Ku mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona Kiyovu Sports igomba gusura ikipe ya Espoir Fc, umukino Espoir izakirira i Huye. Kiyovu Sports irahaguruka i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu yerekeza i Huye idafite kapiteni wayo Bonane Janvier na rutahizamu Tuyishime Benjamin.
Kapiteni wa Kiyovu Sports Bonane Janvier ntazakina na Espoir
Kiyovu Sports irashaka kudatakaza
amanota atatu ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, ikaba izaba idafite kapiteni
wayo Banane Janvier ukina mu kibuga hagati unaherutse kongererwa amasezerano
ahita anahabwa inshingano zo kuyobora bagenzi be mu kibuga ndetse na rutahizamu
Tuyishime Benjamin, akaba ari umukinnyi mushya muri Kiyovu Sport wayisinyiye
avuye muri Marine FC. Aba bombi ntibazakina bitewe n’ikibazo cy’imvune bagize
ku mukino wa mbere wa shampiyona muri uyu mwaka ubwo batsindirwaga i Rubavu na
Etincelles ibitego 2-1.
Tuyishime Benjamin uherutse gusinya muri kiyovu ntazakina
Ni akazi katoroshye ku
mutoza Burucaga wa Kiyovu Sports usabwa n’abafana ndetse n’abakunzi bose b’urucaca
amanota atatu mbumbe ya mbere muri uyu mwaka w’imikino ku kibuga Espoir FC
bagiye gukina iheruka kunganyirizaho na Mukura Victory Sport igitego 1-1.
Ni amakipe yombi agiye
guhura ataratangiye umwaka w’imikino 2019-20202 neza kuko hagati yayo nta kipe
n’imwe yabonye amanota atatu ku munsi wa mbere wa shampiyona y’icyiciro cya
mbere mu Rwanda 2019-2020.
Mu mwaka ushize w’imikino
2018-2019, Kiyovu Sports niyo yari yitwaye neza mu mikino ibiri yahuyemo na
Espoir kuko yayitsinze yose, ku mumena Kiyovu yari yahatsindiye Espoir FC
ibitego 3-0, mu gihe i Rusizi Espoir yahatsindiwe na Kiyovu Sport ibitego 2-0.
Mu mikino 5 iheruka guhuza aya makipe Kiyovu Sports yatsinzemo imikino itatu,
inganya umwe, itakaza undi mukino.
Kutagaragara mu kibuga kwa kapiteni Bonane Janvier biraha amahirwe abasore bakiri bato muri kiyovu Sports kwigaragaza barimo Nsanzimfura Keddy na Ishimwe Saleh, hanyuma Rutsiro na Armel bagashaka ibitego. Umukino wa Espoir FC na Kiyovu Sport uzaba ku wa gatatu tariki 09 Ukwakira 2019, kuri Stade ya Huye saa 15h00’.
Umwanditsi - SAFARI Garcon - inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO