RFL
Kigali

U Rwanda ni cyo gihugu cya mbere cya Afrika kigize uruganda rukora telefone! Menya byinshi kuri Mara Phone

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:10/10/2019 17:16
2


Telefone ikorewe mu Afrika bwa mbere ikozwe n'uruganda rwa Mara Phone, igihugu giciye aka gahigo ni u Rwanda, gusa uru ruganda rwa Mara Phone ni ishami ry’ikigo cy’ubukombe Mara Group. Ese iki kigo cyashinzwe na nde? Icyicaro gikuru cyacyo kiba he? Umugambi gifite mu guteza imbere ikoranabuhanga muri Afrika ni uwuhe?



Mara group ni ikigo cy’ubukombe cyubatse izina mu ngeri zitandukanye zirimo; ubuhinzi, ubworozi, ubucuruzi ndetse n’ikoranabuhanga rihambaye ryatumye kiza gushinga imizi muri Afrika. Mara Group ni ikigo cyashinzwe na Ashish J. Thakkar mu mwaka w'1996. Icyicaro gikuru kiri i Dubai, United Arab Emirates. Magingo aya iki kigo gikorera mu bihugu bigera kuri 24 kikaba gifite abakozi basaga 11,000 ubwo ni ukuvuga n’abari hano mu Rwanda na bo babarirwamo. 

Ikindi muri ibi bihugu bigera kuri 24, ibigera kuri 22 byose ni ibyo muri Afrika, aho Mara Group ihakorera ibikorwa bitandukanye by'ubucuruzi, gusa ntabwo yari yagatangije uruganda rwa telefone muri Afrika, ibisobanuye ko u Rwanda ari rwo rubimburiye ibindi bihugu byo kuri uyu mugabane. 

Muri 2009 iki kigo cya Mara Group cyashinze ishami ryacyo cyise Mara Foundation yaje ari igisubizo mu gutanga inama kuri ba rwiyemezamirimo bato ndetse no ku batera inkunga mu buryo bwose bushoboka.Mara Phone ikorera mu Rwanda, ikaba uruganda rumwe rukumbi rutunganya telefone ruri Afrika ikora ite? Ese yitezweho iki?

U Rwanda ni igihugu cyiyubatse mu ngeri zose ndetse bikaba akarusho iyo bigeze ku ikoranabuhanga kuko rirakataje mu rwego ruhambaye. Ubu ikiraje ishinga abanyarwanda ni Made in Rwanda ari nacyo cyiciro Mara Phone ibarwamo. Ubu u Rwanda ni cyo gihugu kiri kuri uyu mugabane kigize uruganda bwa mbere rukora telefone. Uru ruganda ruherereye mu mujyi wa Kigali mu gace kahariwe ingana kazwi nka Economic Zone mu karere ka Gasabo. 

Nkuko byatangajwe n'umuyobozi mukuru ndetse akaba na nyiri iki kigo cya Mara group, Ashish J. Thakkar ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru cya Forbes yavuze ko iki kigo kije ari igisubizo ku banyarwanda ndetse no muri Africa muri rusange kuko kizajya gikora telefone zigezweho kandi zihendutse dore ko muri ubu bwoko bwa telefone bamaze gukora bwose buri ku giciro gito.

Gusa ugereranije n’ibindi bigo bicuruza telefone zigezweho biri hano mu Rwanda, izi telefone (Mara X na Mara Z) ntabwo wakwemeza ko ziri ku giciro cyo hasi cyane ku buryo zapfa kwigonderwa na buri muntu wese, icyakora igihari ni uko bazagenda bakora telefone zihendutse ku giciro kinogeye na rubanda rugufi.

Ku wa 7 Ukwakira 2019 ubwo umukuru w'igihugu Paul Kagame yari yitabiriye umuhango wo gufungura iki kigo ku mugaragaro

Iki kigo cya Mara Phones gikoramo abakozi bagera kuri 200 hakaba higanjemo igitsinagore kuko abagera kuri 60% bose ni igitsinagore ni ukuvuga abagera ku 120 bose ni igitsinagore. Magingo aya uru ruganda rumaze gushyira ku isoko telefone z’ubwoko bubiri ari zo; Mara X na Mara Z. Iki kigo cyazishyize ku mugaragaro kuri uyu wa 7 Ukwakira 2019 mu muhango wari witabiriwe n’umukuru w’igihugu Paul Kagame.

Ubwo hafungurwaga uru ruganda ku mugaragaro, umuyobozi mukuru w’ikigo cya Mara Group yatangaje ko ikigo cya Mara Phone gifite intumbero yo gukora telefone zigera kuri miliyoni 2 buri mwaka ndetse yanavuze ko bafite umushinga wenda kugera ku musozo wo kubaka urundi ruganda rwa kabiri rukora telefone muri Afrika ruzashyirwa mu gihugu cya Afrika y'Epfo.

Menya ubudasa izi telefone za Mara phone (Mara X na Mara Z) zizanye ku isoko

Izi telefone za Mara Phone zaje ziri mu bwoko bubiri, kugeza ubu abantu bari kuzigura ndetse birashoboka no kuba wayigura unyuze ku rubuga rwabo.

Mara ZMara Z ifite processor ingana na 1.4GHZ, RAM ingana na 3GB, ikagira ububiko bw’imbere bungana na 32GB, camera y’imbere ifite 13MP ndetse camera y’inyuma ifite 13MP. Igiciro irimo kugura ni amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 175. 750 (175,750Rwf) ahwanye na $190.

Mara XIyi ifite processor ingana na 1.5GHZ, RAM ingana na 1GB, ikagira ububiko bw’imbere bungana na 32GB, camera y’imbere ifite 13MP ndetse camera y’inyuma ifite 5MP. Igiciro irimo kugura ni amafaranga angana na $130 angana n'amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 120,250.

Izi telefone zose zifite ikoranabuhanga ryo gufungwa ndetse no gufungurwa hakoreshwe urutoki bizwi nka “Finger Print” izi telefone Mara Z na Mara X zombi zijyamo SIM Cards ebyiri.

Src: maraphones.com & RTV






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mbigirwa Jean marie4 years ago
    Mwaaramutse!Ese,izi 4ne zifite 4G?cg? Ni3g,ikindi mukorerahe,uzishaka wazikurahe?turazishaka.
  • Theophile4 years ago
    Twishimiye ko igihugu cyacu Kiri gutera imbere rwose gusa bagerageze badukorere izihwanye n'ubushobozi bwa buried muntu bitewe n'inzego turimo kd president Kagame Imana yacu dusenga yo mu ijuru imukomereze amaboko.





Inyarwanda BACKGROUND