RFL
Kigali

Nishiyama Onsen Keiunkan imaze imyaka 1314 ku isonga ku rutonde rw’amahoteri 10 ashaje kuruta ayandi ku isi

Yanditswe na: Editor
Taliki:9/10/2019 15:26
0


Amahoteri akuze cyane ni ukuvuga amaze igihe kinini kugeza uyu munsi, muri yo hari ayatangiye mu kinyejana cya 8 nko mu Buyapani andi mahoteri kuri uru rutonde yabanje gufungurwa mu Burayi. Amahoteri yose ari kuri uru rutonde aracyakora.



Amateka y’amahoteri ni maremare cyane bituma bigorana kuyamenya yose. Kuva mu binyejana byo hambere abantu bakeneraga ahantu baruhukira mu gihe bari ku rugendo, ntihazwi neza igihe inzu zihariye mu kwakira abantu nk’amahoteri y'iki gihe zaba zaratangiriye gukora gusa hari amakuru avuga ko mu binyejana bya kera habagaho amazu ameze nk’ama lodge y'ubu yakiraga abantu.

URUTONDE RW'AMAHOTELI AMAZE IGIHE KININI CYANE

10. Hotel Interlaken


Iyi hoteri yafunguwe mu mwaka w’1323 ikaba iherereye muri Switzerland mu mujyi wa Interlaken  ikaba ifite ibyumba 55. Ntabwo hazwi neza umuntu wayishinze. Iyi niyo hoteri ya mbere yabanje mu mujyi wa Interland ikaba ari ni imwe mu ma hoteri ashaje mu gihugu cy’u Busuwisi. Iyi hoteri yamaze imyaka myinshi ikorerwamo ibikorwa bya leta ndetse hakaba hari icyumba kimwe cyayo cyakorerwamo nk’inzu y’urukiko.

9. Pilgrimhaus


Iyi hoteri yafunguwe mu mwaka m’1304 i Soest mu gihugu cy’u Budage ikaba yarashinzwe n’abari abayobozi b’umujyi wa Soest, ntihazwi neza umubare w’ibyumba iyi ifite. Iyi hoteri mu w’i 1613 umujyi waje kuyigurisha Thomas Merckelbach nawe yaje kuyigurisha mu w’i 1766. Hoteri Pilgrimhaus yaje kuvugururwa muri 2016

8. Orso Grigio


Iyi hoteri yafunguwe mu w’i 1303 ikaba iherereye ahitwa Innichen mu Butariyani, ifite ibyumba 30, gusa uwayitangije ntabwo azwi. Nyuma y’igihe kirekire nyiri iyi hoteri atazwi mu mwaka w’i 1462 byavuzwe ko nyirayo ari uwitwaga Conrad Maus. Hoteri Orso Grio yaje kuyoborwa n’umuryango wa Maus kugeza mu 1554. Imiryango itandukanye yagiye isimburana mu kuyobora iiy hoteri gusa kuva mu 1745 yayobowe n’umuryango wa Landinsers kugeza ubu.

7. The Old Bell Hotel


Iyi hoteri yatangiye gukora mu mwaka w’i 1220 mu mujyi wa Wiltshire mugihugu cy’u Bwongereza ikaba ifite ibyumba 33. Iyi hoteri ifite izina ryenda kumera nk’iry’indi hoteri turi buze kubona ku rutonde, abayobozi bayo bakunze kuvuga ko ariyo hoteri ikuze kuruta izindi mu bwongereza gusa amateka agaragaza ko hari izindi hoteri eshatu ziyiruta.

6. The Angel and Royal Hote


Iyi hoteri yafunguwe mu mwaka w’I 1203 I Grantham mugihugu cy’ubwongereza ikaba ifite ibyumba 29. Angel and Royal hoteri n’imwe mu mahoteri ashaje mugihugu cy’u bwogereza, ubwo yatangizwaga mu w’I 1203 yitwaga Angel Inn. Mu mwaka w’I 1866 ni bwo izina rya Royal ryayongeweho ubwo igikomangoma cya Wales cyasuraga iyo hoteri.

5. The Olde Bell


Iyi hoteri yafunguwe mu mwaka w’I 1135 I Hurley nayo ni iyo mu gihugu cy’u bwongereza ikaba ifite ibyumba 48. Izina ryiyi hoteri ryavuye kunzogera iba kuri ito hoteri aho yavuzwaga iyo habaga hari umushyitsi w’imena uje mugace ka Hurley mukumenyesha aba monk ko uwo mushyitsi ari bukenere ahantu ho kuruhukira. Bamwe mubashyitsi bakomeye bagiye muri iyi hoteri ni nka; Winston Churchill, Dwight D. Eisenhower, Elizabeth Taylor, Richard Burton ndetse na Cary Grant.

4. Zum Roten Baren


Iyi hoteri yashinzwe mu w’I 1120 I Freiburg im Breisgau mu gihugu cy’u budage, ifite ibyumba 25, ntabwo uwashinze azwi. Iyi hoteri bivugwa ko ariyo hoteri yambere ishaje murgihugu cy’ubudage. Bivugwa ko ubwo Marie Antoinette yajyaga I Versailles mu mwaka w’I 1770 ngo benshi mu bakozi be baraye muri iyi hoteri.

3. Maids Head Hotel


Iyi  hoteri yafunguwe hagati mu mwaka w’i 1090 ikaba iherereye mumugi wa Norwich mugihugu cy’ubwongereza, yashinzwe na Herbert de Losinga ikaba ifite ibyumba 84. Iyi hoteri bivugwa ko ariyo hoteri ya mbere ishaje mu Bwongereza ukurikije igihe andi mahoteri yo muri icyo gihugu yatangiriye. Ikindi ngo kuva mu w’i 1090 iyo hoteri yakiraga abantu, iyi hoteri yubatse ahari inzu ya Herbert de Losinga wabaye bishop wambere w’aba norman mumugi wa Norwich.

2. Hoshi Ryokan


Iyi hoteri yafunguwe mu mwaka w’718 ikaba iherereye i Komatsu mugihugu cy’ubuyapani, yshinzwe ni uwitwa Garyo Hoshi ntabwo umubare w’ibyumba ifite uzwi. Hoshi Ryokan imaze imyaka 1301 ishinzwe yamaze igihe kinini iri ku mwanya wa mbere nka hoteri ishaje ku isi gusa yaje kuvanwa kuri uwo mwanya ubu ni yo hoteri ya kabiri ishaje ku isi.

1.Nishiyama Onsen Keiunkan


Iyi hoteri ishaje yambere ku isi yashizwe mu mwaka w’705 i Hayakawa mu gihugu cy’ Buyapani,ibisobanuye ko imaze imyaka 1314. Yashinzwe na Fujiwara Mahito  ifite ibyumba 35. Muri Guinness World Records iyi ni yo hoteri imaze imyaka myinshi. Yagiye isurwa n’abasirikare bakomeye bo mu Buyapani bwa kera nka; Tokugawa Leyasu na Takeda Shingen. Ubu iyi hoteri iyobowe n'abo mu muryango wa Mahito.

Sources: oldest.org, travelchannel.com

Umwanditsi: Gentilesse Cyuzuzo-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND