RFL
Kigali

CHOIR FEST: Iserukiramuco ry’amakorali ryatangijwe ku mugaragaro rihabwa umugisha na Leta-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:9/10/2019 20:21
0


Choir Fest ni iserukiramuco rihuza amatsinda n’amakorali akunzwe mu gihugu ritegurwa na Sensitive Limited. Iri serukiramuco ryatangijwe mu Rwanda ku mugaragaro rihabwa umugisha na Leta binyuze muri RALC yavuze ko riziye igihe.



Choir Fest 2019 ari nayo nshuro ya mbere y’iri serukiramuco, yabaye tariki 6/10/2019 ibera muri Kigali Serena Hoteli. Kwinjira byari ukwishyura 5,000Frw mu myanya isanzwe, 10,000Frw mu myanya y’icyubahiro (VIP) ndetse na 20,000Frw mu myanya y’icyubahiro cyinshi (VVIP), gusa ubutaha ngo ntibazongera kwishyuza ukundi.


Alarm Ministries baririmbye muri Choir Fest 2019

Ku nshuro ya mbere y’iri serukiramuco (Choir Fest) hatumiwe amatsinda n’amakorali atandukanye akunzwe mu Rwanda, ari yo; Gisubizo Ministries, Alarm Ministries, Maranatha, Ijwi ry’impanda choir, True Promises na Healing worship team. Buri korali yaririmbye indirimbo zo mu gitabo, iza kera zakunzwe n'indirimbo nshya zikunzwe uyu munsi.


Korali Ijwi ry'Impanda yahembuye benshi mu ndirimbo zo mu gitabo

Choir Fest 2019 yitabiriwe n’abantu batari bacye barimo ab’amazina azwi nja; Patient Bizimana, Tonzi, Clapton Kibonke, abasore bamamaye muri ‘Bigomba Guhinduka’ Japhet na 5K, Alain Numa (MTN Rwanda), Phanny Wibabara (MTN Rwanda) n’abandi. Umushyitsi mukuru yari Dr. Vuningoma James Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Inteko Nyarwanda y'Ururimi n'Umuco (RALC).


Patient Bizimana hamwe na Daymakers n'umuyobozi wabo Clapton 

Abandi bashyitsi bakomeye bitabiriye iri serukiramuco harimo; Dr Jacques Nzabonimpa Umuyobozi w'Ishami ry'Umuco muri RALC, NIYITEGEKA JMV Umuyobozi Ushinzwe Igororamuco mu kigo cy’igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS), Bishop Dr Masengo Fidele umunyamategeko akaba n’umushumba w’itorero Foursquare Gospel church n’abandi.


Habayeho gusirimbira Imana mu buryo bukomeye hamwe na Healing Worship Team

Dr. Vuningoma James Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Inteko Nyarwanda y'Ururimi n'Umuco (RALC) mu ijambo rye yatangiye ashima Imana yemeye ko mu Rwanda hatangizwa iserukiramuco ry’amakorali. Ati “Imana ishimwe ko ikora ibintu nk’ibi mu gihugu. Hashize imyaka ine (4) dutegereje umunsi nk’uyu muri Leta,..None byabaye. Ndashimira abateguye iki gitaramo kitagira uko gisa kuri njye.”

Dr. Vuningoma James yatangaje ko RALC ishyigikiye cyane iri serukiramuco ku buryo mu gihe cyo kohereza abahanzi hanze mu maserukiramuco akomeye, bazajya boherezayo n’amakorali na cyake ko abaririmbyi bayo ari abahanga cyane byongeye benshi mu bahanzi bakomeye ku isi bakaba baratangiriye umuziki mu makorali. Yavuze ko amakorali ari 'pepeniyeri' nziza, bityo nayo akaba akwiriye gushyigikirwa cyane nk'uko abahanzi bashyigikirwa, umuziki wayo ugatera imbere ugateza imbere igihugu.


Dr Vuningoma James umuyobozi wa RALC yitabiriye Choir Fest 2019

Dr Jacques Nzabonimpa Umuyobozi w'Ishami ry'Umuco muri RALC, ari nawe ufite amaserukiramuco mu nshingano ze yavuze ko umuziki uhimbaza Imana ari icyiciro cyasaga nk’ikiri inyuma kuko guhuza amakorali byagiye bibagora cyane bitewe n’uko abaririmbyi bayo babarizwa mu matorero atandukanye, kandi hakaba hari aho usanga abayobozi b'amatorero n'amadini  baba bashaka kuyatekerereza. Yasabye Sensitive limited kudacika intege, bagakomeza gutegura iri serukiramo na cyane ko RALC ibari inyuma mu buryo bwose bushoboka.


Dr Jacques Nzabonimpa aganiriza abitabiriye Choir Fest 2019

Yakomeje avuga ko Sensitive Limited imugezeho yayakiranye yombi kuko yumvise ‘asubijwe’. Yatangaje ko ibikorwa byiza Leta iteganyiriza abaririmbyi bo mu makorali bitabageraho kuko RALC itabashaga kubageraho. Yavuze ko abarenga ibihumbi 20 mu Rwanda bari mu muziki kandi abenshi muri bo bakaba baratangiriye umuziki mu makorali.

Dr Jacques Nzabonimpa yanyuzwe cyane n’igitaramo cya mbere yahuriyemo n’amakorali atandukanye muri Choir Fest, abivuga mu mvugo y’abarokore ko yafashijwe cyane ku rwego rwo kuba umuyoboke, ati “Nk’uko abarokore babivuga nafashijwe,..ku buryo mwabona mubonye umufana!”. Ubwo amatsinda atandukanye yaririmbaga, wabonaga koko Dr Jacques yafashijwe mu bryo bukomeye dore ko yaje no guhaguruka agafata urwibutso rw'igitaramo akoresheje telefone ye igendanwa.


Dr James na Dr Jacques batahanye urwibutso rwa Choir Fest

Mugwema N Wilson ukuriye Sensitive Limited itegura Choir Fest, yashimye Imana ku migendekere myiza y’iri serukiramuco ku nshuro yaryo ya mbere. Yatangaje ko ubutaha batazishyuza na cyane ko bazaba barabonye abafaterankunga batari bacye akurikije abo bari kugirana ibiganiro. 

Ikindi yatangaje bateganya ubutaha ni uko bifuza ko n’amakorali yo hanze ya Kigali azajya yitabira iri serukiramuco ndetse bifuza no kujya bajyana ibyuma hanze ya Kigali akaba ariho iserukiramuco ribera. Yashimiye abayobozi bifatanyije nabo muri Choir Fest ndetse anashimira buri umwe wese wagize uruhare mu mitegurire n’imigendekere myiza ya Choir Fest. 


Mugema Wilson umuyobozi wa Sensitive Limited itegura Choir Fest


Mu gutangiza ku mugaragaro Choir Fest


Bishop Dr Masengo ni we wigishije ijambo ry'Imana


Niyitegeka JMV wari uhagarariye NRS yatumiye Daymakers kuzajya gutanga impanuro ku rubyiruko rugororerwa Iwawa

Abana bafite ubumuga bo mu kigo 'Izere Mubyeyi' bitabiriye iki gitaramo

Mugema Wilson hamwe na Gisubizo Ministries

Alain Numa ni umwe mu bitabiriye Choir Fest 2019


Bishop Dr Masengo Fidele hamwe n'umugore we

Korali Ijwi ry'Impanda ifite umwihariko wo kuririmba indirimbo zo mu gitabo

Korali Maranatha yeretswe urukundo rwinshi muri Choir Fest 2019

Phanny Wibabara yarafashijwe cyane


Abari bashinzwe kwakira abantu muri Choir Fest 2019

REBA HANO ANDI MAFOTO MENSHI YA CHOIR FEST 2019

AMAFOTO: Evode Mugunga-InyaRwanda Art Studio






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND