RFL
Kigali

Leta y’u Rwanda yashyizeho politiki y’igihugu, igamije kubungabunga ubuzima n’umutekano by’abakozi

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:8/10/2019 12:12
0


Mu rwego rwo kubungabunga ubuzima bw’abakozi hagamijwe kongera umusaruro hahangwa imirimo itagira ingaruka mbi ku buzima bw’abayikora, leta y’u Rwanda yashyizeho politiki y’igihugu, igamije kubungabunga ubuzima n’umutekano by’abakozi



Ikigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge RSB kigira uruhare mu gushyiraho amabwiriza mpuzamahanga y’ubuziranenge arebana n’uburyo bwo kubungabunga ubuzima n’umutekano by’abakozi.

Aya mabwiriza y’ubuziranenge arebana n’ubuzima n’umutekano afasha ibigo bitandukanye gushyira mu bikorwa ibijyanye n’ubuzma bw’abakozi, ubu yatangiye gusobanurirwa ibigo bitandukanye, ubusanzwe hari amabwiriza yari asanzweho.

Ibi ni ibintu bisanzwe bizwi bitewe n’ibyo ikigo runaka gikora, hari impanuka zishobora kubaho cyangwa se uburwayi butandukanye, ni ngombwa ko ibigo bigaragaza uko bigiye kugabanya ibyago byaberaga mu kazi runaka.

Aha niba ari mu kigo runaka, hagomba kwerekanwa ibyago bikunze kukiberamo ndetse hakerekanwa n’ingamba zafashwe kugirango ibi byago bigabanuke kuko aya mabwiriza areba ikigo icyo ari cyo cyose cyaba cyigenga cyangwa se icya Leta.

Ibyo rero bizatuma abakozi bumva batekanye bityo bakore akazi neza bumva ko nta ngaruka mbi zabageraho ndetse bizanatuma izo mpanuka za hato na hato zigabanuka kuko buri kigo kizaba gifite uburyo bwo kuzikumira.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND