Korali Umucyo ibarizwa mu itorero rya ADEPR Rukiri ll Rehoboth imaze imyaka 22 mu murimo w’ivugabutumwa,igiye kumurika album ya mbere y’indirimbo z’amajwi n’amashusho. Ni album bise ‘Ijya yitamurura’.
Habanabakize Jean de Dieu umuyobozi wa korali Umucyo,
yatangarije InyaRwanda.com ko album yabo ya mbere bazayimurikira mu gitaramo
kizaba ku cyumweru tariki 13/10/2019 kuri ADEPR Rukiri ll Rehoboth. Muri
iki gitaramo bazaba bari kumwe na korali Shekinah ya ADEPR Rwimbogo mu gihe
umwigisha w’ijambo ry’Imana azaba ari Mwalimu Edith. Kwinjiza bizaba ari ubuntu
ku bantu bose.
Korali Umucyo yatangiye gukora umurimo w’Imana mu ndirimbo mu mwaka w'1997, itangira yitwa korali y’Ababyeyi. Icyo gihe bari abaririmbyi 6, none uyu
munsi korali Umucyo igizwe n’abaririmbyi 70. Batangira kuririmba, nta byuma bya
muzika bari bafite mbese nta bushobozi bari bafite. Basenze Imana irabagura ibongerera
abaririmbyi, ibaha ibyuma byabo n’ibindi.
Yagize ati “Yatangiye yitwa korali y’Ababyeyi. Nta byuma bya
muzika bafite mbese nta bushobozi bafite basenga lmana irabagura ubu tugeze ku
baririmbyi mirongo irindwi. Dufite ibyuma byose bya muzika bigezweho. Mu rwego
rw’imiririmbire yavuze ko bahagaze neza by’akarusho bakaba bafite indirimbo
zabo bwite zigera kuri 11 zirimo; Ijya yitamurura, Twiringiye lmana ikomeye, Tuzakubona,
Gutabarwa, Gitare, Turi mu bikari byawe Mana, n’izindi.
Korali Umucyo igiye kumurika album ya mbere y'amashusho
TANGA IGITECYEREZO