RFL
Kigali

Innocent Ndamukunda umuririmbyi ukomeye muri Alarm Ministries yarushinze mu birori byaranzwe n'udushya-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:8/10/2019 9:49
0


Ndamukunda Innocent umwe mu baririmbyi bakomeye muri Alarm Ministries yamamaye mu ndirimbo ‘Songa Mbele’, ‘Hariho impamvu’ n’izindi, yambikanye impeta y’urudashira na Mbabazi Kellen bamaze imyaka ibiri bakundana.



Usibye kuba umuririmbyi mu itsina rikomeye, Innocent Ndamukunda azwi no mu itangazamakuru aho yakoze kuri BTN TV mu gisata cy’iyobokamana. Kuri ubu rero uyu musore yamaze gusezera ubugaragu nyuma yo guhura na Mbabazi Kellen bakemeranya kubana ubuzima bwabo bwose.

Gusaba no gukwa byabereye mu karere ka Nyagatare mu ntara y’Uburasirazuba tariki 28/9/2019. Gusezerana imbere y’Imana byabereye muri Evangelical Restoration Church; Paruwasi ya Kicukiro kuri uyu wa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki 5/10/2019, basezeranywa na Pastor RWAKAZINA Michel.

Innocent na Kellen barebana akana ko mu jisho

Umunyamakuru Steven Karasira ukora kuri Radio Umucyo akaba umwe mu banyamakuru barambye mu mwuga w’itangazamakuru ni we wari ‘Parrain’ mu gihe umugore we Karasira Grace yari ‘Marraine’ muri ubu bukwe, ibintu byagaragaye nk'agashya muri ubu bukwe.


Steven Karasira hamwe n'umugore we Grace Karasira bambariye Innocent na Kellen

Akandi gashya kabaye muri ubu bukwe ni uko Innocent Ndamukunda yavuye mu ntebe y'abageni agasirimbana na Alarm Ministries asanzwe aririmbamo. Yatambiye Imana buryo bukomeye mu rwego rwo gushima Imana ko yamuhaye umugore mwiza, umukunda kandi wubaha Imana.


Innocent (ibumoso) yasirimbiye Imana mu buryo bukomeye

Ndamukunda Innocent abajijwe na Inyarwanda.com icyatumye atoranya Mbabazi Kellen mu bandi bakobwa bose bo ku isi, yadusubije muri aya magambo: "Afite umutima mugari kandi wagutse I mean afite umutima wubaha kandi utinya Imana, umutima uca bugufi.”

Yunzemo ati “By'umwihariko afite kandi agizwe n'indangagaciro za Gikristo ndetse n'iz'umunyarwandakazi wakwifuzwa n'umuntu wese wifuza kuzagira ejo heza (Bright future). She is unique muri iyi si ya none. Yewe biragoye kumu describing gusa arihariye kandi ndashima Imana yamumpaye."


Innocent hamwe n'umukunzi we Kellen



Abasore n'inkumi bambariye Innocent&Kellen


Yves umwe mu baririmbyi bakomeye muri Alarm Ministries yari mu basore bagaragiye Innocent


Gatete umwe mu baririmbyi bakomeye muri Gisubizo Ministries nawe yari mu basore bagaragiye Innocent

Innocent na Kellen ku munsi w'ubukwe bwabo

REBA HANO 'HASHIMWE' YA ALARM MINISTRIES






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND