RFL
Kigali

Amb. Masozera yakiriye anashima Abana b'Intayoberana bitwaye neza muri ‘East Africa’s Got Talent’

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/10/2019 10:08
0


Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya, Dr Richard Masozera, kuri uyu wa Mbere tariki 07 Ukwakira 2019, yakiriye mu biro bye Itorero Uruyanze ry’Itorero rikuru Intayoberana ryatsindiye umwanya wa kabiri mu irushanwa ‘East Africa’s Got Talent’ ryasojwe kuwa 06 Ukwakira 2019.



Irushanwa ‘East Africa’s Got Talent’ ryegukanwe n’abavandimwe Esther&Ezekiel bo muri Uganda aho bahembwe amadorali 50,000 [agera kuri Miliyoni 46 Frw uyashyize mu manyarwanda]. Iri rushanwa ryaberaga mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya.

Amashusho agaragara kuri konti ya Twitter ya Ambasade y'u Rwanda muri Kenya agaragaza akanyamuneza k’aba bana bakiriwe n’Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya ndetse banakamubyinira gitore.

Amb.Masozera yashimye Intayoberana ku bw’akazi keza bakoze, avuga ko bahesheje ishema u Rwanda. Ati “Mwarakoze ku bw’akazi keza mwakoze. Turabishimiye. Mwahagarariye neza u Rwanda.”

Iri torero ryagarutse mu Rwanda, kuri uyu wa 07 Ukwakira 2019. Umuyobozi akaba n'umutoza w’Itorero Intayoberana, Kayigemera Sangwa Aline, yabwiye BBC ko batahanye ishema n’ubwo abana barize kuko bashakaga kwegukana umwanya wa mbere.

Ati “Twishimye nubwo abana bo barize kuko bashakaga umwanya wa mbere". Yungamo ati "Ikidushimishije ni uko twerekanye umuco w'igihugu cyacu, kuba ari twe twenyine twarushanwaga tugaragaza imbyino gakondo ni ikigaragaza ko umuco wacu ari impano".

Ibitekerezo bya benshi bavuze ko bishimiye uko Itorero Intayoberana ryahagarariye neza u Rwanda. Ubwo bakirwaga ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali kiri i Kanombe, bafatanyije n’ababakiriye kuririmba indirimbo itaka umuco w’u Rwanda.

Amb.Masozera yashimye Abana b'Itorero Intayoberana bahagarariye u Rwanda neza muri 'East Africa's Got Talent'

Abana b'Itorero Intayobera begukanye umwana wa kabiri mu irushanwa 'East Africa's Got Talent'

Umunyarwenya Anne Kansiime n'abari bagize Akanama Nkemurampaka k'irushanwa 'East Africa's Got Talent'





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND