadji.

Impinduka amakipe yombi yakoze nta kidasanzwe zatanze kuko iminota 90 y’umukino yarangiye Gasogi United yegukanye amanota atatu bwa mbere mu cyiciro cya mbere itsinze Marine FC igitego 1-0.


Yves Rwasamanzi avuga ko ikipe ye ikina neza kandi itanga icyizere 

Yves Rwasamanzi ni umutoza wa Marine FC. Avuga ko kuba ikipe ye itabyaje umusaruro amahirwe babonye mu gice cya mbere byabagizeho ingaruka mu gice cya kabiri.

Yagize ati” Muri rusange wari umukino mwiza twari dufite mu biganza byacu, ariko mu gice cya mbere ntitwabyaje umusaruro amahirwe yose twabonye, twakagombye kuba twatsinze ibitego bibiri, ariko mu mupira w’amaguru niko bimera byatugizeho ingaruka mu gice cya kabiri turatsindwa, ariko twakinnye umupira mwiza”.


Nshimiyimana Maurice avuga ko bifuza amanota 10 mu mikino ine ya mbere

Nshimiyimana Maurice ni umutoza wa Gasogi United avuga ko kuba batangiye igice cya mbere nabi bagombaga kwiga Marine kugira ngo bayitsinde.

Yagize ati”Wari umukino ukomeye cyane kubera ko Marine ni ikipe yubakitse inguni zose, twatangiye nabi igice cya mbere ntitwinjizwa igitego mu gice cya kabiri twaganiriye uburyo tugomba guhindura tugakina kigabo, tugakinira mu rubuga rwabo cyane tuza kubona igitego turakirinda kugeza umukino urangiye”.


Umukino urangiye abakinnyi n'abatoza ba Gasogi bapfukamye bashima Imana

Gasogi United ihise igira amanota ane mu mikino ibiri kuko yanganyije umwe itsinda undi, ikaba iri ku mwanya wa gatandatu, ikipe ya Etincelles niyo yonyine ifite amanota atandatu mu mikino ibiri.

Gasogi United XI: Cyuzuzo Gael (GK.99), Kaneza Augustin 9, Dusabe Claude 3, Kwizera Aimable 15, Kazindu Bahati Guy (C.6), Byumvuhore Tresor 8, Kayitaba Bosco 7, Ndekwe Felix 10, Tidiane Kone 19, Herron Scarla Berian 5 na Manasse Mutatu Mbedi 20
Marines FC XI: Nduwayo Danny Barthez (GK.1), Bizimana Iputihadji 20, Hakizimana Felicien 3, Thierry Ndayishimiye 2, Niyigena Clement 13, Ishimwe Blaise 15, Samba Cedric 7, Ishimwe Fiston 10, Niyonkuru Sadjati 8, Muzerwa Amin (C.17), Mugenzi Bienvenue 14

UKO IMIKINO Y’UMUNSI WA KABIRI YAGENZE

Ku wa kabiri tariki 08 Ukwakira 2019

Rayon Sports FC 2-0 AS Kigali
Bugesera FC 0-1 APR FC

Ku wa Gatatu 09 Ukwakira 2019

Gasogi United 1-0 Marines FC
Gicumbi FC 0-1 AS Muhanga
Musanze FC 0-0 Police FC
Sunrise FC 0-0 Mukura VS
Espoir FC 0-1 SC Kiyovu
Heroes FC 0-3 Etincelles FC

Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND