RFL
Kigali

Imbumbe y’amafoto y’urugendo umunyabigwi mu muziki Jean Claude Gianadda yakoreye i Kigali

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/10/2019 7:33
0


Umufaransa Jean Claude Gianadda yageze i Kigali ku mugoroba wo kuwa 03 Ukwakira 2019 yitabiriye igitaramo yatumiwemo na Chorale Christus Regnat. Ari ku kibuga cy’indege yabwiye itangazamakuru ko afitiye amatsiko ubutaka butagatifu bwa Kibeho bwabereyeho amabonekerwa.



Ku mugoroba w’uyu wa Gatandatu tariki 05 Ukwakira 2019 Jean Claude Gianadda afatanyije na Chorale Christus Regnat yamutumiye, bakoreye igitaramo gikomeye muri Camp Kigali batanga ibyishimo bisendereye ku bitabiriye.

Ni igitaramo Chorale Christus Regnat yateguye kugira ngo ikusanye inkunga yo gufasha ikigo cyita ku bana bafite ubumuga bwo mu mutwe n’ubw’ingingo cya ‘Inshuti Zacu’ gikorerwamo ubutumwa n’ababikira bo mu muryango w’Inshuti z’abakene

Mu gufungura iki gitaramo iyi korali yaririmbye indirimbo nka  “Ishema ridashonga”  “Byiringiro” “Mana Idukunda” “Imbyimo Nziza” na “Mu Ijuru Tuhafite Umubyeyi”.

Ni indirimbo bateye barikirizwa byasembuwe n’amajwi meza y’abagize iyi korali imaze igihe mu ivugabutumwa ryagutse.

Muri iki gitaramo Gianadda yaririmbye indirimbo nka “Magnificat”, “Je Crois En Toi”, “Sancta Marie” “De Pont” yatumye abantu bahaguruka bakaririmbana nawe n’izindi nyinshi.

Yatanze kandi Sheki y’amayero 1500 yo gufasha Centre Inshuti Zacu ngo kuko ukwemera gukwiye guherekezwa n’ibikorwa.

Kuwa 06 Ukwakira 2019 saa yine za mu gitondo Jean Claude Gianadda yishimiwe bikomeye mu Misa yabereye kuri Regina Pacis i Remera mu Mujyi wa Kigali yaririmbyemo afatanyije na Korali Christus Regnat yamutumiye i Kigali.

Yanagiranye ubusabane n’abaririmbyi ba Chorale Christus Regnat baraganira baransangira.

Mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki 07 Ukwakira 2019 yasuye abana bafite ubumuga babarizwa mu kigo kibitaho kiri i Gahanga mu karere ka Kicukiro. Yavuze ko yiteguye gukomeza gufasha iki kigo aho yaba ari hose ku isi.

Ku gicamunsi, Gianadda aherekejwe n’abo muri Chorale Christus Regnat yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali asobanurirwa amateka yaranze u Rwanda yarugejeje kuri Jenoside yatwaye ubuzima bw’abarenga Miliyoni imwe.

Yashyize indabo aharuhukiye inzirakarengane zisaga 250,000. Yanditse mu gitabo avuga ati “Umutima wanjye uri kumwe namwe, abanyarwanda ndabakunda.”

Uyu muhanzi w’umunyabigwi ufite indirimbo zikabakaba 1000 yasoje urugendo rwe ku mugoroba w’uyu wa Mbere. Afite ibindi bitaramo agomba gukorera mu bihugu bitandukanye.

Jean Claude Gianadda yabonye izuba mu 1944 avukira mu gihugu cy’u Bufaransa. Yabaye umwarimu wa Siyansi n’umuyobozi w’ ishuri rya Koreji Saint Bruno i Marselle mu Bufaransa kuva 1970 kugeza 1994.

Uyu muhanzi w’umunyabigwi yashyize hanze album ya mbere mu 1974 aho yafatanyaga kuririmba no kwigisha muri Koreji Saint Bruno.

Jean Claude Gianadda nk’umuririmbyi, yakoze indirimbo nyinshi cyane zikubiye muri za Album zirenga 100. Ni abahanzi bacye ku isi afite aka gahigo.

AMAFOTO Y'IGITARAMO GIANADDA YAHURIYEMO NA CHORALE CHRISTUS REGNAT:

Abagore bari bambaye amajipo n'amakote y'ivu imbere harimo udusengeri dufite amabara nk'ay'ingwe

Gianadda yatanze ibyishimo mu gitaramo yahuriyemo na Chorale Christus Regnat

Abacuranzi ba Chorale Christus Regnat bagaragaje ubuhanga muri iki gitaramo

Musenyeri Antoine Kambanda yashimye igikorwa cy'ivugabutumwa ryagutse

Gianadda yishimiye gutaramira i Kigali

Gianadda yasigiye urwibutso Chorale Christus Regnat

JEAN LCLAUDE GIANADDA NA CHORALE CHRISTUS REGNAT BARIRIMBYE MURI MISA

GIANADDA YASUYE ABANA BAFITE UBUMUGA YAFASHIJE:


UBUSABANE BWA CHORALE CHRISTUS REGNAT NA JEAN CLAUDE GIANADDA

GIANADDA YASUYE URWIBUTSO RWA JENOSIDE RWA KIGALI

Kanda hano urebe amafoto menshi:

AMAFOTO: Evode Mugunga-INYARWANDA ART STUDIO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND