RFL
Kigali

Police yagose urugo rwa Bobi Wine ashinja Museveni kwiyandikisha mu bahanzi agamije ihangana

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/10/2019 11:32
0


Umuhanzi wahindutse umunyamuziki Robert Kyagulanyi Ssentamu wamamaye nka Bobi Wine urugo rwe rwagoswe na Police ya Uganda kuva mu ijoro ry’uyu wa kabiri tariki 08 Ukwakira 2019, guhera saa tanu z’ijoro (23h:00’).



Bobi Wine umudepite utavuga rumwe na Leta yagumishijwe iwe mu rugo anahagarikirwa igitaramo yagombaga gukora kuri uyu wa 09 Ukwakira  2019 hizihizwa isabukuru y’Ubwigenge bwa Uganda.

Iki gitaramo yitiriye indirimbo ye ‘Osobola ku Independence’ cyagombaga kubera kuri One Love Beach. Umuyobozi wa Police ya Uganda, kuwa 02 Ukwakira 2019, yasohoye itangazo rihagarika igitaramo cya Bobi Wine, ku mpamvu z’umutekano n’ibindi.

Uyu muririmbyi ari ku isonga ry’abanenga ubutegetsi bwa Museveni. Iri tangazo ryasohotse kuri uyu wa 08 Ukwakira 2019 rivuga ko Bobi Wine yateguye iki gitaramo yirengagije umuvundo w’imodoka, ubwinshi bw’abantu n’umutekano.

Iri tangazo ryasohotse mu gihe Bobi Wine yari mu myiteguro ya nyuma y’igitaramo cye ari kumwe na ‘band’ ye muri studio Kamwokya. Bobi Wine yanditse ku rukuta rwa Facebook, avuga ko atiyumvisha ukuntu Police ya Uganda ivuga ko bitayorohera gucunga umutekano mu gitaramo yari gukorera i Busabala mu gihe ifite abapolisi bamufungira ibitaramo ategura.

Akomeza avuga ko kuba Museveni mu minsi ishize yariyandikishije ku rutonde rw’abahanzi muri Uganda, biri mu murongo wo gushaka guhangana nawe, ngo akwiye kwemerera rero ihangana risesuye.

Yavuze ko atari iwe gusa hagoswe na Police ya Uganda kuko n’aho yagombaga gukorera igitaramo hari umubare munini w’aba-Police. Ati “Abo ni ba bantu (Police) bavuga ko badafite ubushobozi bwo kurinda umutekano w’abitabiriye igitaramo nyamara bafite ingufu zo gutera ubwoba abaturage, kubahohotera no gufunga ibitaramo.”

Yavuze ko Perezida Museveni amaze iminsi yitabira ibitaramo by’abahanzi bamusingiza ariko ngo kuba we yaragaragaje ko ahanganye nawe byiswe ko akora politiki kandi ibitaramo bye bigomba gufungwa uko byagenda kose.

Ati “Mu minsi ishize Perezida Museveni yiyandikishije mu rugaga rw’abahanzi ashaka guhangana nanjye Bobi Wine. Niba ashaka guhangana natwe abanyamuziki, bikwiye guca mu nzira nziza. Nareke abantu bahitemo uwo bashaka kumva.”

Bobi Wine yakunzwe n’urubyiruko ku bw’indirimbo ze zivuga ku bijyanye n’imibereho. Mu bihe bitandukanye Perezida Museveni yagiye avuga ko atazihanganira ibitaramo birimo politiki. Kuva mu Ukwakira 2017, Bobi Wine amaze guhagarikirwa ibitaramo birenga 124.

Bobi Wine avuga ko bitumvikana ukuntu Police ivuga ko ihangayikishijwe n'umutekano w'aho yari gukorera igitaramo

Police yagose urugo rwa Bobi Wine





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND