Kompanyi yitwa Safi uyu munsi kuwa kabiri i Kigali yerekanye moto izanye ku isoko ry'u Rwanda zikoreshwa n'ingufu z'amashanyarazi, leta y'u Rwanda ivuga ko ari intambwe ikomeye mu kurwanya imyuka yangiza ikirere.
Mu kwezi kwa munani Perezida Paul Kagame yavuze ko bene izi moto "zizaza vuba gusimbura moto zisanzwe, zihumanya ikirere". Uyu munsi, abazanye izi moto batangaje ko bagiye gushyira mu gihugu hose 'station' zo gushyira umuriro w'amashanyarazi (umuyagankuba) muri izi moto.
Bavuze ko iyi moto iyo 'battery' yayo yuzuye neza igenda 90Km, kuyishyiramo umuriro ikuzura bifata iminota 45. Taxi moto zitegwa n'abantu benshi mu mijyi mu Rwanda, mu mujyi wa Kigali habarirwa moto zikora nka taxi hafi ibihumbi 20.
Niyonkuru Christelle umuyobozi wungirije w'iyi kompanyi yavuze ko izi moto bazatangira kuziha abamotari mu kwezi gutaha. Avuga ko umwaka utaha aribwo bazatangira kuzicuruza ku bantu batari abamotari bazikeneye.
Bamwe mu bamotari babwiye BBC ko izi moto nizibageraho bizaba ari byiza kuko igiciro bishyuraga lisansi kizaba kivuyeho. Gusa bumvise ikindi cyabateye impungenge.Madamu Niyonkuru yavuze ko abamotari bazahabwa (batazagurishwa) izi moto bakaba abakozi ba kompanyi ya Safi.
Iri ni ryo shoramari abamotari bamwe babwiye BBC ko bafiteho
impungenge ko rishobora kuba rije kubambura kuba bari abakozi bikorera ku giti
cyabo.
Madamu Niyonkuru we avuga ko isoko ry'u Rwanda rihagije kandi batazabuza abamotari bakoresha moto zisanzwe gukomeza akazi kabo. Leta y'u Rwanda yo yifuza ko izi moto zikoresha amashanyarazi zisimbura izikoresha lisansi.
Enjeniyeri
Collette Ruhamya umuyobozi w'ikigo gishinzwe kubungabunga ibidukikije mu Rwanda
yavuze ko moto cyari ikibazo gikomeye kuko ari nyinshi mu gihugu kandi zangiza
ikirere.
Ati: "Niba tubashije kugabanya imyuka yoherezwa na moto
ni intambwe nini mu kugabanya imyuka yangiza ikirere, umugambi ni uko twazagira
n'imodoka zitohereza imyuka ihumanya ikirere".
Ubwo Perezida Kagame yavugaga iby'izi moto z'amashanyarazi
zigiye kuza, yagize ati: "Turasaba abamotari kudufasha iyi gahunda [yo kuvanaho
moto zitwarwa na lisansi] nitangira"
Src: BBC
TANGA IGITECYEREZO