RFL
Kigali

Kiyovu Sports iramanuka i Huye gukina na Espoir FC idafite zimwe mu nkingi zayo za mwamba

Yanditswe na: Editor
Taliki:8/10/2019 13:58
0


Ku mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona Kiyovu Sports igomba gusura ikipe ya Espoir Fc, umukino Espoir izakirira i Huye. Kiyovu Sports irahaguruka i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu yerekeza i Huye idafite kapiteni wayo Bonane Janvier na rutahizamu Tuyishime Benjamin.




Kapiteni wa Kiyovu Sports Bonane Janvier ntazakina na Espoir 

Kiyovu Sports irashaka kudatakaza amanota atatu ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, ikaba izaba idafite kapiteni wayo Banane Janvier ukina mu kibuga hagati unaherutse kongererwa amasezerano ahita anahabwa inshingano zo kuyobora bagenzi be mu kibuga ndetse na rutahizamu Tuyishime Benjamin, akaba ari umukinnyi mushya muri Kiyovu Sport wayisinyiye avuye muri Marine FC. Aba bombi ntibazakina bitewe n’ikibazo cy’imvune bagize ku mukino wa mbere wa shampiyona muri uyu mwaka ubwo batsindirwaga i Rubavu na Etincelles ibitego 2-1.


Tuyishime Benjamin uherutse gusinya muri kiyovu ntazakina

Ni akazi katoroshye ku mutoza Burucaga wa Kiyovu Sports usabwa n’abafana ndetse n’abakunzi bose b’urucaca amanota atatu mbumbe ya mbere muri uyu mwaka w’imikino ku kibuga Espoir FC bagiye gukina iheruka kunganyirizaho na Mukura Victory Sport igitego 1-1.

Ni amakipe yombi agiye guhura ataratangiye umwaka w’imikino 2019-20202 neza kuko hagati yayo nta kipe n’imwe yabonye amanota atatu ku munsi wa mbere wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda 2019-2020.


Abafana ba Kiyovu Sports ngo biteguye guherekeza ikipe yabo

Mu mwaka ushize w’imikino 2018-2019, Kiyovu Sports niyo yari yitwaye neza mu mikino ibiri yahuyemo na Espoir kuko yayitsinze yose, ku mumena Kiyovu yari yahatsindiye Espoir FC ibitego 3-0, mu gihe i Rusizi Espoir yahatsindiwe na Kiyovu Sport ibitego 2-0. Mu mikino 5 iheruka guhuza aya makipe Kiyovu Sports yatsinzemo imikino itatu, inganya umwe, itakaza undi mukino.

Kutagaragara mu kibuga kwa kapiteni Bonane Janvier biraha amahirwe abasore bakiri bato muri kiyovu Sports kwigaragaza barimo Nsanzimfura Keddy na Ishimwe Saleh, hanyuma Rutsiro na Armel bagashaka ibitego. Umukino wa Espoir FC na Kiyovu Sport uzaba ku wa gatatu tariki 09 Ukwakira 2019, kuri Stade ya Huye saa 15h00’.

Umwanditsi - SAFARI Garcon - inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND