RFL
Kigali

Moto zikoresha amashanyarazi zageze mu Rwanda

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:8/10/2019 20:03
0


Kompanyi yitwa Safi uyu munsi kuwa kabiri i Kigali yerekanye moto izanye ku isoko ry'u Rwanda zikoreshwa n'ingufu z'amashanyarazi, leta y'u Rwanda ivuga ko ari intambwe ikomeye mu kurwanya imyuka yangiza ikirere.



Mu kwezi kwa munani Perezida Paul Kagame yavuze ko bene izi moto "zizaza vuba gusimbura moto zisanzwe, zihumanya ikirere". Uyu munsi, abazanye izi moto batangaje ko bagiye gushyira mu gihugu hose 'station' zo gushyira umuriro w'amashanyarazi (umuyagankuba) muri izi moto.

Bavuze ko iyi moto iyo 'battery' yayo yuzuye neza igenda 90Km, kuyishyiramo umuriro ikuzura bifata iminota 45. Taxi moto zitegwa n'abantu benshi mu mijyi mu Rwanda, mu mujyi wa Kigali habarirwa moto zikora nka taxi hafi ibihumbi 20.

Niyonkuru Christelle umuyobozi wungirije w'iyi kompanyi yavuze ko izi moto bazatangira kuziha abamotari mu kwezi gutaha. Avuga ko umwaka utaha aribwo bazatangira kuzicuruza ku bantu batari abamotari bazikeneye. 

Bamwe mu bamotari babwiye BBC ko izi moto nizibageraho bizaba ari byiza kuko igiciro bishyuraga lisansi kizaba kivuyeho. Gusa bumvise ikindi cyabateye impungenge.Madamu Niyonkuru yavuze ko abamotari bazahabwa (batazagurishwa) izi moto bakaba abakozi ba kompanyi ya Safi.


Iri ni ryo shoramari abamotari bamwe babwiye BBC ko bafiteho impungenge ko rishobora kuba rije kubambura kuba bari abakozi bikorera ku giti cyabo.

Madamu Niyonkuru we avuga ko isoko ry'u Rwanda rihagije kandi batazabuza abamotari bakoresha moto zisanzwe gukomeza akazi kabo. Leta y'u Rwanda yo yifuza ko izi moto zikoresha amashanyarazi zisimbura izikoresha lisansi.

Enjeniyeri Collette Ruhamya umuyobozi w'ikigo gishinzwe kubungabunga ibidukikije mu Rwanda yavuze ko moto cyari ikibazo gikomeye kuko ari nyinshi mu gihugu kandi zangiza ikirere.

Ati: "Niba tubashije kugabanya imyuka yoherezwa na moto ni intambwe nini mu kugabanya imyuka yangiza ikirere, umugambi ni uko twazagira n'imodoka zitohereza imyuka ihumanya ikirere".

Ubwo Perezida Kagame yavugaga iby'izi moto z'amashanyarazi zigiye kuza, yagize ati: "Turasaba abamotari kudufasha iyi gahunda [yo kuvanaho moto zitwarwa na lisansi] nitangira"

Src: BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND