RFL
Kigali

Rubavu: Igice cya mbere cy'amarushanwa yiswe Impano Yanjye cyarangiye hakinwa ikinamico hatsinda 5 biyongera kuri 15-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:8/10/2019 12:40
1


Kuri iki cyumweru tariki 6 Ukwakira 2019 mu kigo cya Vision Jeunesss Nouvelle ho mu karere ka Rubavu habereye amarushanwa ya nyuma y'Impano Yanjye yahuje urubyiruko 9 rwatambutse ku wa gatandatu mu mukino w'ikinamico (Théatre). Mu bana 9 batambutse havuyemo batanu biyongereye ku bandi 15.



Saa mu nane n'igice (14h30) z'amanywa ni bwo amarushanwa Impano Yanjye yatangiye ahuza urubyiruko icyenda (9) rwavuye mu bandi benshi bahatanye ku munsi wo kuwa gatandatu. Mbere yo kurushanwa imbere y'akanama nkemura mpaka n'abafana bari buzuye Salle, uwarushanwaga yabanzaga guhabwa umwanya muto agakina ibyo yateguye hanyuma agahabwa insanganyamatsiko yo kugenderaho. Abarushanwaga bibandaga ku buzima busanzwe, gutanga inama zo kwirinda ibiyobyabwenge, inda zitateguwe, uko wabana neza n'inshuti zawe, indangagaciro za Kinyarwanda n'ibindi.

Nyuma y'amarushanwa INYARWANDA yaganiriye n'abana batsinze batangaza ko bizeye ibyiza ndetse no kugera ku ndoto zabo babikesha aya marushanwa Impano Yanjye. Uwizeyimana Devotha yagize "Njye amarushanwa nayamenye ku wa gatanu mpita nitegura nje gukina nsanga biroroshye na cyane ko ari ibintu nkunda cyane". Devotha yakanguriye urundi rubyiruko rugenzi rwe kudahisha impano rwifitemo ahubwo rukazishyira ku mugaragaro kuko amahirwe menshi mu buzima ava ku mpano umuntu aba yifitemo.

Batanu batsinze mu ikinamico biyongereye kuri 15 batsinze mbere mu ndirimbo no mu mbyino

Serugo David wabaye uwa kabiri we yakinnye umukino wagaragazaga ko agiye gutanga ababyeyi be kuko bakoresha urumongi ndetse bakanarucuruza. David aganira na Inyarwanda.com yavuze ko kudatanga umuntu wacuruje ibiyobyabwenge bifatwa nk'ubufatanyacyaha na cyane ko bitica we gusa ahubwo byica isi yose. Ibi byaje gushimangirwa na Nsanzubuhoro Philemon umukozi muri Vision Jeunesse Nouvelle akaba anahagarariye aya marushanwa wavuze ko izi mpano yabonye zigaragaza neza uko ejo hazaza hameze neza.

Mu ijambo rye yagize ati" Izi mpano tuzazifasha, izi mpano nazo zizagera kure, muzi benshi bageze kure bivuye ku mpano zabo gusa hano ho mwe byabasabye guhatana none mugeze ku munsi wa nyuma, havuyemo batanu ariko mwese muri abahanga kandi ejo hanyu hatanga icyizere cyiza ubu tubonye abanyempano 20 tuzategurira umwiherero mu gihe cy'ibiruhuko noneho muhabwe inyigisho mutegurirwe n'ibitaramo byanyu mwongere muhatane dukuremo umwe umwe muri buri cyiciro uko ari bitatu (3) abe ari bo baba ab'umwaka noneho tubafashe muri byose".


Abari bagize akanama nkemurampaka

Ubusanzwe amarushanwa y'Impano Yanjye ategurwa na VisionJeunesse Nouvelle ikigo kirera impano zitandukanye kikazikuza zikava ku rwego rumwe zikajya ku rundi. Kuri ubu iki kigo kiri gukoresha amarushanwa yiswe IMPANO YANJYE yabaye mu byiciro bitatu; kubyina, kuririmba no gukina ikinamico. Igice cya mbere cyayo cyarangiye kuri iki cyumweru tariki ya 6 Ukwakira 2019 kirangira habonetse abanyempano 5 biyongereye kuri 15 bavuye mu kubyina no mu kuririmba.

ANDI MAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE


Abamurika imideri bahawe umwanya bagaragaza impano

UMWANDITSI: Kwizera Jean de Dieu-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Habiyambere thomas4 years ago
    Nukuri vision jeunesse nouvelle ikomerezaho kuko nibyagaciro kuba harikigo nkakiriya gifasha urubyiruko kugaragaza impano ya rwo ikazabatunga aho guhugira mubiyobya bwenge bagahugira mumpano zabo ndetse umuntu akabayizera ko impano ye ishobora kugutunga culture mukomerezaho inkunga yacu tuzayitanga irubavu iwabo wimpano ooooyeeed





Inyarwanda BACKGROUND